Ruhango: Murwanashyaka Ananias w’Imyaka 74 y’amavuko yarohamye mu mugezi wuzuye bamukuramo yapfuye.
Murwanahyaka Ananias yari atuye mu Mudugudu wa Ruhanama, Akagari ka Gitinda, Umurenge wa Kinihira Akarere ka Ruhango.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko Murwanahyaka Ananias yarohamye mu mugezi avuye mu isanteri atashye iwe mu rugo.
CIP Hassan avuga ko Murwanashyaka yavuye aho yari ari imvura nyinshi irimo kugwa ageze kuri uwo mugezi ararohama.
Ati: ”Uwo mugezi wa Cyenyemazi uyu musaza yarohamyemo wari wuzuye, gusa abo mu rugo bakomeje gutegereza babona ataje batangira gushakisha.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ku bufatanye bw’abaturage, Polisi na RIB batabaye bamukuramo yarangije gupfa.
Yakomeje agira ati: ”Amakuru y’ibanze agaragaza ko yarohamye mu mugezi.”
Polisi irasaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura idasanzwe birinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yasabye abaturage kugira amakenga ndetse bakarinda n’amatungo yabo.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Murwanashyaka yarohamye muri uwo mugezi avuye mu isoko guhaha.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira buvuga ko Murwanahyaka Ananias asize umugore n’abana 9, bose bakaba barashatse.
Gusa Ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko nyina w’abo bana atari akibana n’uyu musaza, uwo bari kumwe ubu bakaba batarasezeranye.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe gusuzumwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Simply wish to say your article is as amazing. The clearness in your post is just nice and i could assume you’re an expert on this subject. Well with your permission let me to grab your feed to keep updated with forthcoming post. Thanks a million and please carry on the gratifying work.