NGORORERO: Abaturage baratakambira inzego bireba ko uruganda rw’imyumbati, rwuzuye rutwaye 688,300,000 Frw, rumaze imyaka 13 rutarafungura imiryango, rwashakirwa ibindi rukora aho gukomeza kunyunyuza imisoro.
Uru ruganda rwubatswe kuva mu 2011 kugeza mu 2013 mu Murenge wa Muhororo rwari rugenewe gutunganya imyumbati, gusa ntirwigeze rukora.
Kuri ubu, iyo ugeze kuri uru ruganda, bigaragara ko inyubako zirimo kwangirika n’imashini zatangiye gutora umugese.
Abaruturiye bavuga ko n’umusaruro rwagombaga gutunganya ubwawo utari kuboneka ku buryo buhagije muri aka gace.
Musabyimana Venuste avuga ko muri ako gace nta myumbati n’ibigori bihera, ari na ho ahera avuga ko uwakoze inyigo yo kuhashyira urwo ruganda yari agamije guhombya Leta.
Ati: “Uriya muntu watekereje uriya mushinga yahombeje Leta, arangije uruganda aza kuruta hariya. Ubu se ni iterambere yadushakiye? Ariko bagomba gushaka ibindi bintu bahakorera.”
Ngabonziza Ferdinand we avuga ko babwiwe ko hari rwiyemezamirimo uzatunganyirizamo ikigage, akibaza aho azakura amasaka.
Yagize ati: “Inaha ko nta masaka ahaba, akaba nta myumbati, ruriya ruganda urumva imisoro y’abaturage itarahiye?”
Abaturage bifuza ko uru ruganda rwabyazwa umusaruro, bagasaba inzego bireba kwicarira iki kibazo aho kugira ngo rupfe ubusa.
Uyu yagize ati: “Ruriya ruganda nta nyungu ruri kwinjiza, nta kintu kirakorerwamo, rufunze kuriya, abazamu barahembwa, keretse haje abandi ba rwiyemezamirimo Leta ikarukodesha tukabonamo n’akazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christoph, yabwiye RBA ko kudakora kw’uru ruganda byakomotse kuri rwiyemezamirimo wazanye imashini zitujuje ubuziranenge, bikajya mu manza imyaka myinshi.
Ati: “Rimwe agatsinda Akarere, rimwe Akarere twamutsinda akajurira, noneho nibyo byamaze imyaka irenga 10 bikiri mu manza. Ariko ubu turishimira ko byakemutse kandi tumutsinze.”
Meya Nkusi avuga ko Akarere kari mu nzira yo kwegurira urwo ruganda uwikorera ku giti cye, akarukoreramo kawunga n’ibiryo by’amatungo.
Akarere ka Ngororero kagaragaza ko imirimo yo kubaka uru ruganda n’imashini zagiyemo byatwaye miliyoni 688 n’ibihumbi birenga 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christoph,
Ubusobanuro yatanze ntabwo buhagije kuburyo byahuzwa niyo myaka cumi n’itatu ivugwa uru ruganda rumaze rudakora.
Ariko niryari ibintu byo kwangiza imari ya leta ntihabeho gukurikirana ngo habeho kubazwa inshingano bizarekera?
Ikigaragara nuko rwiyemezamirimo amakosa yakoze atayakoze wenyine, hari ibindi byaba byihishe inyuma yiri dindira ryuru ruganda.
Murakoze.