Mu Karere ka Kamonyi impanuka y’urusengero rwagwiriye abaturage, yatwaye ubuma bw’umwe muri bo.
Ejo ahagana saa cyenda (15h00), mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Nyarubaka, mu Kagari ka Ruyanza, mu Mudugudu wa Gatagara nibwo abaturage batanze amakuru ko hari urusengero rw’itorero ADEPR rwarimo kubakwa ko rwagwiriye abantu.
Inzego z’ibanze, Police na RIB byihutiye kujyayo, bahageze basanga abaturage batatu bakomeretse bihutanwa kwa muganga.
Umwe muri abo baturage witwa Nyandwi Dominique w’imyaka 24 yahise apfa nk’uko Polisi yabibwiye UMUSEKE.
Uriya muturage yapririye ku bitaro bya Remera Rukoma, naho abandi babiri boherezwa ku bitaro bya Kabgayi ubu barimo kwitabwaho.
Police yahise ifunga abayobozi babiri (2) bayoboraga urwo rusengero ubu bafungiye kuri Police Station Musambira Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.
Police irihanganisha umuryango wa nyakwigendera, kandi ikibutsa buri wese wubaka kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire, hirindwa impanuka.
UMUSEKE.RW
Gusa Birababaje Iyini Inkuru Ibabaje Iteye Agahinda Biragoye Kubyumva . Uyuwahasize Ubuzima
Imana
Mwakire
Mubayo
Aruhukire
Mumahoro .
Nabarimubitaro Nyagasani Imana
Yacu Abane Nabo . Gusa Itorero ADEPR Irebeko Yafasa Abomumuryango Wa Nyakwigendera . Nabarimubitaro Batabibagiwe .