Umugabo ukekwaho kwica umugore we yajyanywe kwa muganga igitaraganya

Karongi: Umugabo arakekwaho kwica nabi umugore we, abaturage batabaye na we yitera icyuma ashaka kwiyahura.

Uyu mugabo witwa Bakundukize Emmanuel akekwaho kwica umugore Mujawingoma Chantal. Ibi byabereye mu Mudugudu wa  Gitwa, Akagari ka Nyamushishi, Umurenge wa Murundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye UMUSEKE ko uyu Bakundukize Emmanuel yabanaga na nyakwigendera batarasezeranye, kandi ko bari bafitanye amakimbirane.

Byagezeho Mujawingoma Chantal afata umwanzuro wo guta umugabo, amuhungira mu Mujyi wa Kigali.

Gitifu Niyonsaba Cyriaque avuga ko nyakwigendera yaje kugaruka mu rugo iwabo. Ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu murima, ari kumwe n’umubyeyi we (Maman) na we warimo akura imyumbati nibwo umugabo we yamuteye ashaka kumwica.

Ati: ”Bakundukize yahise aza amusanga mu murima aramwirukankana kugeza amuteye icyuma aramwica.”

Niyonsaba avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore, yabikoze umubyeyi wa Mujawingoma yagiye gutabaza mu Gasanteri.

Abatabaye basanza Bakundukize yarangije kwica uwari umugore we.

Cyakora Gitifu, Niyonsaba Cyriaque avuga ko Bakundukize yabonye abaturage bagiye kumufata yitera icyuma mu muhogo, ariko ntiyapfa.

Gitifu avuga ko abaturage bahise bamufata bamushyikiriza inzego za Polisi na RIB zimujyana mu Bitaro bya Kibuye, kugira ngo yitabweho mbere y’uko ashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Yavuze ko umurambo wa Mujawingoma Chantal wajyanywe mu Bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma.

Gitifu yasabye abafite ingeso yo kwihanira kuyireka, ahubwo ababwira ko mu gihe hari ibyo batumvikanye bajya babishyikiriza Inzego kugira ngo zibafashe kubikemura, kuko kwihanira bihanirwa n’amategeko.

Bakundukize Emmanuel n’uwo bikekwa ko yishe nta mwana bari bafitanye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Karongi.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to Seventy Info@Email.com Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *