Umuryango wa AS Kigali wibasiwe n’ibyago

Nyuma y’urupfu rwa Karemera Fabrice wigeze kuba umubitsi wa AS Kigali iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, hahise humvikana urundi rupfu rw’umwana w’umukobwa wa Kayitesi Egidie wigeze gutoza AS Kigali WFC.

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, ni bwo abanyamuryango ba AS Kigali, bumvishe inkuru y’incamugongo yavugaga ko Karemera Fabrice wahoze ashinzwe umutungo w’iyi kipe, yitabye Imana azize uburwayi.

Ibi byahise bituma inama y’inteko rusange yagombaga guhuza aba banyamuryango, ihita isubikwa. Budacyeye Kabiri, ku mwanywa yo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, ni bwo mu muryango wa AS Kigali WFC ishamikiye kuri AS Kigali, humvikanye indi nkuru y’incamugongo.

Ni inkuru yaje ivuga ku rupfu rwa Gisèle wari umwana w’imfura ya Kayitesi Egidie wagize gutoza iyi kipe y’abagore iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali. Uyu mwana w’umukobwa, amakuru avuga ko yazize uburwayi.

Bivugwa ko ababyeyi be bari baratangiye gushaka uko yajya kwivuza mu mahanga, cyane ko uburwayi bw’impiko yari afite, yari abumaranye igihe.

Gisèle na mama we, Kayitesi Egidie
Kayitesi Egidie asanzwe ari umutoza ariko wanakinnye umupira w’amaguru
Karemera Fabrice nawe yitabye Imana

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • I?¦ve been exploring for a little for any high-quality articles or weblog posts on this sort of house . Exploring in Yahoo I at last stumbled upon this site. Studying this info So i?¦m glad to show that I have an incredibly excellent uncanny feeling I found out exactly what I needed. I most no doubt will make sure to don?¦t put out of your mind this web site and give it a look on a relentless basis.

Leave a Reply to tlover tonet Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *