Umuryango wa Disi Didace washyinguye mu cyubahiro abana babo 2 bishwe muri Jenoside

Nyanza: Kuri uyu wa 23 Mata 2021, Umuryango wa Disi Didace, Se wa Disi Diedonne (wamenyekanye mu Rwanda nk’umuhanga mu mukino wo gusiganwa ku maguru) washyinguye mu cyubahiro abana babo babonetse mu masarani mu mwaka wa 2018.

Mu Murenge wa Muyira niho imibiri yashyinguwe ivanwe ku Rwibutso rwa Busasamana

Kayisire Devotha ni umwana wa Kabiri wa Disi Didace, ni umuvandimwe wa ba nyakwigendera bashyinguwe mu cyubahiro none ari bo Uwayezu Denys na Ufiteyezu Raymond bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu musarani.

Yavuze ko yishimiye kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro, anashimira Perezida Kagame Paul wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ashimira abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi bagaragaje ukuri ku mibiri yari yabonetse batitaye ku cyo yise igitutu cya Gitifu wahoze ayobora Umurenge wa Kibirizi, Habineza Jean Baptiste.

Ati “Iyo mubona Umuyobozi akora igikorwa nka kiriya, imibiri akayirigisa atanga ubuhamya bw’ibinyoma kandi igikomeye ni uko ubuyobozi bw’Akarere bukimwita Intore akaba akiri mu kazi, njya nibaza ubu koko Gitifu Habineza ajya ayobora imihango y’Icyunamo? Nkatekereza, ese abamukoresha batekereza iki?”

Kuva ku wa 05/07/2018 RIB yakuye iriya mibiri ku Murenge wa Kibiri wayoborwaga na Habineza Jean Baptiste wari wayihajyanye ivuye mu musarani, ariko biza kugaragara ko idafashwe neza, ndetse icyo gihe Habineza atabwa muri yombi.

RIB  irayimuhungisha iyibika mu biro by’Umurenge wa Busasamana niho yakuwe ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro.

Habineza Jean Baptiste wahoze uyobora Umurenge wa Kibirizi ubu akaba ayobora uwa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza aherutse kubwira itangazamakuru ko ikibazo cye kijyanye n’uriya muryango wa Disi Didace kiri mu nkiko bityo ko ntacyo kukivugaho.

 

Hano wasoma inkuru ivuga ibaruwa ifunguye Disi Dieudonne yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu amumenyesha ibya Gitifu Habineza Jean Baptiste.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umukozi mu Karere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange (DM) Nkurunziza Enock ni we waje gushyingura ahagarariye Mayor, yavuze ko ikibazo cya gitifu Habineza n’umuryango wa Disi Didace kiri mu butabera.

Ati “Gitifu ari gukurikirwa n’ubutabera dutange umwanya habeho ubutabera bukwiye tunamare impungenge Umuryango wo kwa Disi Didace ko nta burangare Buhari, twizeye ko ubutabera bushoboye.”

Hon Nyirabega Eutarie wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gushyingura abana bo kwa Disi Didace, yavuze ko uriya Gitifu ubutabera buzamubaza icyo yakoze.

Ati “Ndatekereza ko yabazwa igihe yavugaga ko habonetse umubiri umwe ngo yashingiye kuki? Birashoboka ko yaba yarivuguruje ariko turekere ubutabera bukore akazi kabwo.”

Umuryango wa Disi Didace wabonye abana babiri bawo bari kumwe n’abandi babiri na bo bashyinguwe none mu cyubahiro uko ari bane mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mayaga ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 90.

Uwayezu Denis (wari afite imyaka 9) na Ufiteyezu Raymond (wari afite imyaka 7) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yabo yabonetse mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine wari inshuti yo kwa Disi Didace abo bana bakaba bari bahahungiye.

Nyuma yo gusanga Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bafite uruhare rutaziguye mu iyicwa rya bariya bana, Urukiko rwabahamije icyaha rubahanisha igifungo cya BURUNDU.

Imibiri y’abana bo kwa Disi Didace yamaze igihe ibitse ku Biro by’Umurenge wa Busasamana
Kayisire Devotha avuga ko bibaje kuba Gitifu wahoze ayobora Kibirizi akitwa Intore akaba akiri mu kazi

AMAFOTO@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Share This Article
19 Comments
    • Ariko cyera ko Habineza yarumunyakuri ibi bintu byo kujya murukiko akavuga umubiri umwe kandi ari 4 yabitewe n’iki ?

      Ariko koko umunyarwanda yarabivuze ngo indana nini yishe ukuze

  • Imana ni nziza amaraso y’izirakarengane agora yitabariza gitifuHabineza jean Baptiste ni inturo nta butore bwe!! Cyonse amashereka menshi yanyina ntabuntu afite !!kandi ntamugayo n’ ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwamukingiye ikibaba!!nabo ntabuto bwabo!! Ariko abayobozi nkamwe mwagiye mureka kuvuna presida PAUL KAGAME n’abaturage be?? Aho yadukuye murahibagiwe!!Murasenya Aho kubaka

    • Wakwibagirwa ute aho yatuvanye kandi duhora tubyibutwa? N’ubwo navuye mu isambu data yandaze kubera kubura ubukode, ishavu mfite ntirinyibagiza ukuntu twari tumerewe muri 1994. Ahubwo iyo umvise abategetsi ba CNLG bavuga ibitari byo biha rugari abo benewacu baphobya jenoside, numva aribwo mbabaye. Ariko reka koko tujye tubyibazaho! Umuntu nka Rujugiro cyanga Rwigara baba abacikacumu gute kandi byose byarabaye bibereye hanze, balya bakalyama? Ntibakatubeshye! Biransetsa iyo numva bita abandi banyarwanda abavantara kandi nabo batari mu Rwanda agahomamunywa kaba! Ntabwo ari Bizimana wenyine uvuga ibyo atazi, hari n’abandi basa n’abakina sinema!

  • Abayozi nkamwe muha icyuho abasenya igihugu nkubwo mwumva mudateza umwiryane mubanyarwanda gitifu Habineza jean Baptiste arayobora iki koko? Ndabaza akarere ka Nyanza?

  • Amayaga nyavukamo ndayazi pe! Mwabuze undi musaruro mutanga ariko amatiku yo murayashoboye. Uriya mugabo muhoza mu majwi namwe murabizi ko nta cyo yakoze kidasanzwe ibyo yavuze ni ko yabibonaga ariko mwabigize intambara ntiwareba. Ese mbabaze uko mushyira hamwe mu matiku kuki atari ko mwunga ubumwe mu byubaka? Mubaye ari ko mubikora Mayaga twaba dufite iterambere utasanga ahandi. Nk uko mubivuga ubutabera burigenga mubureke bukore akazi kabwo kandi icyo cyokere mukigabanye rwose. Ntimuntere amabuye ni igitekerezo cyanjye. Ndabizi ko kutavuga rumwe na mwe biba ikibazo cyane cyane iyo muri mu matiku!

  • Hanyuma harya mwanyibutsa: wa muturanyi wanyu ari na we wacu ngo ni Ngorofani mwirirwaga muhata ibigage n inzagwa ngo ajye kubeshya ubu ari he? Aracumbikiwe muri prison kuko we urukiko rwamuhamije gutanga amakuru ayobya urukiko. Kandi mujye mubyibuka byose yabitewe namwe ngo ahaha murashaka kubambisha abantu. Ariko mwacishije make ko hari uwaciye umugani ngo “ubamba isi ntakurura”. Nzaba Ndora ni umwana w umunyarwanda. Ariko birakwiye ko mwigaya.

    • Hanyumase ubyita amatiku gute? Habineza yabitse imibiri 4 arangije arayirigisa ajya gushinjura ubuhamyabwe bugira abicanyi abere.
      Nyuma umuryango wiciwe utabaza leta perezida wa Repubukika kandi uratabarwa. Yamibiri 4 iragarurwa gitifu habineza arafatwa arafungwa n’abicanyi barafatwa inkiko zitesha agaciro ubuhamya bwa Habineza. Amategeko arakurikizwa. Imibiri 4 ishyingurwa mucyubahiro. Ririra habineza kuko ntankiko ziramugura umwere. Yarekuwe kuko yatakabye azana ibipapuro byuko arwaye ibirwara byinshi asaba urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe.
      Umuryango wa Disi kuba barabashije gushyingura ababo ni ikimenyetso cyuko batazimye.
      Habineza ipfunwe ryamwishe naho kinyuze turyaninzara tuti ngicyo

  • Muzaba mumbwira iherezo ry’iyi derby iri hagati ya Gitifu Habineza na Famille Disi, bose bafite ubushobozi bw’amafaranga yewe bose barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko barahanganye. Mana tabara!

  • Ariko mbaze Devota n abamujya mu matwi: ubu mwaricaye musanga iki gihugu nta nzego z ubuyobozi kigira? Ko mbona mwigize injijuke cyane mwibaza ko abandi nta bwenge bagira? Ahubwo kugera uyu munsi mwakigaye mwebwe ubwanyu mukavuga muti “enough”. Kandi seriously it is enough. Amatiku yanyu abantu bamaze kuyarambirwa mu matwi yabo. Yewe jye mbona ari uko mwahuye ni imfura Habineza ubundi ari undi rwari bugereke. Murakabije pe. This is enough. Mujye mutikurira hagati yanyu ba nyakibilizi kuko ni bwo buzima mwabayemo. Ariko murekere aho abandi banyarwanda bibereho mu mahoro.

    • Ubwo ni uko igitekerezo cyawe ucyumva kimwe n uko yenda nanjye ari ko mbyumva. Gusa mes chers amis iyo ndebesheje ibilunettes umugani wa KNC mbona igihugu cyacu nitutareba neza abanyarwanda ubwabo bazakisubiriza mu manga bari baragishyizemo na mbere. Kuko urwangano ruri hano hanze mbona rucurera byinshi.
      Gusa amahirwe dufite ni amwe: dufite HE Paul KAGAME uhora akomakoma naho ubundi ndakurahiye.
      Abiyita rescapés barasubiranamo byaracitse; abandi na bo bati……. Turi abo gusabirwa pe! Mana tabara!

  • Bobo ayo mabuye urimo uzana Hano uyakuye he he?cyangwa wibutse ayo wakoreshaga 1994 !!!ukwezi kwaruku nubundi ! Amaraso y’inzirakarengane azajya abagaruka!!mubivuge komerezaho .

  • Mbanje kubasuhuza. Ndifuza gutanga igitekerezo cyanjye nimushaka mugipublier cg mukireke cyane cyane ko message nenda gutanga aba mbere igenewe iraba yabagezeho;
    1. Ndifuza cyane kunenga itangazamakuru kuko ndabivuga kandi nabisubiramo ntabwo muri abanyamwuga cyane cyane UMUSEKE. Muriyambura amanota pe! Niba ari n umuntu umwe ubikora ariko arasebya ikinyamakuru umuseke.
    2. Biteye isoni n agahinda kubona musohora inkuru iri biased y amatiku, mwasohora comments ziriho mugasohora izigaragaza ko mufite uruhande mubogamiye ho zitukana, zambura agaciro umuntu n ibindi. Ese screening mutubwira ikorwa imaze iki?
    3. Urugero natanga n urw iyi nkuru ntangiyeho comments. Ubundi jye nzi ko umunyamakuru ari impartial ariko mwe muhita mutugaragariza how partial u are. Ibi rero biteye isoni nta nubwo byubaka ikinyamakuru cyanyu.

  • Niko se @Muganwa we uragirango ikinyabupfura UMUSEKE gikore ibyo ushaka utazi naho biva naho bijya ibijyanye n’itangazamakuru,kuko uzi ibyawo iyo nkuru ntiwayinenga ko idakoze kinyamwuga, shenge ubwo urashaka kwemeza ko gitifu Habineza bahanganye na Famille Disi Didace

  • @Olivier. Sorry kabisa aba bantu bose nta numwe nzi mo nta n uwo nkorera. Gusa iyo usomye iyi nkuru usanga ihishe byinshi. Usoma ashobora gukora analyse akabona cyane uburyo irimo amatiku n amarangamutima menshi kurusha ukuri nyako. Impamvu mbivuga ni iyi :
    1. Muratubwira ko dosiye iri mu nkiko ibindi jye nsanga ari nk amatakirangoyi. Jye ni ko mbibona
    2. Mbona itangazamakuru sometimes risimbura ubutabera ryagendana n abanyamatiku noneho urugamba rukarema.
    3. Naho ubundi rwose ni ibitekerezo byanjye natangaga nibenda bakoze babe unprofessional moi ca me fait ni chaud ni froid. Ariko ntawareka kubinenga.

  • Muganwa ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira kandi kubyina indirimbo utazi bikavuna umuryango wa Disi Didace wureke !!Oriya nitambwe yambere yo gutsinda!!mperuka kera umugabo ahindukira kuburiri adahindukira Ku ijambo!!!!!Gitifu yarizize gukunda amafaranga akanga inzirakarengane …

  • Ubwe yivugiyeko amaraso y’inzirakarengane ahora yitabariza!! None rero niba aramatiku ubwo azatsinda!!!ntimukigize nkana kubintu muba muzi ngo mwikorere itangazamakuru !!ahubwo ukuri kuraryana.

Leave a Reply to Geyipi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *