Umugore n’umugabo banganya ububasha mu rugo, ariko Itegeko hari abataryubahiriza

Kamonyi: Abanditsi b’Irangamimerere ku rwego rw’Imirenge n’abafite amategeko mu nshingano ku rwego rw’Akarere bavuga ko itegeko ry’abantu n’umuryango riha umugabo n’umugore inshingano zingana, ariko bamwe ngo bumva ko bagomba kuba abatware b’ingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika Umugiraneza Martha

Mu biganiro byahuje izi nzego zifite gushyira mu bikorwa  amategeko mu Karere ka Kamonyi bavuga ko itegeko riha umugabo kuba umutware ryavuyeho, risumbuzwa iriha bombi umugabo n’umugore ububasha bungana, ariko bakavuga ko hari abataryumva bashaka kujya hejuru yaryo.

Itegeko ryo muri 2005, ryavugaga ko umugabo ari umutware w’urugo, kandi abagiye gushyingiranwa bazasezerana ko bazubahiriza ibikubiye muri iryo tegeko.

Abashinzwe Irangamimerere bo muri Kamonyi bavuga ko itegeko rishya rigenga  abantu n’umuryango risaba abagiye kubana ko bafite inshingano zingana mu kubaka Umuryango.

Gusa bamwe bakavuga ko iyo bamaze kubana, bamwe bakigendera ku itegeko rya mbere, bakambura ijambo abagore bashakanye bumva ko umugabo ari umutware w’urugo.

Bakavuga ko ku rundi ruhande hari na bamwe mu bagore bitwaza iryo tegeko rishya bagashaka gukandamiza abagabo babereka ko batakiri abatware b’ingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika Umugiraneza Martha avuga ko hari inyigisho baha abagiye gusezerana mbere y’uko babishyiraho umukono.

Umugiraneza akavuga ko itegeko ribahitishamo uko bazacunga umutungo wabo, n’uko bazabana ntawe ubangamiye mugenzi we.

Yagize ati: “Hari abapfa imitungo, hari n’abumva ko bafite inshingano zitangana.”

Umugiraneza yatanze inama ko ibiganiro hagati y’abashakanye ari byo bigomba guhabwa umwanya munini mu rugo, ariko akavuga ko iyo binaniranye abashakanye bagomba kwiyambaza amategeko, aho kugera ku rwego rwo kwicana.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamategeko akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, Karake Canisius avuga ko nubwo itegeko rivuga ko abubatse urugo banganya inshingano, ngo ababana bashobora kwitoramo Umuyobozi w’urugo, aho kuvuga ko urugo rugomba kuyoborwa na bombi.

Yagize ati: ”Uko byagenda kose Umuryango cyangwa urugo rugira Umuyobozi.”

Karake yavuze ko ibyinshi byazanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, akavuga ko ku giti cye abona bombi, umugabo n’umugore bakwiriye kwitoramo Umuyobozi w’urugo.

Me Kanyarushoki Juvens Umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubufasha mu by’amategeko, avuga ko inshingano abo mu rugo bazinganya 50%, n’undi 50% gusa akavuga ko bibaye byiza bakwihitiramo uzayobora urugo nk’uko bikorwa ku micungire y’umutungo wabo.

Muri ibi biganiro, izi nzego zibukijwe ko hari impamvu 8 ziri mu itegeko, abashyingiranywe bashobora guheraho basaba gatanya. Abashinzwe Irangamimerere bavuga ko uburemba no kutabyara bitari mu itegeko hari bamwe mu bashakanye babyitwaza bagasaba gatanya.

Me Karake Canisius avuga ko nta bantu barenze umwe bashobora kwitoramo umuyobozi ndetse ko no mu rugo byagenda gutyo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Share This Article
15 Comments
  • Harya mu mbwire ubu iryo tegeko ry’umuryango rirasobanutse cyangwa rirateza ibibazo? Ngo umugabo ntakiri umutware w’uwurugo ahubwo nyuma yo gushakana bakore amatora y’uzayobora undi? Harya ubwo abazaba bagize komisiyo itoresha ni bande?nyuma y’amatora se bizemezwa na notaire wa Leta kugirango byemererwe? Ngibyo ibyo abuba Imana tutemeye, ntituzigera tunabyemera. Umugabo ni umutware, umugore ni umufasha ukwiye, abana ni umugisha w’ Uwiteka, kandi ukubana kw’abashakanye ni akaramata. Ibitari ibyo ni ubwigomeke= urushako rw’ibibazo= RIB= Gereza= Gatanya= intabwa na mayibobo= igihugu cy’abitegeka uko bumva bisozwa n’ubugomeramana tukayoboka icyo bise uburenganzira(kubaho uko ubyumba) bikomoka muri Illimaniti y’abanyamerika n’abanyaburayi. Kandi iyi ntekoshingamategeko igizwe n’abafite ibyo ituzanira mwitege umusaruro wabyo,

    • Nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga,tugomba “KUMVIRA IMANA KURUSHA ABANTU”.Igituma iyi si imeze nabi,nukubera amategeko y’abantu mabi avuguruza ay’Imana.
      Bible ivuga ko “Umugabo ari chef w’umugore”.Byisomere muli 1 Abakorinto 11:3.Ikibabaje nuko abashyiraho amategeko hafi ya bose bitwa Abakristu.
      Bene aba babita “Nominal Christians” (les chretiens de nom).Nukuvuga Abakristu ku izina gusa.

      • @ Gataza,ibyo uvuze ni ukuri.Isi ifite ibibazo kubera ko amategeko ashyirwaho n’abantu kenshi aba agoramye cyangwa areba inyungu za bamwe.Niyo mpamvu ijambo ry’Imana rivuga ko ku munsi wa nyuma Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzagira isi paradizo.

    • Murabashuka.Niyo mpamvu ingo zisenyuka.Umugabo azaba umutware w’urugo kugeza igihe imperuka izazira.Kuki igihugu kigira Prezida?

    • Umugabo azaba umugabo iteka.Nubwo mwashyiraho amategeko ameze ate.Imana yaremye umugabo yabitekereje neza.MWe mu mwaka ububasha nimwe muteza ibibazo mu mu ryango nyarwanda.Iryo tegeko muzarisubireho.Inteko bazabyigeho neza.

  • Ngo “Umugore n’umugabo banganya ububasha mu rugo”??? Tuzamenya ryari yuko AMATEGEKO Y’IMANA asumba kure ay’abantu?? Niba twemera ko twaremwe n’IMANA,tugomba “Kumvira” amategeko yaduhaye kurusha amategeko y’abantu nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga.Nibwo tuzabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.
    Nubwo ABAGORE nabo bashoboye,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko “Umugabo ari Chef w’umugore”.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi byose.

  • Nge mbona iyi ndirimbo iharawe ngo yo kunganya “ububasha” kandi hakenewe kunganya “uburenganzira” ariyo nyirabayazana y’amakimbirane yiyongereye mu miryango. Gutoragura buhumyi ibivuye mu mico y’ahandi ngo nibwo twitwa abasirimu bigiye kuduhoza mu myiryane.

  • Nta narimwe ibi bizabyara umusaruro,kuko nibyo byatumye amacyimbirane yiyongera,kuko abagore benshi babyumvise ukundi,none benshi mubagabo bahinduwe abaja!!!!!nta mugabo ukivuga,nta mugore ucyigirwa inama rekadaaaaaaa!!!!!! Bible ivuga ko umugabo Ari umutware.abukurwaho kuki ?

  • Uzarebere no ku matungo iyo igisekurume kije inyagazi zirahigama. barababeshya rero. keretse niba muzajya munatera abagabo inda mukabashyira no mihango. watwita inda uyu mwaka, umugabo nawe agatwita ikurikiraho. rero ntibishoboka. umugore yubahwe arindwe inkoni, yige, akore, ariko yibuke ko ari umugore kandi ko hari ibyo agomba kubahiriza mu rugo kugirango yitwe umugore n’umugabo yubahirize inshingano ze nk’umugabo. naho ibyo kubareshyeshya no kubasuzuguza abagabo ntibizashoboka pe. muzagure amarimbi maze sukwicana baziveyo. maze abana babure amerekezo. ibintu mukora ni ukubateranya ngaho nimwicare mufane iyo match. Urugo ni Ministere iyoborwa n’umugabo, umugore akamwunganira. rero nimushaka kubagira ibihanga bibiri ntibizakunda bazicana maze mujye mubahamba ku bwinshi. cg amakaramu yanyu atange za gatanya ubutaruhuka. ese ko igihugu kitagira aba perezida babiri, kuki mwumva urugo rwayoborwa n’abantu babiri icyarimwe?!?? impossible. jye ntababeshye umugore abaye atanyubashye nk’umugabo, namureka nkajya nzana unyubaha umunsi umwe cyangwa icyumweru kimwe akigendera hakaza undi gutyo gutyo. maze ndore!

  • Uwo ni umurongo w’isi ariko hari n’ihame ndakuka ryÍmana.
    Ubwo muri bibiri tuzahitamo ibyo twumvira.

  • Itegeko rivuga ko umugabo n’imugore bafatanya mu micungire( management) y’urugo ntaho rivuga ibyo gutwara urugo kuko ibyo bitari mububasha bw’abantu kugena umuyobozi w’urugo ahubwo bigenwa n’uwahanze umuryango. Mu mahame ntakuka, burigihe iyo ushaka kumenya imiterere n’imikorere y’ikintu ubaza uwagikoze cg undi wemewe yabihereye ububasha( urugero: ushaka kumenya imikorere n’imiterere by’imodoka ntabwo ubaza indi modoka ahubwo ubanza kureba icyo nyirukuyikora yabivuzeho n’ibindi n’uko), ntawundi wemerewe kugena uko urugo rubaho uretse ba nyirarwo babiyobowemo n’uwahanze iryo hame. Twibukiranye ko umuryango muto(urugo) atari igihangano cya Leta ahubwo ingo arizo zashinze Leta kuko urugo ariyo institution ya mbere yabayeho mbere y’izindi zose kandi ikanagena uko izindi nzego z’imibereho y’abantu zikomera. Uko ingo zimeze nibyo bigena uko Igihugu kimera. Gusa kubera ubujiji biroroshye kuyobya abantu, abadashaka kujijuka nabo bagafata ibyo babonye mbese nk’impumyi 2 zirandatanye; namwe murumva igikurikiraho.”abantu bararimbutse kubera kutamenya”

  • Umugore w’INGARE muzi icyo bivuga? Kera umugore w’ingare ku musozi yabaga iciro ry’IMIGANI. Ni wawundi wabaga ayoboye urugo, umugabo ntagire ijambo. Ngibyo ibyo iryo tegeko ryatuzaniye. IRITEGEKO RIKWIYE UBUGORORANGINGO, kandi vuba byihuse. Jye nimba Depite nzarisubirishamo rwose. Kuko rigiye kutumaraho abantu. Itegeko rituma abantu batemagurana, bakanigana, bagatandukana , ryaba rimariye iki abanyarwanda. Harya kuba umugabo yaba umutware w’urugo bitwaye iki umugore. REKA NISABIRE sosiyete Civile, cyane cyane CLADHO , idukorere ubushakashatsi kungaruka ziri tegeko mu mibanire y’abashakanye. Maze babaze abo mu mijyi, (abagabo n’abagore) , babaze abo mu cyaro, babaze abasore n’inkumi, maze baduhe icyo abanyarwanda batekereza kuri iri tegeko. Ntibishoboka, itegeko riraryanisha imiryango. NIMWIBANDE KUBURENGANZIRA BUNGANA IMBERE Y’AMATEGEKO, ariko nibigera k’UMUTWARE W’URUGO, mubiharire umugabo. N’ayo mategeko ataraza ni uko byari biri. KARAKE n’abandi batanyamategeko barirengagiza ukuri gushingiye ku muco w’abanyafurika.Ese ko ntamukobwa wari wahaguruka ngo abwire se na nyina ati mujye kunshakira uriya muhungu ndashaka kumurongora. Kuki ari umugabo ujya gushaka umugore? Umunsi mwabibirunduye nzazibukira. Nje kugusaba iwanyu ngo tubane, none ngo niwowe uje kumbera umutware?WAPI. Nkeka ko uwasesengura impamvu nyamukuru nyirabayazana wagatanya zisigaye ziruta IZ’IBWOTAMASIMBI, yasanga harimo n’ingaruka ziri TEGEKO. Jye nta n’ubwo narinzi ko byashyizwe mu itegeko kuko numvaga ari nk’inzozi. ABAVUGARIKIJYANA MUTABARE UMURYANGO NYARWANDA.

  • Turaeshya irashonjesha! Umugore n’umugabo baruzuzanya ariko ibyo kureshya niamatiku ya bamwe adafite aho ashingiye. Nonese kuva ejo Komisiyo y’Amatora izatangire itoreshe mu ngo zose, maze tumenye abatware b’ingo? Ahaba abasore n’inkumi barengeje imyaka y’ubukure se nabo baziyamamaza? Ikibazo kitazaba gikemuwe ni ukumenya niba kwitwa umugabo cyanga umugore bidakwiye nabyo gutorwa cyanga se kujya bihinduranywa. ibyo turimo cyanga tujyanywamo ni urwenya!

  • Kuva aho abantu baritangiyeho ibitekerezo nari nzi ko ryahindutse mu byerekeye imiyoborere y’urugo! Aho byazambiye reroo ni kw’ijambo gutwara (ubutware) aribyo (gutegeka) ritagikoreshwa mu Rwanda, ariko rikaba rikoreshwa iyo bireba urugo gusa!
    akananiza bahanga: Igihugu *ntigitegekwa, kirayoborwa* ariko hakabaho Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Muri Minisiteri zo kw’isi yose no mu Rwand, Minisitiri niwe muyobozi wayo wenyine, mu Ntara ni uko, mu Karere, mu Murenge, mu Kagari, mu Isibo hose umuyobozi ni umwe abandi bakamugaragira, nta n’ukundi bikwiye kugenda, kuko bikumira akajagari mu miyoborere.
    Q/ Ni gute umushingamategeko yabona ko ibidashoboka aho hose, mu rugo ariho byashoka?
    – Niba gutegekana aho hose biteza akajagari mu buyobozi, mu rugo ho hakingiwe ako kajagari hate?
    – Baca umugani mu kinyarwanda ngo: izijya guhona (inka) zihona mu ruhongore; urugo rw’i rwanda nirwo shingiro ry’umuryango nyarwanda, ubwo n’imiyorere myiza y’aho niyo shingiro ry’imiyoborere myiza mu gihugu, uyo amategeko ateje akajagari mu rugo, nta kabuza umuryango wose uzumva inkurikizi, namwe amaso n’abahe ku kigero cy’ubutane bw’ingo kitigeze kibaho mu gihugu.
    – NNgasanga niba 30% y’abagore mu nzego zifata ibyemezo byariswe *ivangura rifite akamaro, segrégation positive* no gutomora uyobora urugo nibifatwe bityo, kandi havanwe urujijo mu mategeko, ijambo *gutwara* ko ryakumiriwe ahandi hose, igituma rigumishwa mw’itegeko rimwe gusa ry’umuryango ni ikihe! Mu myandikire y’amategeko habamo icyitwa * Icyizere gishingiye ku mategeko-sécurité juridique* haseguriwe ibyo icyo cyizere gishingiyeho. Gukuraho umutware w’urugo mubona bikwiye gusilburwa n’uko urugo ruyoborwa mu kajagari?

Leave a Reply to mahoro jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *