Ibiro bikuru by’ingabo muri America (U.S. Central Command, CENTCOM) byemeje ko umusirikare wari wakomerekeye mu bitero bya Iran yapfuye.
Uyu ni umusirikare wa kane nk’uko America ibivuga upfuye muri iyi ntambara America na Israel byatangije kuri Iran.
UMUSEKE ku mbuga nkoranyambaga zacu X na Facebook (https://x.com/Umuseke na https://web.facebook.com/Umuseke.rw ) turagerageza kubaha amakuru yihutirwa agezweho mu birimo kubera muri Iran, Israel no mu bihugu by’Akarere k’Abarabu.
Ku Cyumweru leta zunze Ubumwe za America zemeje ko abasirikare batatu b’icyo gihugu biciwe mu bitero byo kwihorera bya Iran.
America ivuga ko ibikorwa byayo bya gisirikare kuri Iran bikomeje.
Kuri uyu wa Mbere kandi America yemeje ko indege eshatu z’intambara zahanuriwe rimwe muri Kuwait, yo ikavuga ko zarashwe ku bw’impanuka n’abakorana na yo muri ibi bitero.
Iran yo ivuga ko ubwirinzi bwayo bwo mu kirere bwahanuye ziriya ndege za America.
UMUSEKE.RW

I’m often to blogging and i really appreciate your content. The article has actually peaks my interest. I’m going to bookmark your web site and maintain checking for brand spanking new information.