Rubavu: Ku mugoroba wo ku wa Gatanu umugabo bivugwa ko yishe umugore we bamaze igihe bafitanye amakimbirane nk’uko Ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Makurizo, Umudugudu wa Gashuha.
Ahagana saa 19h00 z’ijoro ku wa Gatanu nibwo byamenyekanye ko umugabo witwa Mbarushimana Sebikari w’imyaka 33 yishe umugore we witwa Nirere Donatha w’imyaka 31 w’amavuko.
Ildephonse Kambogo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yabwiye UMUSEKE ko uriya muryango wari ufitanye amakimbirane ndetse ko ubuyobozi bwari bwaragerageje kubaganiriza.
Ati “Ni amakimbirane bari bafitanye, ubundi inzego zarabegeraga zikabaganiriza, bageraga igihe bagashyamirana, tugira ngo byararangiye, birangiye bicanye umwe aziza undi amakimbirane.”
Mayor Kambogo yabwiye UMUSEKE ko inzego zibishinzwe zigikora iperereza ku buryo uriya mugabo yishe umugore, we kuko yanamaze gutabwa muri yombi, gusa amakuru avuga ko yamwishe akoresheje icupa.
Ubuyobozi buvuga ko uriya mugore yari afitanye abana bane n’uriya mugabo.
UMUSEKE.RW
inkuru mba nshaka kumva nukumva uwishe umuntu nawe yishwe byonyine naho gufatwa ntacyo bivuze sinumvise se uwishe umwana we yakatiwe 7
Iyi myumvire y’uko umuntu mufitanye ikibazo ugomba kumwica izacika mu bantu bigenze bite? Hanyuma se kujya kurangiriza ubuzima bwawe muri gereza harya ubwo uba wungutse iki? Ubugoryi buragwira!
Birabaje kd biteye agahinda abagabo natwe turahohoterwe
amakimbirane yo mu ngo amaze gufata indi ntera, abayobozi ,amatorero n abavuga rikijyana bakwiye kwegera ababa bafite ibibazo bakabagnaniriza.