Umuryango wagurishije inzu, ikibanza na moto ngo bavuze umwana biba iby’ubusa – bakeneye ubufasha

Umwana yashyizwemo sonde imufasha kunyuramo ibitunga umubiri we

Kamonyi: Iradukunda Sandrine we n’umugabo we bari batuye i Kigali mu karere ka Kicukiro, ubu bagiye mu cyaro nyuma yo kugurisha ibyo bari batunze ngo babashe kuvuza umwana wabo, ariko ikiguzi cy’ubuvuzi bwe gikomeje kurushaho kwiyongera, uyu mubyeyi w’umwana wavukiye amezi atandatu, avukana igifu gitoya kitabasha kwakira ibiryo cyangwa amata, avuga ko atewe agahinda n’ubu burwayi  kuko umwana we adakura.

Iradukunda Sandrine atuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi.

Uyu mubyeyi avuga ko  umwana we yavukiye amezi 6 Abaganga bamushyira mu byuma (couveuse) ariko afite ikibazo cy’ubuhumekero n’igifu gitoya cyane.

Iradukunda yabwiye UMUSEKE ko bamaze igihe kinini mu Bitaro bya Kacyiru bategereje ko umwana yuzuza amezi 9 abana basanzwe bavukiraho, aramutahana ageze mu rugo biranga yongera kumusubiza mu Bitaro.

Iradukunda avuga ko imiti ivura uyu mwana ayigura 100% kubera ko ubwishingizi bwa Mitiweli butayishingira.

Ati: ”Ku myaka ibiri n’amezi icyenda uyu mwana afite, ntabwo ijyanye n’ibiro bye kuko afite ibiro 7 gusa.”

Uyu mubyeyi avuga ko we n’umugabo we bari batuye mu Karere ka Kicukiro, i Kgali ariko nyuma y’uko umwana avukanye ibi bibazo byabaye ngombwa ko bagurisha inzu bari batuyemo i Kigali, bongeraho n’ikibanza ndetse na moto yabo biba iby’ubusa.

Avuga ko byabaye ngombwa ko basubira mu cyaro kugira ngo umwana akomeze kubona ubuvuzi.

Yongeyeho ati: ”Buri kwezi badusaba kwishyura imiti ifite agaciro ka 230,000frws ubu ntayo dushobora kubona.”

Iradukunda yavuze ko kubera iki kibazo cy’igifu gitoya umwana wabo afite, abaganga bamushyizemo sonde ituma abasha kubona ibimutunga, akaba akeneye guhabwa ubufasha bwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi (Frw 1,700,000) ngo akoreshe ikizamini cy’umwana abaganga bamusabye.

Gusa ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuko bwamuhaye ubufasha bungana na Frw 500.000 bushyira n’umuriro w’amashanyarazi mu nzu batuyemo.

Avuga ko kubona ayo mafaranga yose kugira ngo umwana afatirwe ibizamini n’imiti Muganga yamwandikiye bitabakundira, keretse habonetse ubufasha bw’Akarere, cyangwa abagiraneza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvére yasabye uyu mubyeyi kwegera inzego z’Ubuyobozi kugira ngo harebwe ubushobozi buhari abe yabuhabwa.

Ati: ”Mumubwire arebe umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rugarika byaba ngombwa akamwohereza ku Karere.”

Dutegura iyi nkuru twasanze aho Sonde yinjirira hari ibisebe umwana ashobora kwanduriramo izindi ndwara.

Usibye ikizamini gihenze kuriya n’imiti uyu muryango wishyura, uriya mubyeyi avuga ko n’ibikoresho bipfuka n’ibindi bibahenda.

Sandrine aboneka kuri tel: +250 786 495 513

Uyu mubyeyi avuga ko i Kigali babari babayeho nk’abantu bifashije ariko ubuzima ubu bwarahindutse kubera ikiguzi cyo kuvuza uyu mwana

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
5 Comments
  • I’m curious to find out what blog platform you’re utilizing?
    I’m having some minor security problems with my latest blog
    and I would like to find something more safeguarded.
    Do you have any solutions?

  • Great blog here! Also your website loads up fast!

    What host are you using? Can I get your affiliate link to
    your host? I wish my site loaded up as fast as yours lol

  • Just want tօ say your article is as astonishing. The clearness in youг
    publish is simply nice and i could suppose
    үоu’re knowledgeable օn tһis subject. Ԝell tοgether ᴡith your permission let
    me tо clutch youг RSS feed tߋ keep updated ԝith drawing close post.
    Ƭhanks 1,000,000 аnd ρlease keep up the gratifying wоrk.

    Here is my web site … Homme Cleaning; Kerry,

Leave a Reply to Kerry Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *