Updated: Urukiko rwategetse ko Muhayimana Charles akurikiranwa ari hanze

UMUSEKE wabonye kopi y’urubanza rwasomwe tariki 04/10/10, ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rutegeka ko Muhayimana Charles, uregwa iyicarubozo, ubujura bukoresheje kiboko no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, ndetse na Niyonzima Theodore bahimba KAZUNGU baregwa hamwe, barekurwa bagakurikiranwa badafunze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe iki cyemezo rugendeye ku kwiregura kwa Muhayimana Charles n’abamwunganira mu mategeko, bagaragaje ko Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije ko nta mpamvu zikomeye zo kumukurikirana afunzwe, kuko ngo rwashingiye ku mvugo z’uwo bareganwa hamwe witwa NIYONZIMA Theodore alias KAZUNGU wari ukuriye irondo ryagiye gufata MUHIRWA Pierre, wamushinje kuba ari we wakubise MUHIRWA Pierre urushyi mu maso.

Banagaragagarije urukiko ko abandi batangabuhamya, na bo bashinja Muhayimana gukubita Muhirwa Pierre bavuguruzanya aho byabereye, kandi bavuga ko bose babibonye, bamwe bakavuga ko Muhirwa yakubitiwe i Nyabugogo kuri Station SP, abandi bakavuga ko yakubitiwe ku murenge.

Ubshinjacyaha bwo bwasabaga ko Muhayimana Charles na Niyonzima Theodore bahimba Kazungu, bakurikiranwa bafunzwe nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwa nyarugenge rwabitegetse kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.

Nyuma yo gusuzuma ibyo ababuranyi bavuga, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Muhayimana na Niyonzima bafite umwirondoro uzwi, kandi bakaba nta perereza babangamira kuko ryarangiye, ndetse bamaze kuregerwa Urukiko mu mizi kandi ihame ari uko ukurikiranwa akurikiranwa adafunzwe.

Urukiko rwategetse ko bagomba gukurikiranwa badafunzwe, ndetse bagahita barekurwa.

Muhayimana Charles avuga ko atari we wakabaye uregwa kwiba miliyoni 600Frw ko ahubwo yagiye gufata Muhirwa Pierre kuko yamwibye amafaranga arenga ayo, kandi ngo akaba yari yaratorotse ubutabera kuko yashyiriweho mandat d’amener.

 

Inkuru yabanje

Muhayimana Charles umuyobozi w’ishuri Amis des Enfants amaze iminsi atawe muri yombi akekwaho iyicarubozo, ubujura bukoresheje kiboko no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

 Uyu mugabo areganwa n’uwitwa Niyonzima Theodore bahimba KAZUNGU we ukurikiranyweho iyicarubozo.

Dosiye irimo ikirego cyatanzwe n’uwitwa Muhirwa Pierre ndetse UMUSEKE ufitiye kopi, kivuga ko ibyo Muhayimana na Kazungu baregwa byabaye tariki 20/08/2024.

Kuri iyo tariki mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Nyabugogo, niho ngo Muhayimana Charles yakubitiye Muhirwa urushyi mu maso, amufatira amaboko inyuma, amutera ivi mu mugongo amusaba kwemera ko yamwibye miliyoni magana atandatu (Frw 600,000,000).

Ubushinjacyaha buvuga ko Muhayimana yanasabye Muhirwa kumuha password ya telephone ye yiyoherereza Frw 300,000 byo guhemba abamufashije kumufata.

Icyo gihe kandi ngo Muhayimana yatse Muhirwa ku ngufu Frw 40,000 yari afite mu mufuka,  ayaha Niyonzima Theodore bahimba KAZUNGU, kugira ngo yemeze ko Muhirwa yibye Muhayimana.

Muhayimana yanasabye Muhirwa kwemera gusinya ko amuhaye imitungo ye.

Urubanza rwasomwe tariki 17/09/2024 Urukiko ruvuga ko Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu zikomeye zituma Muhayimana akekwaho ibyaha akurikiranyweho, bubishingira kuba mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha ahakana ibyaha aregwa, ariko akisobanura avuga ko tariki 20/08/2024 abamuha amakuru bamubwiye ko Muhirwa Pierre ari i Nyabugogo kuri Station SP, akajya ku murenge wa Muhima agafata abanyerondo, yamara kumufata akamubaza impamvu ataje kumvikana ko ari umufatanyacyaha na RWABUHUNGU Eugène.

Muhayimana ahakana ko atigeze akora kuri Muhirwa, ariko akemera ko hari Frw 300,000 yakiriye kuri telephone ye, avuye kuri telephone ya Muhirwa.

We akavuga ko ayo mafaranga yayafashe yishyurwa ayo Muhirwa yari amurimo, ko nta yandi mafaranga yamwatse.

Muhayimana mu rukiko yanavuze ko ntaho azi KAZUNGU bareganwa muri dosiye, ndetse ko nta telephone ye agira, ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko yivuguruje akavuga ko telephone ya Airtel ikoreshwa na Kazungu bagiye bayivuganiraho.

Muhayimana ngo yanemeye ko muri operation yo gufata Muhirwa yahembye abantu batanu babimufashijemo.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Niyonzima Theodore bahimba KAZUNGUyakase, asatura ino rya Muhirwa akoresheje icyuma cya Secateur ngo akunde yemere ko yibye, Muhayimana Charles, kandi yandike ko amuhaye imitungo ye.

Icyo gihe ngo Muhayimana Charles yari afatiye amaboko inyuma Muhirwa urega, Niyonzima Theodore bita Kazungu akomeza amubabaza avuga ko agomba na we kumwereka password ya MOMO yibikuriraho Frw 203,000.

Aba bose baregwa bahakanye ibyo bashinjwa, ndetse basaba kurekurwa, cyakora Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutegeka ko bafungwa by’agateganyo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
37 Comments
  • Abazi gusoma munsomere neza!? Uyu ni Charles? Cyangwa? Ibaze koko, amanyanga ye yarayakomeje aziko iminsi 40 itazagera!? Ndebera ngo ngwiki? Hari benshi yafungishije ababeshyera none abasanzemo, ubuse koko bazabana bate mugihome!? İsi ikomeje kutwigisha tukinangira, Charles yihangane gusa azihane ibinyoma bye.

    • Uyu mugabo yararekuwe nyuma yo gushijwa ibi byose!! Umucamanza ni my Lord koko! Umuseke namwe mujye mutara inkuru zuzuye.

  • Ahubwo umuseke udukorere ubusesenguzi niba nta bantu bakomeye bamufasha kuko urebye amanyanga akora yo guhuguza abantu akabikora inshuro nyinshi kdi akabikorerera imbere mu nkiko zimuhagarikiye, yarangiza akakubwira ko nugira icyo uvuga azakwica. Ntago yaba abikora wenyine. Njyewe nzi abantu barenga 10 yambuye ibyabo abandi benshi yafungishije. Rwose ibye bijye ahagaragara. Nabamufasha bagaragare.

    • Umuseke noneho muwugize RIB ndumva mwavuye hasi, icyakoze muzi gusebanya pe, murabambere bazabibahere igikombe, Charles ntakibazo yifitiye ahubwo ungunguru irimo ubusa niyo yomongana, ngaho mushishikare.

  • Nuko icyo gisambo kiba Million 600 bagikubita kikitatsa cyo ngo Ni Muhirwa Pierre byarangiye gute?

    Nanjye Million 600 uzintwaye nanakwica uranyumvira ubu yabhayeho ngonywe

    • Charles mureke uramuvuga kuko utamuzi namwe mwese muri kumuvuga ntimumuzi abazi ubugome bwe, abo yahemukiye. Barahahamutse babaye ibiragi. Icyakora ubwo bigiye ahagaragara reka twizere ko birakorerwa ubucukumbuzi buhagije byose bikajya hanze

  • Ariko mwagiye mureka, ubu yarabyutse ajya Nyabugogo ahitamo uwo Muhirwa Pierre mubantu bariyo ngo reka uyu Abe ariwe nita i gisambo.????

  • Kuri update!
    Ko umuntu bamufungura kubyo yajuririye, icyo kuregera mu mizi cyari kiri mubyo yajuririye cyangwa ni techinique bakoresheje bagahita bakiregera mu mizi ngo ibe ingingo izabafasha bamurekura?

  • Ngo Muhirwa yamwibye miliyoni zingahe? Mpise ngira amatsiko: yazikuye kuri konti? ni cash se? Cyangwa nicyo baguze ntiyamwishyura? Yewe sinabyivangamo inkiko zifite akazi katoroshye????????‍♀️

  • Mwese ni ishyari riba mumitima yanyu n ubugome . Charles abamuzi tumuziho ubunyangamugayo, yaraturereye twese kandi neza iyaba igihugu cyari gifite abagabo nkawe . Uwagize ikibazo umwanze wese n umunyeshyari agira ijambo, ariko hari Imana ireba imitima kandi igahana abasebanya ntampamvu. Ubikora wese nawe Imana imutegurire umunsi we. Mujye mutinya Imana mwabantu mwe. Wandikira ahihishe ariko ijisho ry Imana rireba hose.
    Murakoze , Yesu abagenderere abifuriza abandi ibibi. Mwakabaretse inkiko zigakora akazi mutiteranije .

    • Yego rata, yivumburiye akaligne ko gutungwa nibyo yambuye abandi yitwikirije amategeko none bamugiriye ishyari????‍♀️. Ibyaribyo byose nawe ukuri ko mu mitima urimo uvuga urakuzi. Ahasigaye ni ah’ubutabera.

  • Ubundi uyuvuga ibyutazi jyuceceka uyu Charles muvuga izo manza Ninde uzizi, ninde muri mwese yambuye se, kwaramashyari yabaritse mumitima mukabura gukora mukirirwa mumatiku, uwo muhirwa ayo mafaranga yatwaye muzi uburyo yayatwayemo ayashyira kugikoperative cya baringa cyitabaho yiyanditseho abeshya ngwagiye kugura umuceri, mujye muvuga ibyo muzi neza, icyutazi ufunge umunwa wawe.

    • Ndasomye ndumiwe. Uru rubanza mu mizi, nzarukurikira. Ibaze ngo Muhirwa yari yaratorotse ubutabera yaribye Charles 600M noneho amufashe ahita amwishyura ibihumbi 300 kuri Telephone ye. Ahubwo se ko numva afite n’inshingano zikomeye niba ariwe ushinzwe gufata abatorotse ubutabera. Yampayinka Rukara!

    • Ibyururubanza jyewe ndabizi, mumbabarire mubwire iyo umuntu muguze imigabane yawe akakwishyura amafaranga yawe amandement akaba mugihe mugikora operation yokuva kumakonti hajyaho abandi agahimba koperative itarijyeze ibaho narimwe muri RCA ukayiyitirira warangiza ukayoherezaho amafaranga ubeshye abanyamigabane ngo n’umuceri ugiye kugura uwo muceri ntiwijyere uza narimwe warangiza ugakura yamafaranga kuriyi koperative uyohereza kubandi bantu bawe bahafi nkabavandimwe nabandi harya ubwo subujura nogukoresha inyandiko mpimbano, mwitonde mureke inkinko zikore akazi kazo.

      • Hhhhhhhhhhhhh!!!!! Urabizi rwose, ahubwo ndabona wowe uzi nibyo inkiko zitari zizi n’akazi k’inkiko uragasoje????????????????????????????????????????

  • Charles numubyeyi wacu ntimwamusebya gutya ngo mbihorere, jyewe nize kukigo cye imyaka itandatu yose ariko inama yatugiraga nizo zangize umugabo rero mureke kumuvuga ukwatari kuko yarereye kino gihugu numugabo w’inysngamugayo ntajyajya mumafuti.

  • Ikigaragara nuko ishyari ariryo ribakoresha. Abazi uyu mugabo Charles nibenshi bamuziho ubupfura n ubunyangamugayo. Ibyo byose muri gupfundikiranya ntacyo byamuhinduraho. Twakubonye ko uri umuntu wigizemo benshi kuko niwowe wishwe nishyari naho abo yafungishije se niba banariho niba bari abanyabyaha muziko nyine igihugu cyacu cyorora abanyabyaha? Kuko atagira amafuti nyine ntanashyigikira amafuti.

  • Umugabo bita Rwagahungu Eugene warumuyobozi muri BPR ashinzwe intara y’uburengerazuba hamwe n’amajyeofpo afatanyije na murumunawe we bita Mugabo barafunzwe nasohoka muri gereza ubwabo bemereye imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko bafatanyije na Muhirwa bakuye amafaranga angana na miliyoni 318 z’amafaranga y’ u Rwanda babeshyeko bagiye kugura umuceri muri cooperative bahimbye itabaho muri RCA bise TUZAMURANE bayiyandikaho uko ari babiri Muhirwa na Rwagahungu bayoherezaho ayo mafaranga. Rwagahungu na murumunawe bita Mugabo kugirango basohoke muri gereza bishyuye Muhayimana miliyoni 100z’amafaranga y’u Rwanda none ngo Muhayimana niwe wabibye. Ahubwo inkiko nizikore akazi kazo neza kuko bano bagabo nibisambo bizubwenge bwinshi cyane.

    • Uyu Dasso Kazungu ndamuzi aritonda cyane, ikibazo yagize ni ukwemera gukorana nuriya mugabo Charles iyo wamuteze amatwi kaba kakubayeho. Akwereka ukuntu ari umuntu mwiza w’umukire ariko ashaka kugutekera umutwe.

    • Ubundi iyo wabanye n’uriya mugabo Charles birangira nawe ubaye igisambo mu buryo utatekereza ukabyisangamo ukabura nuko ubisobanura. Buriya Kazungu niwe urimo kubyumva neza. Charles ateye ubwoba.

    • Ahaho noneho hajemo urujijo, None se bari baribye Charles cyangwa ni KOPERATIVE y’umuceli???? Ahubwo se ubu ntibashobora kuba barishyuye nyuma yo guterwa ubwoba nk’ubwo wateye MUHIRWA????? Kandi nawe ibyamubayeho igihe yihagararagaho akanga ko umwambura, isi yose yarabibonye. Nyamara ibi bintuuuuu. Ahaaaa. Nanjye aho kugira ngo ungire nkuko wagize MUHIRWA naguha ibyo ushaka da! Ubundi nkikomereza

  • Hari undi muntu yabikoze wari ufite ikibanza hafi ya FAISAL HOSPITAL cyari gifite agaciro ka 800M amukubirana nka nkuriya yabikoze Muhirwa amubwira ko agomba kumwandikira ko bakiguze kuri 300M uwo muntu abonye agiye kumuheza umwuka arabyemera. arakimuha, akiyandikaho. Ahubwo Muhirwa wavuye mu nzara za Charles azashime Imana cyane. Niyo business akora.

Leave a Reply to AKARABO Rose Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *