Mushimiyimana Eric utoza Motar FC, yandikiye ubuyobozi bwayo abusaba gusesa amasezerano kubera kuvangirwa n’ubugambanyi ari gukorerwa mu kazi ke.
Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, uyu mutoza wa Motar FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, yagaragaje ko impamvu yo gusesa amasezerano ari uko uruhande rw’ubuyobozi rutigeze rwubaha ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.
Eric akomeza avuga ko we na bagenzi bamwungirije, bagaragaje impungenge zo gukorana n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu kipe [Team manager] ndetse bagakomeza kuvangirwa n’uwo mukozi wari mushya.
Mu mpamvu kandi zatumye Mushimiyimana asaba gusesa amasezerano, ni uko uyu team manager yagizwe umutoza w’ikipe kandi nta baruwa ubuyobozi bwandikiye umutoza wari usanzwe igaragaza ko inshingano ze zahawe undi mukozi.
Uyu mutoza akomeza ashinja Umunyamabaga Mukuru wa Motar FC n’uwo mukozi ushinzwe ubuzima bw’ikipe, kumwivangira mu kazi k’imitoreze nyamara ubuyobozi butarigeze bumusezerera cyangwa ngo bumuhagarike.
Iyi mikorere yose itarimo ubunyamwuga, yatumye haza umwuka mubi imbere mu kipe nk’uko Eric akomeza abigaragaza mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwe.
Nyuma y’uko mu minsi ishize Mushimiyimana Eric yari yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n’ubuyobozi bwe bwahise bufata icyemezo cyo guha ikipe uwari team manager.
Nyuma y’uko asoje ibihano yari yafatiwe, uyu mutoza yahise akomeza kugira gahunda zimwe na zimwe ze ategura ariko zigakomwa mu nkokora n’Ubunyamabanga Bukuru bw’ikipe.
Muri byinshi uyu mutoza yagaragaje ashingiraho asaba gusesa amasezerano, yasoje aha ikipe amasaha 24 yo kuba yamusubije ku busabe bwe. Yamenyesheje inzego zirimo FERWAFA.
Mu mikino ibanza ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, Motar FC yayisoje nta kipe iri mu zikomeye yamutsinze. Yatsinze Intare FC igitego 1-0, anganya na La Jeunesse FC 1-1, anganya na Nkombo FC igitego 1-1 mu gihe kandi yanganyije na Muhazi United igitego 1-1.




UMUSEKE.RW

**prostafense**
ProstAfense is a premium, doctor-crafted supplement formulated to maintain optimal prostate function, enhance urinary performance, and support overall male wellness.