Nibwo bwa mbere igihugu cya Uganda kerekanye ubu bushobozi bwo gukora imodoka z’intambara, iki gifaru cyahawe izina rya “Chui” (Ingwe).

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri Twitter yashyizeho amafoto avuga ko ari imodoka y’umutamenwa y’intambara ya mbere ikorewe muri icyo gihugu.
Yavuze ko iyo modoka “yatekerejwe ndetse inakorerwa muri Uganda”.
Gen Muhoozi akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, ariko ntiyavuze ibiranga kiriya gifaru mu mikorere yacyo n’igiciro gihagaze.
Yakomeje ati “Ingabo zirwanira ku butaka UPDF ku munsi zatewe ishema ubwo Perezida akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga yamurikirwaga imodoka y’akataraboneka “Chui”, yatekerejwe inakorerwa imbere muri Uganda.”
Iyo modoka yabatijwe ‘Chui’ – ijambo ry’Igiswayile rivuga ‘Ingwe’ – yakozwe bisabwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Nejejwe nako gace kari mu giswahili
Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
Barakoze kutubeshya!cyokora buriya niho bayiteranyirije nka kumwe natwe duteranya ibyuma bya vw tukavugako izo modoka zakorewe inaha
Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
Icyakora iyo hatekerezwa icyakura abaturage mu bikene kurusha gukora intwaro? Abayobozi beza ni abakunda abo bayobora kdi bakanabatekerereza