Umuyobozi wavuzweho amakosa mu  bitaro by’akarere ka Nyanza yasezeye akazi

Ibitaro bya Nyanza

Ubuyobozi bw’Ibitaro by’akarere ka Nyanza buremeza ko uwari umukozi wabo ushinzwe abakozi (Human resources) witwa Uwamahoro Laetitia wavuzweho amakosa yo mu kazi, yamaze gusezera.

Uwari umuyobozi ushinzwe abakozi (Human resources) mu bitaro bya Nyanza yavuzweho guha abakozi amafaranga menshi nyuma habayeho igenzura leta itegeka ko ayo mafaranga bayagarura, gusa ntibabyumvise vuba, ahubwo bagashyira amakosa kuri Human resources (HR) ari we Uwamahoro Laetitia icyo gihe n’Akarere kamusabye ibisobanuro.

Laetitia kandi yaje guhanishwa igihano cyo kumara amezi atatu adakora, ndetse atanahembwa ariko cyera kabaye aza kugaruka mu kazi arakora.

Bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Nyanza babwiye UMUSEKE ko Uwamahoro Laetitia yafashe icyemezo cyo gusezera akazi yari afite, akanama gashinzwe ikinyabupfura mu bitaro bya Nyanza atari yakitaba.

Gusezera akazi k’uriya mukozi UMUSEKE wabyemereye n’Umuyobozi w’Ibitaro, Dr Mfitumukiza Jerôme avuga ko ibaruwa ibitaro bifitiye kopi, ko yasezeye kubera ko yabonye akandi kazi binyuze mu ipiganwa, kandi agomba gutangira vuba.

Twagerageje kuvugisha uriya Uwamahoro Laetitia ngo agire icyo avuga kubimuvugwaho, ariko tumuhamagaye kuri telefone ye ngananwa, akimara kubazwa ntiyasubije ahubwo yahise ayikuraho.

Uwamahoro Laetitia yari amaze imyaka irenga itanu mu bitaro bya Nyanza, kuri uriya mwanya wa Human resources kugeza ubu akaba yarasimbujwe by’agateganyo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
15 Comments

Leave a Reply to sex học sinh Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *