UPDATE: Abafungwa 5 barashwe BARAPFA, amazina yabo n’ibyaha baregwaga byatangajwe

 Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 hamenyekanye amakuru y’iraswa ry’imfungwa 5 “zarashwe zishaka gutotoka”, byabereye mu Murenge wa Nyarubuye, Mayor wa Kirehe Muzungu Gerard yemeje ko byabaye ariko yirinda kugira ikindi arenzaho.

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard yahaye Umuseke yagize ati “Amakuru twayamenye ariko details mwazibaza Polisi ni bo babitangaho amakuru, nta bubasha dufite bwo kuvuga ku ruhande rwabo.”

Umuseke wamenye amazina y’abarashwe bagapfa. Ni MUNYARUGO Alphonse, NIYONKURU Schadrack, NININAHAZWE Blaise,  MASENGESHO Tharcise, na BIKORIMANA Innocent.

Barashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 kuri Station ya Police ya Nyarubuye, ‘bashaka gutoroka’.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko bariya bantu bari bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo: GUSAMBANYA UMWANA, GUTUNDA NO GUCURUZA IBIYOBWENGE ndetse no GUKUBITA CYANGWA GUKOMERETSA BIKABIJE.

Yavuze ko ibyaha bari bakurikinyweho igito gihanishwa imyaka 10 ikinini ni BURUNDU, kandi ngo Dossiers zabo zari zaragejejwe mu Rukiko, bamwe baramaze gusabirwa Ibihano n’Ubushinjacyaha.

Yagize ati “RIB yatangiye iperereza rigamije kugaragaza uburyo bariya bantu barashwemo, icyo iperereza rizagaragaza ni cyo kizashingirwaho hafatwa icyemezo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
20 Comments
    • Uretse uwitwaga MUNYARUGO,amazina y’abandi basigaye usanga ajyana ku Mana.Nyamara bagakora ibyo itubuza!!! Mu mvugo,usanga abantu bose batinya Imana.Mu bikorwa usanga abantu basuzugura Imana.Bariba,barica,barasambana bakabyita “gukundana”,etc…Muli make,abantu bananiye Imana.Niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka kugirango izabakure mu isi,kugirango abazasigara bazabeho mu mahoro.Nkuko Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 9 havuga,impamvu Imana itinda kuzana imperuka,ni ukugirango abantu bihane.Ariko kubera ko babyanga,ntizakomeza gutegereza.Yashyizeho Itariki ntarengwa twebwe tutazi.Na Yezu ubwe yavuze ko atazi itariki y’umunsi w’imperuka,uretse SE wenyine.Bisome muli Matayo igice cya 24,umurongo wa 36.It is a matter of time.

    • Mugomba gusubizaho igihano cy urupfu umuntu akagenda akaburana yagikatirwa akagikatirwa naho ibi byo kurasa abantu mukabagerekaho ibyaha sibyo na gato ,kubeshya ngo bashatse gutoroka ntabwo uwatorotse bamurasa ahubwo bamusubizamo yewe nuwarasa yarasa amaguru yiruka mwe murasa mu mutima cg umutwe kuko muba mugamburiye kubica kandi wasanga aho bari bafungiwe ntawemererwaga kubageraho kuko wenda hari amabi yanyu babonye bityo mukabica NGO batazayavuga.

    • Nininahazwe ndumva ari umurundi bishoboke ko aba bashobora kuba ari abarundi banze kujya muri red tabara mukaba aricyo mubiciye kuko bamenye amabanga yanyu nimwe muri gukoresha red tabara na mai mai bamaze abanyamulenge nabiemenye birambabaza cyane nukuri kagame agomba kuvaho kuko amaraso y inzirakarengane amena amaze kurenga urugero none koko aratera inkunga abica abanyamulenge ngo ararwanira amabuye congo rwose birababaje pe wabona aba ari abarundi bamenye ayo mabi ya red tabara bakanga kujyamo akaba ari cyo biciwe kuko hari n abandi bageze uvira bavugako bahawe imyitozo n igisirikare cy u Rwanda wabona rwose aba bishwe ari ababyanze bakaba babishe bakabagerekaho ibyaha kuko biragaragara ko babapangiye kubica naho ibyo kubeshya ngo batorotse cyo ni ikinyoma kimaze kuba indirimbo yabo.

      • Nanjye uwanyibye mu cyumweru gishize nibamufata bazamuase iyo mwaramutse, namwe mubavugira ubwo muri abanyabyaha. Askyi we!

    • Mwebwe bande? Niba uri umwe muri izi nyamaswa zangiza abana va kuri mudasobwa ujye ahabona nawe amategeko akugenere aho ukwiye kuba. Iryo kangata ryuzuye ubugoryi ntiriteze gukora muri iki gihugu.

  • nawe uwagushyira hariya ngo ubarinde maze bagucike wagirango ntuhita ubasimbura rero sinagaya ababara kuko nakazi

  • umunyacyaha agomba guhanwa kuko ibyo byaha biraremereye pe bagiye babadebecyera rero nabandi bagenda bakangiza byinshi hanze cyane turashima leta yacu cyane

  • ibyo byose biba kubera abuyobozi bashyiraho ntibasure abo bayobora bakibera muri za office gusa ntibegere abo bayobora ngo bumve ibibazo byabo ahubwo bagaterera iyo mujye mubireba namwe abanyamakuru bigere kure

  • Ibi babyita execution mumagambo make , buriya iyo igihano cyurupfu kiba kikibaho ibi ntibyabaho , ikindi bajye bibuka kuri aba ba police baba barashe kuko abenshi Kubera gukora ibi bintu nibo wumva ngo barashe abagore babo kuko ntacyo baba bagitinya kandi nabo sibo !

  • Ahubwo ubugizi bwa nabi birirwa batwerera Governor w’iburasirazuba kuva kera nibwaba bufite ishingiro.

  • Iyo biza kuba umwana wawe basambanyije kungufu, cyangwa bakomerekeje bikabije , niho warikumva neza igikorwa cyiza polisi yakoze. Iyo batorotse, bakora ibindi byaha, uwakorewe icyaha ntaba akibonye ubutabera. Ibyaha nkabiriya biremereye biba byakorewe abanyarwanda. Ni ngombwa ko iyo umuntu ananiranye akurwa muri Sosiyete. Ibaze ihungabana uwarikorewe abana naryo ubizima bwe bwose. None mwe murarengera inkozi z’ibibi. Kuri mwe bari gufata KAJUGUJUGU Cyangwa drone bakajya kubahigisha imbwa n’abahigi arinako bangiza imisoro y’abanyarwanda. Bagize neza cyane. Kwisha maneno.

  • Ibi ntabwo ari byo kuko ntabwo wafata utorotse ngo umurase ahubwo umusubiza gereza ubwose ibyo byaha baramutse batarabikoze mubahimbira ?ubuse dr Kayumba ntimwamuhimbiye ngo yashatse gufata ku ngufu rero nabatakarije ikizere kuko mwica umuntu mukamugerekaho icyaha ngo twe kumugirira impuhwe tugirengo ni ruharwa ubuse interahamwe simwe muzifungura ko mutazirasa ninde ruharwa warusha interahamwe?oya ibi biragaraga ko muba mwabipanze mugapanga kubica mukabeshya ko batorotse ahubwo wasanga baba baranze gukorana amabi namwe mushaka kubakoresha bakanga mwarangiza mukabica nta gitangaje kirimo kuko kwica mwabihinduye nko gukubita urushyi ntabwo ari byo mumenyeko muzabibazwa mwe mwica abantu umunsi mwavuye ku butegetsi muzabibazwa ntimuzitwaza ngo mwari polisi kuko mushinzwe kurinda abaturage ntimushinzwe kubica.

  • muvunyi umbaye kure kbs babaye koko arumwana wawe bangije wasabira iki bariya bantu cyangwa arumubyeyi wawe bagize kuriya bakamukubita wabasabira iki ? polisi irarengana nakazi baba barimo

  • gusa abanyamakuru namwe muvugire abturarwanda abayobozi bahaguruke begere abo bayobora harimo ikibazo kibimenyane cyane kbs bimeze nabi mudutabare

  • mubarase izo ngegera zigize ibyihebe,nta mpamvu yo kubafunga ngo batungwe n’imisoro y’abirirwa bavunikira kubaka igihugu.naho ababarengera nabo niba bakor’ibyaha bisubireho cg nabo bazabapfumagure.syiii

Leave a Reply to Alec Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *