Umujyi wa Muhanga uragana mu cyerekezo gishya – AMAFOTO

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burashimira ubufatanye n’abikorera mu kuzamura inyubako z’ubucuruzi zigeretse mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo igishushanyombonera cy’Umujyi wa Muhanga gisaba.

Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yahaye UMUSEKE, avuga ko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Muhanga cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu mwaka wa 2023 muri gahunda yo guteza imbere Imijyi.

Bizimana avuga ko mbere y’uko Inama y’Abaminisitiri icyemeza, Inama Njyanama y’Akarere yari yabanje kukiganiraho n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage.

Ati: ”Mu kugishyira mu bikorwa twabanje gukora ibyo twita Zoning, dutandukanya ahaganewe Imiturire, Ubuhinzi ndetse n’ahari ibishanga.” 

Avuga ko kuva icyo gihe kimaze kwemerwa n’Inama y’Abaminisitiri, abikorera bahise batangira kuzamura inyubako z’ubucuruzi zigeretse kugira ngo bihindure isura y’Umujyi wa Muhanga.

Yakomeje agira ati: ”Mu cyiciro cya mbere dufatanyije n’abikorera twazamuye inzu 9 z’amagorofa harimo n’Isoko rigezweho rya Muhanga.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric

Yavuze ko mu cyiciro cya kabiri hongeye kuzamurwa izindi nyubako 9 zigeretse z’abikorera.

Gushyira iki gikorwa mu byiciro bigamije korohereza abacuruzi kubona aho bakorera, kandi heza ho muri izo nyubako z’amagorofa.

Bizimana avuga ko bashimira Leta yabegereje inganda kuko ziri mu byatumye bamwe mu bikorera babona abakiliya benshi.

Avuga ko mu cyiciro cya gatatu hari inyubako 13 zigeretse ziri kubakwa, ibi kandi bijyana no gushishikariza bamwe mu bikorera bari bahafite ibihanza bitubatse gutinyuka bakazamura izo nyubako mu Mujyi wa Muhanga.

Ati: ”Ibiganiro tugirana na PSF nibyo bitanga icyerekezo cy’inzu zigomba kubakwa mu byiciro, kugira ngo hatazabaho icyuho bamwe bakabura aho bakorera. Ubu iki kibazo nta gihari kuko n’abakodesha nta n’umwe  wabuze aho akorera.”

Yavuze ko bagiye kuvugurura Umujyi ushaje uherereye mu gice cya ruguru uvuye ku biro by’Akarere werekeza mu Mujyi rwagati.

Izi nyubako zigeretse mu Mujyi wa Muhanga zirimo iz’abantu ku giti cyabo, ndetse n’izirimo kubakwa n’abantu bishyize hamwe bifuza ko imirimo yo kubaka yihuta vuba.

Cyakora ubuyobozi buvuga ko gushishikariza abikorera kubaka inzu zijyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi, bigomba kubangikana no kuvugurura inyubako za Leta zishaje hakurwaho amabati yo mu bwoko bwa ASBESTOS, akavuga izisakaje bene ayo mabati batangiye kuzibarura.

Nibwo bwa mbere mu Mujyi wa Muhanga hazamuwe inyubako zigeretse kuri iki kigero mu myaka 31 ishize, kuko abahatuye n’abagenda uyu Mujyi bashimira icyerekezo uganamo.

Ubu hari izindi nyubako z’Ubucuruzi zatangiye kubakwa ku buryo abazakoreramo bamwe bari mu nyubako iri munsi y’umuhanda mugari wa kaburimbo werekeza i Gahogo, abandi bakaba batangiye gukorera mu ziri haruguru y’uwo muhanda aho bita kuri ALICE.

Inyubako ya Banki ya Kigali yuzuye mu za mbere zigeretse mu Mujyi wa Muhanga
Inyubako zigeretse zigenda zubakwa zibona abantu bazikoreramo
IUbuyobozi buvuga ko buvugurura Umujyi mu byiciro kugira ngo bizakorwe neza
Akarere ka Muhanga kavuga ko ibiri gukorwa byerekana ubufatanye bwiza hagati y’ubuyobozi n’abikorera
Kaminuza Gatolika y’i Kabgayi (ICK) na yo yazamuye inyubako igeretse
Ubuyobozi buvuga ko Umujyi ushaje uteganywa kuvugururwa mu cyiciro cya kane

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to tlover tonet Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *