Umuyobozi Mukuru wa RAB yabwiye Abadepite ko ibyo bemereye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta “kwari ukumwikiza”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubwo yageragezaga gutanga ibisobanuro ku isoko ryahawe rwiyemezamirimo akaba ari na we wigenzura, imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishingamategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta(PAC), Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick yavuze ko ibyo bemereye Umugenzuzi w’Imari ya Leta kwari ukumwikiza.

Ni imvugo itakiriwe neza n’abagize PAC  mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, ubwo Dr Karangwa Patrick yavugaga ko ibyo babwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kwari ukumwikiza.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, abazwa ku impamvu hatanzwe isoko, rwiyemezamirimo akaba ari we wigenzura akanisinyira, yahise akoresha imvugo itashimishije abagize PAC.
Dr Karangwa yagize ati “Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta azakore ibyo ashaka…”
Ubwo Dr Karangwa yakoreshaga iyi mvugo Abadepite bahise berura ko bababajwe byimbitse n’imvugo akoresheje bamusaba kutongera kuyikoresha.
Depite  Bakundufite Christine yahise asaba abo mu kigo cya RAB kubwira PAC ibyo bemera n’ibyo batemera kugira ngo bahagarike ibazwa.
Depite Mukabalisa Germaine yahise agaragaza ko batewe impungenge kandi ababajwe no kumva imvugo yo kumva Umuyobozi Mukuru avuga ko icyo “Babwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byari ukumwikiza.”
Ubwo hafatwaga ikiruko kigufi, Umuyobozi Mukuru wa RAB yasaga nk’utumva impamvu Abadepite bari kumwikoma ku mvugo yakoresheje gusa nyuma yaje kubisabira imbabazi.
Dr Karangwa ahawe ijambo, yagize ati: “Mumbabarire ku mvugo nakoresheje kuko ni ijambo ritari rikwiye.”
Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yavuze ko imvugo yakoreshejwe na Dr Karangwa Umuyobozi Mukuru wa RAB ibangamiye intego ya RAB, iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’umuryango nyarwanda.
Komisiyo ya PAC ikomeje igikorwa cyo kubariza mu ruhame inzego n’ibigo bya Leta byagaragayeho amakosa mu micungire y’imari n’umutungo by’Igihugu, nk’uko bigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019-2020.
Abagize PAC bavuze ko imvugo yakoreshejwe n’Umuyobozi Mukuru wa RAB idakwiriye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma koko! Umukozi nkuwo wihenura yagakwiye kuva muri iyo nama ahita yegura ndetse agakurikiranwa kubera iyo incompetence na negligence aba yerekanye! Ngaho nimwereke abanyagihugu ko atari urwiyererutso mumusabe kuva mu nzira turebe!
    Ikindi birakwiye ko abategetsi batagira igihugu nk’akarima kabo aho usanga umuntu umwe yarazengurutse inzego zose, ngaho uyu munsi ni depute, ejo noi minisitiori, akazenguruka za minisiteri nk’eshatu, bakamusogongeza no kubw’ambasaderi, reka kugeza aho atakibasha gutambuka nkaho igihugu kitagira abando bashoboye!

    @umuseke: Nimube abanyakuri ntimunyonge ibitekero by’abantu, ntawe natukanye kandi ufite ikibazo kuri message yanjye azanyandikire!

  • Ariko ubanza kwiga cyane ukaminuza atari byiza. Ni gute umuntu uri ku rwego rwa PhD adashobora kumenya imvugo ikwiye gukoreshwa n’idakwiye? Iyo umuntu yihanukiriye akabwira undi ngo UKORE ICYO USHAKA, ubwabyo ubundi ni imvugo NSHOTORANYI. Akenshi uwo uyibwiye birangira mu rwanye mugakizwa na mbuga.(Imbuga) Noneho urabwira intumwa za rubanda ngo Ugenzura Imari ya Leta AZAKORE ICYO ASHAKA!!!!!!! Akarenze umunwa karushya ihamagara, wisamye wasandaye niko bivugwa mu kinyarwanda. Ubundi iyi ni imvugo nyandagazi idakwiye umuyobozi wo kuri uru RWEGO. Kuvuga nk’ikihebe, ikigenge. Kereka niba ari nka byabindi byo ku ngoma zahise umuntu yakubwiraga ngo UZI ICO NDICO MWA !!!!!!! Ashaka ku kubwira ko ntacyo rwose wamukoraho, arakomeye, yigererayo.
    C’est domage.

  • Dr.Karangwa ni imfura turamuzi sinibwira ko ayo magambo yafashwe uko akwiye gufatwa. Ndabivuga ngendeye kuburyo muzi asanzwe ayobora kiriya kigo kandi hari byinshi yagerageje gushyira ku murongo nubwo nta byera ngo de!.

Leave a Reply to Karamuka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *