“Uwampa ngo bishyire hamwe baze bagukubite” – KAGAME abwira abayobozi

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI, yagaragaje ko nta muturage ukwiriye gusiragizwa n’abayobozi, ngo bimwe serivise, kubwe ngo ‘abaturage bakishyize hamwe bagakubita uwo muyobozi’, ariko ngo mu Rwanda ntibyaba kuko abaturage biyakiriye, yasabye abayobozi guhinduka ntibakinire ku baturage ngo bigere kuri urwo rwego.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza, 2025 ubwo Abanyamuryango basaga 2,200 bari bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-INKOTANYI, mu Intare Arena ku cyicaro gikuru cy’uyu Muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi bamwe inzego bariho zibahuma amaso.

Ati “Njye iyo nsitaye abantu barahurura kundamira ngo ntagwa ahasi, nakorora bakiruka bajya kunshakira umuti…Ni ukuntetesha ariko nizere ko atari ugushaka kumpuma amaso.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo abayobozi bakorerwa ari byo buri muntu wese yakabaye akorerwa, yaba akeneye umuti akawubona, yaba akeneye uburyo bwo gukora ingendo akabubona, yaba ashaka amashuri y’umwana akayabona.

Abaza abari bateraniye mu Ntare Arena biganjemo abayobozi mu nzego z’Igihugu ati “Ibyo tubibaza nde? Tubibaza nde batari mwe, ndetse kugira ngo bitarinda kuvamo ko hari ababibaza ku ngufu nk’uko uyu Muryango washingiye, wubatswe ku buryo wagombaga kugira ibyo ubaza ku neza cyangwa ku ngufu?

Yavuze ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kugira ibyo abona yabyimwa, akabibaza ku ngufu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu giturage hari abayobozi bikanyiza, ku buryo umuturage ajya kwaka serivisi, abakagombye kuyimuha bakajya kuri za telefone, bakaba banatuka abaje gusaba serivisi.

Ati “Ibyo nibyo mpimbye? Murabizi cyangwa ntabwo mubizi? Birinda kubaho kubera iki? Byabaho kubera iki?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abo baturage basiragizwa, bakishyize hamwe bagakubita uwo muyobozi.

Ati “Ndetse abaturage mugira mutyo, uwampa ngo bishyire hamwe baze bagukubite, rwose bakajya iruhande bagashaka inkoni bakaza bakagukubita.”

Akomeza agira ati “Aho bijya kubera bibi nubwo nifuza ntyo nzi ko bidakunda, iyo umuco mu buyobozi umaze kugera ku rwego ari mubi, ba bantu mvuga ngo bakwiriye gushaka inkoni bakagukubita basa na bumiwe barekeye iyo baragowe. Baragowe, babivaho ndetse bazi ko bigomba kubaho guto…

Ariko njye reka mbabwire, njye uwo menye ndamukubita rwose, uwo menye ukora ibyo ngibyo, mujyaho mukamutetesha ariko njye iyo namumenya ntarara.”

Perezida Kagame yakomoje ku bibazo bimaze igihe mu Karere ka Kayonza aho Komite yose y’Akarere iherutse kweguzwa, abaza Minisitiri w’Ubutegetesi bw’Igihugu, Habimana Dominique, icyabaye amusubiza ko ari abayobozi batumvikanaga.

Umukuru w’Igihugu ati “Hagati yabo icyo batumvikanaho ni iki? Ni ibyo bagabana baba bibye?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abo bayobozi icyabaye bakarangarana abaturage ari uko bo batari bashonje. Yavuze ko kandi atari aho gusa ahubwo ari abayobozi badakurikirana ibintu bashinzwe bagahora ahubwo basaba imbabazi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE

Share This Article
6 Comments
  • President yavuze ukuri bishobokeko abayobozi biteretse muzasure ikigonderabuzima cya Burama murebe service mbi zihaba tujya kwivuza mucyingonderabuzima cya rugendabari mumurenge warugendabari ibaze kuva mumurenge wa kabacuzi ukajya kwivuza irugendabari urwaye mudukorere ubuvugizi murakoze

  • H.E akunda abaturage be kandi natwe turagukunda ni impamo. Impanuro ahora aduha tuzibyaje umusaruro,twagera kure hashoboka mu gihe gito.

    Niba mushaka gushyira mu bikorwa impanuro za H.E,mudaciye ibintu ku ruhande muhinga murenzaho,abo bireba niba byabakoze ku mutima mutwereke za kajoriti zabyo (mutunge itoroshi) muri MINALOC, MINIJUST na MINISANTE nizo minisiteri ziri ku isonga mu guteza ibi ibibazo bya serivisi mbi ku baturage byabaye ihame n’imico mibi byo kugira imikorere idahwitse bikarebererwa aho bikavamo imico idahwitse,tutabeshyanye murabizi ni uko muhishirana nabyo ni umuco mubi,biri muri benshi kuva ku bayobozi bakuru bazo kugera ku mukozi wo hasi muri izi minisiteri.

  • @Bisangwa utuvugiye ibintu,iyaba bakumvaga urashe mu ntego. Ni uko mutazi akabera muri iyi GISAGARA yarazwe by’iteka Meya RUTABURINGOGA,imitangire ya serivisi ni nk’umunzenze wumagaye.

    Muri izi manda ebyiri uriya mu Meya agiye kumara ayoboye aka karere,tutabisasiye umuturage yavuye ku isonga ajya ku musonga w’imiyoborere mibi abaturage barasiragizwa nkana ntawe ubitayeho ugomba kugufasha ntawe ubona abaturage barumiwe baragowe kubera iyi mico mibi yimitswe muri GISAGARA.

    RPF muzabigenzure si serivisi mbi gusa,muzanatunge itoroshi ku micungire y’umutungo w’akarere komite nyobozi yarawumunze bucece

  • Ku ikubitiro turasaba inzego ko muhere kuri

    MINAGRI (iduteje inzara y’akanda by’amanzaganya),

    MINALOC(ruswa,nta serivisi,icyenewabo,itonesha,ihora mu matiku amashyari n’inzangano),

    MINIJUST(nta serivisi,barenganya abaturage,yubatswemo utuzu tutamenerwamo)

    MINISANTE(nta serivisi habe,impfu zidasobanutse no kudakurikirana abarwayi)

    Hamwe n’ibigo bishamikiye kuri izi minisiteri,muhohereze ijisho(inzego z’umutekano jointly) mukubure abahagize mu karima kabo,muce abiduritse nabigize za kampara ntakorwaho.

  • Hasigaye hariho mafiya zikorana n’abakozi ba Leta cyane cyane abakozi bo ku muvunyi, RIB na Police izo mafiya zitera ubwoba abantu ko zizabafungisha utaziha amafranga bakanyarukira kuri za nzengo kubera imikoranire baba bafitanye ubwo abakozi b”Umuvunyi iyo utabahaye Ruswa bagushyikiriza RIB nayo ikagufunga cg ikakohereza mu nzererezi . Very soon nzabagezaho amazina y’izi mafia n’abakozo bakorana.

  • @Neka
    Ukoze neza kuganira ukuri, hari abigize aba_agents (urugero:bamwe mu ba Avoka cg abasezerewe mu gisirikare no muri polisi; turabaziranyeho namely) ba RIB _ Ubushinjacyaha _Abacamanza kandi birabatunze.

Leave a Reply to NZIMENINDA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *