Umukozi w’Imana yaguwe gitumo “yiha akabyizi ku mugore w’abandi”

Musanze: Ku wa Mbere, Umukozi w’Imana, Pasiteri wo mu itorero ADEPR, yafatiwe mu nzu zicumbikira abagenzi (lodge) “yiha akabyizi” ku mugore utari uwe.

Ifoto igaragaza umwambaro w’abihaye Imana

Umugabo w’uyu mugore ni we watanze amakuru ko Pasiteri ari kumusambanyiriza umugore ahitwa “kuri No Stress”.

Byabaye ku wa Mbere tariki 13/02/2023, mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Kageshi, umudugudu wa Kivugiza.

Pasiteri watawe muri yombi yitwa Emmanuel afite imyaka 45, akaba akorera Imana ku rusengero rwa ADEPR Vunga, ndetse amakuru avuga ko afite umugore n’umwana.

Uwo bafatanywe ni umugore witwa Chantal w’imyaka 30, akaba afitanye abana 3 n’umugabo we wabafashe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ndayambaje Kalima Augustin yemereye UMUSEKE ko aya makuru ari yo.

Ati “Nibyo koko, abo bantu barafashwe bakekwaho guca inyuma abo bashakanye, bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinigi.”

Ati “Icyo dusaba abantu ni ukumenya ko guca inyuma uwo mwashakanye bihanwa n’amategeko, kandi binagaragara nabi mu muryango Nyarwanda. Abantu rero bakwiye kubyirinda birinda n’ibihano.”

Umuyobozi asaba abashakanye kwirinda ingeso yo gucana inyuma kuko bihanwa n’amategeko.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

Share This Article
10 Comments
  • Uwo mwita umukozi w”imana n’uwo mugore brarengana. Bombi barakuze barengeje imyaka 18. Barikundaniye,bari barabuze urukundo umwe k’umugabo we undi k’umugore we. Umugore wa pasteur cg umugabo w’uwo mugore,nabo bazatumaneho baryamane,ikibazo gikemuke,kubafunga si wo muti

    • Mu Rwanda bakunda gufunga pe.None c ikibazo kirihe niba yamuhaye avant st Valentin ?Ikindi ndumva ibyo bakoze ari ibikorwa nshilishamubiri kandi babitewe ni irari ry’umubiri kuburyo na Yesu yababariye uwarikoze none ngo babafunge ntasoni????.
      Babarekure hanyuma bakomeze bimare ipfa kugeza babihaze kandi umugabo wuwo mugore niba atabishaka amusende ndetse n’umugore wa Pasteur nawe niba atabyemera nawe amusende cg nawe amuce inyuma.
      Kandi niba barasezeranye bajye bibuka ko nibyo babisezeranye ko bazabana mubibi ni ibyiza yaba muzima cg arwaye

    • Cyusa aba asha views ngirango ibihangano byamushizemo yihangira kwigira mubitsina byibizungerezi byirirwa bizungereza ibitsina ku masoko mpuzamahanga kuko abakobwa nkabo ntibajya bashaka umugabo umwe kandi nanjye ndabumva kuko n’abakinnyi mpuzabitsina babigize umwuga.

    • Cyusa aba ashakz views ngirango ibihangano byamushizemo yihangira kwigira mubitsina byibizungerezi byirirwa bizungereza ibitsina ku masoko mpuzamahanga kuko abakobwa nkabo ntibajya bashaka umugabo umwe kandi nanjye ndabumva kuko n’abakinnyi mpuzabitsina babigize umwuga.

  • Mu Rwanda bakunda gufunga pe.None c ikibazo kirihe niba yamuhaye avant st Valentin ?Ikindi ndumva ibyo bakoze ari ibikorwa nshilishamubiri kandi babitewe ni irari ry’umubiri kuburyo na Yesu yababariye uwarikoze none ngo babafunge ntasoni????.
    Babarekure hanyuma bakomeze bimare ipfa kugeza babihaze kandi umugabo wuwo mugore niba atabishaka amusende ndetse n’umugore wa Pasteur nawe niba atabyemera nawe amusende cg nawe amuce inyuma.
    Kandi niba barasezeranye bajye bibuka ko nibyo babisezeranye ko bazabana mubibi ni ibyiza yaba muzima cg arwaye

  • Ha,ha,ha! Ngo umukozi w’imana! Uwamubaza contrat y’akazi yasinyanye n’imana yayerekana? Ayo ni amaco y’inda ngo abone uko asahura injiji. Imana nta bakozi ikeneye. Ariko bireze. Imburamukoro zose ziyita abakozi b’Imana,nka kera mu Rwanda bavugaga ngo utagira akazi wese ni umuhinzi Ni akumiro.

  • Umuseke mube Professional abakozi b Imana muri ADEPR ntibambara kiriya.Mwari gushyiraho ifoto yindi uriya mwenda murawusebeje Kandi ugarafaza isura .Uriya muntu yabarega

Leave a Reply to Rukundo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *