Umuryango wa Tom Close uri mu gahinda ko gupfusha Sebukwe

Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mata 2021, Ange Tricia yavuze ko Se umubyara yapfuye.

Ange Tricia yakunze kugaragaza ko ari kumwe n’umubyeyi we igihe yari arwaye

Yagize ati  “Icyo natinyaga kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa.”

Sebukwe wa Tom Close yari amaze igihe arwaye kuko muri Gashyantare 2021 ku munsi w’abakundana, Ange Tricia yashyize kuri Instagram ifoto ya Se ari mu Bitaro arimo serumu yandika amagambo agira ati :

“Umunsi mwiza w’abakundanye Papa. Turagukumbuye, byuka tuvuge Imana.”

Mu bihe bitandukanye, Tricia yagiye agaragaza ishimwe afite ku mubyeyi we, akamwifuriza isabukuru y’amavuko no kuramba. Yagiye anamugaragaza ateruye abuzukuru be.

Abantu batandukanye bafashe mu mugongo Ange Tricia, bifuriza iruhuko ridashira umubyeyi we.

Ntiharatangazwa umunsi wo kumushyingura.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
6 Comments
  • Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ijambo ry’Imana siko rivuga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

  • Tricia nimwihangane nshuti. Mwijuru tuzahurirayo twe twemera izuka ryabapfuye.
    Najye Papa amaze imyaka 3 atabarutse. Twaramushyinguye, Ariko yarashibutse turahari turusheho kumva ibyo ababyeyi badutozaga tubitoza abazadukomokaho.
    Cycle de carbone Umugabo wawe yize biologie arayizi. Ntautazava murubu buzima. Tom, Tricia nabo bana banyu, jye umugore wajye n’abana bajye twese tuzapfa.
    Ahubwo muriki gihe twifatanye n’abavandimwe bose mu Rwanda batarigeze babona amahirwe yo gushyingura ababyeyi babo.
    Mbifurije gukomera mulibi bihe bitaboroheye.
    Imana yamukunze kurusha iyi si.
    RIP papa Tricia. Mes condoléances.

    • @ Humanist,nkuko ubivuze,ndemera ko “twese tuzapfa”.Ariko icyo tutemeranwa,ni aho uvuga ko ngo ” Imana yamukunze kurusha iyi si”.Bible ivuga ko Imana yifuza ko twese tubaho.Ikindi kandi,Zaburi 5:4,havuga ko Imana itishimira ibibi.Ntabwo iyo dupfuya aba ari Imana iduhamagaye.Urugero,niba usambanye Sida ikakwica,kandi Imana itubuza gusambana,siyo iba iguhamagaye.Ahubwo ni wowe uba witeje urupfu,ukora ibyo itubuza.Ntitukemere inyigisho zidahuye na Bible.Bibabaza Imana cyane.Muli Yohana 8:32,Yezu yavuze ko “UKURI kutubohora” (the truth sets us free).

      • Urakoze Bagambiki.Uzi ko abantu kubera imyemerere idashingiye kuli bibiliya,bavuga ngo abantu 1 million bapfuye muli 1994,ngo ni Imana yabishubije?? Wa mugani,ni gute wasambana Sida yakwica bakavuga ko “witabye IMANA”??? Ese ubundi niba koko umuntu aba yitabye Imana mu Ijuru,kuki bene wabo barira aho kwishima??? Urugero,iyo mwene wacu agiye muli Amerika cyangwa I Burayi,dukoresha umunsi mukuri !!! Nankanswe gusanga Imana mu ijuru !!! This is hypocrisy.

  • @ Bagambiki and Napoleon,

    Ndemeranya namwe ko mwizera ibyanditswe Muli Bible. Birumvikana imyandikire nimitekerereze yanyu itumye menya ko muli abahamya ba Yehova.
    Jye nigiye ijambo ry’Imana muli Catholique kandi nizera ibyo umu cathechiste yanyigishije.
    Waruziko iyo Bible muvuga cyane ituzuye? Hari ibitabo byinshi cyane bitabamo niko numvise, niba muyemera cyane ibyo mwigeze mubisomamo?
    Twese ntidukwiye kumva ibintu kimwe, umuhamya wa Yehova ati nitwe dusobanukiwe mwakwigana Bible ukumva afite ukuri, abandi ba Kristu nabo nuko Noneho umu Muslim nawe yaguha ama waiza akakwemeza. Ko mugiye kuzasaza Abantu mwa bana b’Imana mwe.
    Cyakora Icyo nahamya nuko muli genocide abahamya ba Yehova ba nyabo apana bamwe baguye, ntibicanye Kuko bativanga mubyo leta ibahatira gukora bitemewe.
    Kuberibyo abahamya babaye inshuri iyo bakomanze ndabakingurira tukiganirira kuli Bible kandi Europe Benshi babita ko ali Secte.
    Peace

Leave a Reply to Humanist Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *