Umugore n’umuhungu we bakurikiranyweho icyaha gikomeye

Ruhango: Umugore n’umuhungu we bakurikirankeho icyaha cyo kwica, umugore asabye umwana we ngo amufashe kwica Se bari bafitanye amakimbirane.

Byabereye mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye ku mitungo.

HASSAN avuga ko byageze igihe uyu mugore yiyambaza umuhungu we ngo amufashe kwica Se.

Ati: ”Nibyo twamenye amakuru ko umusaza witwaga Birasamasha Donath w’imyaka 70 y’amavuko yishwe n’umugore we afatanyije n’umwana we.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko amakimbirane yo mu muryango bari bafitanye atagombye kuba intandaro yo kuvutsa uyu musaza ubuzima, kubera ko hari inzego bari kubwira zikabafasha kuyavugutira umuti.

Avuga ko iperereza ry’ibanze ryatangiye gukorwa, mu gihe umugore n’umuhungu we bahise bafatwa, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB yo mu Murenge wa Kabagari.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe gukorerwa isuzuma.

Polisi yibukije abafite imyitwarire mibi nk’iyi yo kuvutsa abandi ubuzima, ko bakwiriye kuyicikaho, ahubwo bakimakaza umuco w’ibiganiro kuko hari inzego zitandukanye zashyizweho zirimo inshuti z’umuryango, abunzi bigombye kubikemura.

Akavuga ko aho bitagenze neza bakitabaza izindi nzego z’ubuyobozi zisumbuyeho.

Gusa bamwe mu baturage bageze aho ariya mahano yabereye, bavuga ko basanze umubiri wa Nyakwigendera wuzuye amaraso.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
1 Comment
  • Ariko Se Ibibintu Bizamarwa Niki Koko ? Ejo Mukarere Ka Karongi Naho Kukinyamakuru UMUSEKE Hasohotse Inkuru Yumugabo Wishe Umugore Bamufata Agiye Kwitera Icyuma Ashaka Kwiyahura . None Nomukarereka Ruhango Umugore Nu Muhunguwe Bishe Ise Wumuhungu Ubwo Ndavuga Umugabo Wa Nyina . Gusa Bavuga Igihano Cyurupfu Nuyumugore Numuhungu We Baribagikwiye . Ahaaaa ! Ntago Byoroshye.

Leave a Reply to Seventy Info@Email.com Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *