Umugabo uheruka gukatirwa igihano gisubitse arakekwaho kwica umugore we

Mu karere ka Nyamasheke ni mu ibara ritukura cyane

Nyamasheke: Hari umugabo w’imyaka 44 ushakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore bari babyaranye rimwe.

Ni uwo mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gako umurenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke, arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we.

Tuyizere Serathiel akekwaho kwica Bemera Elizabeth w’imyaka 36 y’amavuko, byabaye ku itariki ya 17 Werurwe, 2026.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya mugabo n’umugore babanaga batarashyingiranywe byemewe n’amategeko, kandi bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, ngo umugabo yashakaga kugurisha inzu ngo ajyende umugore akabyanga.

Amakuru avuga ko uyu ukekwaho kwica umugore we yari amaze nk’amezi abiri afunguwe, yari yarafungiwe gukubita no gukomeretsa uwo mugore babanaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne yabwiye UMUSEKE ko ibi byago byabaye, yihanganisha umuryango wagize ibyago, avuga ko inzego z’umutekano ziri mu iperereza.

Ati “Hari umuturage wishwe byabaye ku itariki 17/3/2026 nibwo byamenyekanye, amakuru avuye mu baturage. Inzego z’iperereza ziri gukurikirana kugira ngo hamenyekane uwaba yamwishe, uwo ukekwa ziri kumukurikirana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano yemeza ko uriya muryango wari ubanye mu makimbirane.

Ati “Ikigaragara ni uko babanaga mu makimbirane, n’ubushize yari yamukubise ubutabera bukora akazi kabwo bumukatira igihano gisubitse, ni kimwe mu bigaragaza ko batari babanye neza.”

Mu butumwa uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yatanze yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i NYAMASHEKE

Share This Article
14 Comments

Leave a Reply to primebiome Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *