Uganda: Umuntu umwe yishwe n’igisasu cyatezwe mu modoka itwara abagenzi

Abantu benshi bakomerekeye mu gitero cy’ibiturika cyagabwe ku modoka nini itwara abagenzi yavaga i Kampala yerekeza mu Burengerazuba bwa Uganda, Umuntu umwe yasize ubuzima muri icyo gitero cy’iterabwoba.

Imodoka yatezwemo igisasu

Uyu muntu umwe yitabye Imana nyuma y’igitero cyabaye mu minsi ibiri ishize mu murwa Mukuru Kampala, cyigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa ISIL (ISIS).

Umvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga yavuze ko igisasu cyatezwe n’abantu babizobereyemo,byabaye kuri uyu mbere ahagana isaa kumi n’imwe z’umugoroba byari saa 14:oo ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Igipolisi cya Uganda cyemeje ko uriya muntu umwe ariwe witabye Imana, mu gihe abagenzi 37 n’umushoferi Imana yakinze ukuboko, harimo abakomerekejwe n’icyo gisasu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Perezida wa Uganda Yoweri K Museveni yanditse kuri Twitter ko “Guhiga” abakoze kiriya gitero birakomeje k’ububi n’ubwiza.

Lungala ni mu bilometero 35 uvuye mu Mujyi wa Kampala, ni umwe mu muhanda unyuramo cyane imodoka zitwara abagenzi baturuka muri Tanzania,Rwanda,Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iri turika rije rikurikira iryabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize i Kampala rigahitana ubuzima bw’umuntu umwe maze batatu bagakomereka, Igipolisi cyavuze ko ari “iterabwoba ry’ubunyamaswa” cyigambwe na ISIL(ISIS)

Perezida Museveni yavuze ko kiriya gitero ari ibikorwa by’iterabwoba.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

  • Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yakundaga kurwana.Kimwe mu bitero bikomeye Muhamadi yayoboye kitwa “The Battle of Badr” cyabaye le 15/03/624,kuli 287 km uvuye I Macca .Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero byinshi muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Abangaga kuba Abaslamu benshi babacaga umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Mu gihe Yesu yabujije abakristu nyakuli kurwana,ahubwo abasaba gukunda abanzi babo.

  • Abafite umutima w’ubumuntu mutabare umugabo ubana n’ubumuga wo ku Gisozi umaze igihe kirekire akorerwa akarengane n’itotezwa biteye ubwoba.

    Amaze amezi 8 atava iwe kubera abamutegera mu muhanda ngo bamurigise, n’amezi 7 ataryama nijoro kubera abarara iwe ngo bamugirire nabi!

    Ikibabaje, nuko mu bamurenganya harimo n’abakabaye bamurenganura, aho kubikora bakaba baramuhinduye ikibuga bakoreraho imyitozo n’ubumenyingiro mu kurenganya, gutoteza, guhoza ku nkeke no kumuvogerera urugo ntacyo bikanga, bamurenganya uko bashaka, igihe bashakira n’uko bashaka ntawe umutabara!

    Kubera ko abana n’ubumuga nta kibi batamukorera kubera kumusuzugura cyane, kugeza n’aho abakozi bo mu ngo z’abakoreshwa mu kumurenganya no kumutoteza bamubwira ko nabo bazamufungisha cyangwa bamurase, kubera ko bumva ba shebuja bavuga ko nibashaka kumufata akanga bazamwica!

    Abafite umutima w’ubumuntu mumugire inama y’icyo yakora ngo ashobore kuva mu kangaratete arimo!

    AZAKOMEZA KURENGANA KUGEZA RYARI NTAWE UMUTABARA?

Leave a Reply to SEGAHINDA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *