Ubuyobozi bwo hejuru mu ngabo za Congo ntibuvuga rumwe kuri FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje uko ba Jenereli mu gisirikare cya Congo bavuga indimi ebyiri ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR, umwe avuga ko utariho undi akavuga ko AFC/M23 yawubujije kumanika amaboko.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi mu biganiro byo gutangira kurandura umutwe wa FDLR, umaze imyaka irenga 30 mu mashyamba ya Congo ukaba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Ibi biganiro bishingiye ku masezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi yasinywe tariki 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri aya masezerano harimo ingingo zo kurandura FDLR, ndetse ubu hamaze kuba inama eshatu z’urwego ruhuriweho n’ibihugu byombi mu bijyanye no gucunga umutekano, ndetse ibihugu byombi bikaba bizongera guterana tariki ya 19 na 20 Ugushyingo, 2025 ngo harebwe ibimaze gukorwa muri gahunda yo kurandura FDLR.

Indimi ebyiri mu basirikare bakuru ba Congo kuri FDLR

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, aherutse kuvuga ko abarwanyi FDLR bameye ‘gushyira intwaro hasi nk’uko babisabwe’, ko ahubwo bari kubuzwa kuzishyira hasi mu bice barimo kuko ngo bigenzurwa na AFC/M23.

Ati “Abandi ni bo bari kubabuza kurambika intwaro. Uyu munsi twakwibaza aho FDLR bari. Bari mu bice bigenzurwa n’ u Rwanda, AFC/M23, muri Teritwari ya Rutshuru. Bashaka kurambika intwaro ariko bari kubuzwa kubikora.”

I Washington mu nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rw’umutekano rw’u Rwanda na RDC abayitabiriye bemeje ko abarwanyi ba FDLR bataratangira kurambika intwaro hasi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri X ko mu nama y’urwego ruhuriweho rw’umutekano (JSCM), yabereye i Washington D.C, ukuriye intumwa za Congo Gen. Patrick Sasa Nzita yavuze ko FDLR itabaho ari ibyahimbwe n’u Rwanda ngo rutere Congo.

Yagize ati “Kuri we [General Patrick Sasa Nzita] ntiyari kwemeza CONOPS [gahunda ihuruweho ifite inshingano zirimo no gusenya FDLR] ndetse ntiyari gusinya amasezerano y’amahoro y’i Washington.”

Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko uwo avuga ibyo mu gihe Gen. Sylvain Ekenge, uvugira igisirikare cya Congo, we avuga ko FDLR iriho ahubwo yabujijwe kurambika intwaro hasi.

Ati “Ese leta ya Congo izahagarika ryari ibi byo kunyuranya no gukoresha amayeri yo gusunika igihe? Izahagarika ryari iyi mikino iteye isoni maze yiyemeze guhashya abambari bayo FDLR, yanarengejeho ikabashyira mu gisirikare cyayo.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rutewe impungenge na FDLR, ko kandi rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe uyu mutwe utarwanyijwe.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 4 Nyakanga, 2025 yabajijwe icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe Congo yaba idasenye FDLR.

‎Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha.

‎Ati “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho. Ni ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu, nta bufindo bushobora gukoreshwa ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Jane Smith Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *