Nyanza: Umusore witeguraga ubukwe, ndetse bubura iminsi itanu ngo bube yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana.
Mu mpera z’icyumweru gishize (Weekend) nibwo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 23 yatawe muri yombi.
Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkomero, we avuka mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Yafunzwe mu gihe yiteguraga gukora ubukwe ku wa Kane taliki ya 29 Mutarama, 2026 nk’uko umwe mu baturage wakurikiranye aya makuru yabibwiye UMUSEKE.
Uyu muturage avuga ko uriya ufunzwe yabyaranye n’umwana w’imyaka 15, cyakora umwana wavutse ubu amaze kugira imyaka itanu ndetse ariga muri ECD.
Uriya utuye muri kariya gace yadutangarije ko umwana wabyaye afite imyaka 15, ubu nta kibazo afite ahubwo yatangiye inzira zo kuyoboka RIB ayisaba ko bafungura uwo babyaranye “we ngo abona nta mpamvu ihari yo kumufunga”, kugira ngo uriya ufunzwe akomeze inzira ye yo gukora ubukwe n’uwo yashimye dore ko atazabana n’uriya mukobwa babyaranye.
Uriya musore yabanje kwanga umwana, ariko umwe mu mishinga ifasha abana babyariye iwabo usaba uriya mukobwa avuga amazina ya se umwana yandikwa mu irangamimerere birarangira.
Nyuma y’igihe nibwo babonye Polisi na RIB baza gutwara uriya musore witeguraga ubukwe, niko kumufunga na n’ubu.
Zimwe mu nzego zizi iby’iki kibazo zirinze kugira icyo zibivugaho.
Uriya ufunzwe aramutse afunguwe hagendewe ko uwatewe inda yamusabiye imbabazi byaba bibaye irengayobora, kuko icyaha cyo gusambanya umwana kiri mu byaha bidasaza, kandi nticyungwa kuko kiri mu rwego rw’ibyaha by’ubugome.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Yampayinka…!
Abasore erega turi habi
Birumvikana ko inda yayiteye nawe afite 18 ni amategeko nyine ariko nawe yari akiri umwana !!!!!
Ibyox birakora urumva atariyujuje imwaka yubukure 18