Ruhango: Umugabo n’umugore we barakekwaho guha ruswa inzego z’umutekano ngo babareke benge inzogo zitemewe zizwi nk’ibikwangari.
Kuri uyu wa 21 Mutarama 2026 mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana mu kagari ka Mpanda, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’ibanze, Polisi hafashwe abantu babiri (2), ari bo umugabo w’imyaka 56, ndetse n’umugore we w’imyaka 65 bakekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ku nzego z’umutekano.
Aba baturage ngo batanze ibihumbi mirongo itanu (50,000 rwf) nyuma yo gusanga benga bakanacuruza igikwangari (inzoga zitemewe zirenga litiro 780).
Polisi ku bufatanye n’izindi nzego, ndetse n’abaturage bamennye icyo gikwangari mu ruhame, naho abafashwe bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byimana.
Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana iperereza rikaba rikomeje.
Polisi iributsa abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa, ndetse n’iyezandonke kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Polisi kandi igakomeza kubwira buri wese kwirinda kwenga, gucuruza no kunywa igikwangari kuko byangiza ubuzima bw’abaturarwanda.
Polisi by’umwihariko ishimira abaturage bakomeje kwimakaza muri bo ihame ryo gutangira amakuru ku gihe, kandi vuba bagamije gukumira ibyaha, ibi byerekana ko buri wese kubungabunga umutekano byabaye inshingano rusange.
Polisi ikongera kwihanangiraza abakomeje kumva ko barangwa n’imigirire mibi igamije gukora ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, ko babireka bakabihagarika burundu kuko nta na rimwe Polisi izigera yihanganira uwo ari we wese ubyijandikamo kuko azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha amategeko yubahirizwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango
Police and Amy ,some of them are serving their best but I can’t imagine why different here at Rulindo Masoro most I have been there for More than 3 Years but am thinking why different I can’t say too much but journalist why can’t you do investigative story , village chief knows but I think she is afraid of them because everyone is also afraid of them I never found this bad place in Rwanda take care of this problem please