Umusaza w’imyaka 70 yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, abaturanyi be bavuga ko abana be banze ko ashaka umugore.

Inkuru y’umusaza witwa Nteziryimana Afred yiyahuye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025,

Amakuru agera ku MUSEKE avuga ko yari amaze imyaka igera kuri itandatu abuze umugore we babanaga wapfuye, andi  akavuga ko yiyahuye bitewe n’uko yabuzwaga n’abana gushaka undi mugore.

Iyakaremye Jean Pierre ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, yahamirije UMUSEKE ko uyu musaza yiyahuye akoresheje ikiziriko.

Ati “Nibyo yitwa Nteziryimana Alfred, yiyahuye akoresheje ikiziriko, twabimenye mu gitondo (ku wa Gatanu). Nta mugore yari afite yabanaga na murumuna we.”

Uyu murumuna we babanaga ufite ubumuga, ni we wabimenye agiye kumubyutsa arunguruka mu rugi amubona ahagaze abona umugozi, aratabaza.

Inzego z’ubuyobozi zishe urugi, binjiyemo basanga yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe yakomeje avuga ko, uriya musaza yari abanye neza n’abaturanyi be, ko yahoraga abwira abana be ko aziyahura.

Yabwiye UMUSEKE ko amakuru ava mu baturage ari uko nyakwigendera yabuzwaga gushaka undi mugore ko atari yo, ahubwo ngo icyo yasabwaga n’abana be ni ukumushaka baciye mu nzira zemewe, we akababwira ko aziyahura.

Ati “Amakuru dufite twahawe n’abaturanyi, n’abana be avuga ko bari babanye neza, yahoraga abwira abana be ko aziyahiura. Abana batubwiye ko ntawigeze amubuza kuzana umugore, bamusabaga kumushaka byemewe n’amategeko.”

Ubuyobozi busaba abaturage ko nta we ukwiye kwiyambura ubuzima, ko ibibazo byose wahura na byo wabibwira abaturanyi n’ubuyobozi.

Umuyobozi kandi yasabye abaturage kureka kwirengagiza ibimenyetso byo kwiyahura byagaragajwe n’umuturage.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzayaha (RIB) rwahageze n’izindi nzego zirimo Polisi hakorwa iperereza, umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI

Share This Article
3 Comments
  • Hiya very nice web site!! Man .. Beautiful .. Amazing .. I will bookmark your web site and take the feeds additionally…I am glad to find numerous helpful info here within the submit, we need work out extra strategies in this regard, thanks for sharing. . . . . .

Leave a Reply to Amanda Spielberg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *