UMUSEKE wamenye amakuru ko umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi, 2022 akekwaho kwica umugore we bari bagiye kugabana imitungo, atari ku isi nyuma yo kuraswa agapfa.

Ndahayo yafashwe ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi, 2022 akekwaho kwica umugore we bari baratandukanye witwa Niyonsaba Helarie w’imyaka 36.
Umuturage wahaye amakuru UMUSEKE akaba atuye mu Murenge wa Ntyazo aho biriya byabereye, yatubwiye ko abayobozi bababwiye ko Ndahayo yarwanyije inzego z’umutekano ziramurasa arapfa.
Ati “Yarapfuye, urabariza umuzimu mu bazima. Yapfuye ku wa Kane, ngo yarwanyije inzego z’umutekano baramurasa, yashyinguwe ku wa Gatandatu (tariki 21 Gicurasi, 2022).”
Inkuru y’urupfu rw’uriya mugabo ngo abaturage batangiye kuruvuga ku wa Gatanu bavuye gushyingura umugore we.
Amakuru UMUSEKE wizeye wamenye ni uko uyu mugabo yarashwe ku wa Kane tariki 19 Gicurasi, 2022.
Twagerageje kuvugana n’inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha ariko ntacyo badutangarije.
Ndahayo yishe umugore we ubwo Umuhesha w’inkiko yarimo abagabanya imitungo
Byabaye mu masaha y’ikigoroba, ahagana saa kenda (15h00), ku wa Gatatu tariki 18 z’ukwezi kwa Gatanu 2022, mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.
Ndahayo Jean w’imyaka 43, akekwaho kwica umugore we Niyonsaba Helarie w’imyaka 36 bari barashakanye mu buryo byemewe n’amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanyijwe n’inkiko, bakaba bari bafitanye abana 3.
Amakuru avuga ko ubwo umuhesha w’inkiko w’umwuga wigenga witwa Runyambo Chritian yazaga kurangiza urubanza rwa bariya bantu abagabanya imitungo, arangije ajya gukora Raporo y’irangiza ry’urubanza.
Umugore wa Ndahayo Jean ari we nyakwigendera Niyonsaba Helarie yaje gusanga umuhesha w’inkiko agira ngo amuhe raporo y’urubanza nibwo umugabo we yaje na we kuhamusanga afite umuhoro ahita amutema ijosi aramwica.
Ngabonzima Donat Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo yabwiye UMUSEKE ati “Ni byo ejo ku gicamunsi cya tariki 18 /05/ 2022 ahashyira saa kenda n’igice (15h30) nibwo twamenye inkuru y’inshamugogo ko Ndahayo Yohani yishe umugore we Hilariya. Impamvu tuvuga ko yamwishe ni uko twamufashe ahunga akaba ari kuri sitasiyo ya Ntyazo kandi arabyemera.”
https://umuseke.rw/2022/05/umugabo-yishe-umugore-we-igihe-umuhesha-winkiko-yarimo-abagabanya-imitungo/
UMUSEKE.RW
Ahubwo basubizeho igihano cyurupfu kuko ndabona aribyo Byiza byashobora Abo bagome bica abo bashakanye
IBYO BINTU NIBYO UWISHE UMUNTU NAWE AKWIYE GUPFA
icyo nicyo cyonyine cyabuze ngo abantu batinye kwica abandi hazakorwe ibarura murebe umubare wabantu bicwa nabandi iminsi 2 ntishira utabyumvise abicanyi ubundi nabo bagombye kwicwa ntakindi
Ariko umuti wibyobyose sukwicya ahubwo leta irakwiye kunyura mubaturarwanda bose ikabaha amahugugwa nayahandi bazamarana na leta ibamare!
Leta yacu ndayemera kuko uwica undi nubugome bwinshi nawe ntaba akwiye kubaho yidegembya
imana itabare tugeze mumisiyanyuma
Uwo munyazi umena amaraso nawe nayamenwe. Abo bana asize nibo bababaje,Imana ibarinde kandi ibarinde nakarande mbi y’umuvumo uturuka kurise
Oya rwose ibyo nibyo usanga umuntu yiganba ngo nakwica nkajya gufungwa!!! Bajye barasa imbwa
Nukuri ,ibaze umuntu wigamba nkiryo jambo arumuntu wumugabo cg wumubyeyi !! Nibarasa nkabandi batanu murubwo buryo ndakubwiza ukuri ko bazahuta babicikaho
Nukuri ,ibaze umuntu wigamba nkiryo jambo arumuntu wumugabo cg wumubyeyi !! Nibarasa nkabandi batanu murubwo buryo ndakubwiza ukuri ko bazahuta babicikaho
Abarashe iyo mbwa ni abagabo, uretse ko isasu nanone baba bamufashije. Kwicisha umuntu umuhoro koko?!!! Ubu se turagana he?! Nuko bitashoboka, ubundi icyo yicishije undi nicyo na we yakicishijwe kuko birakabije. Naho uvuga amahugurwa mumureke, ubu se imigoroba y’imiryango imaze iki? Gahunda yo gusura ingo zibana mu makimbirane imaze iki? Ntacyo Leta itakoze, bajye bakuraho abo basenzi bizagabanuka cyane.
Nicyo cyari kimukwiye pee ubwo nibugome bukabije pee
l’ETA nimanuke yigihishe abashakanye cyane abagore barazamuwe barenga Aho bagombaga kugarukira bityo umutima yabagabo benshi yaraboze hari nabagore atishimiye ukobafashwe mungo harasabwa ibintu bikomeye nyamara kuri l’ETA
Ndumva igifungo benshi barakigize amazi ubuyobozi bushake ikindi gihano gikakaye
Umuntu asigaye yica undi akavuga ngo nimyaka make ubundi Agatha ngariko yikijuje umwanzi. Rero ibyo kwicana bitwaje gufunga bagafungurwa byagakwiye gusubirwamo kuko ibyo bintu nindengakamere pee
Ijisho rihorerwe irindi,ubwo nabwo ni ubutabera kuko uwo muntu yari yahindutse inyamaswa nta bumuntu yarasigaranye.
uwomugabo Rwose akwiririye gupfa ntakwiriye kuba Murillo societe
Bage,babica,abobicanyi bashire,mugihugu,ntibice,abagabogusa,bishebagore,bice,nabagore,bicabagabo,Bose nabicanyi bakurwe mumuryango nyarwanda
Nibyo
Nibyo rwose uwicishije inkota nawe azayicishwa. Niko Uwiteka avuga.
Izo ninterahamwe kuki buri gihe zitemana bajye babyica
umuntu warashe iyo bono duhuye namugurira agacupa kabisa . ubwicanyi burakabije pee. Leta n igarure igihano cy urupfu nibwo izo mbwa zica abandi zizacika.