Ku nshuro ya Kabiri, Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru, Jules Karangwa na bamwe mu bayobozi ba Banki ya Kigali, bari muri Tanzania ho bagiye mu rugendo rw’akazi rugamije kwiga imikoranire y’amakipe yo muri Shampiyona y’iki gihugu na za Banki.
Uru ruzinduko rw’akazi rw’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier ndetse n’abandi barimo abakozi ba Banki ya Kigali bashinzwe Iyamamabikorwa, rwatangiye ku wa 16 Gashyantare 2026.
Intego nyamukuru yajyanye aba bayobozi muri Tanzania, ni ukwiga no kumenya uko Banki ya NBC ikorana na Shampiyona ya Tanzania [NBC Premier League].
Kujyana kw’izi mpande zombi, biraganisha ku masezerano ashobora kuzashyirwaho umukono hagati ya Banki ya Kigali na Rwanda Premier League aho bivugwa ko iyi mikoranire nitangira, Shampiyona y’u Rwanda izitirirwa iyi Banki.
Andi kandi avuga ko ibiganiro birimbanyije hagati y’ubuyobozi bwa RPL n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Azam aho bivugwa ko biri no kugenda neza, binashoboka ko Azam TV yagaruka gukorana na Shampiyona y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, bwaherukaga muri Tanzania ubwo bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’uru rwego, Hadji Yussuf Mudaheranwa wari kumwe n’uwari Visi Perezida we icyo gihe, Mvukiyehe Juvénal n’uwari Umunyamabanga wa yo, Gahigi Jean Claude.
Icyo gihe kandi, uruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rwari ruhagarariwe na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike akaba no mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mugisha Richard n’uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Amarushanwa akaba n’Umujyanama mu by’Amategeko, Jules Karangwa.
Ubwo aba bayobozi bari bakubutse muri uru ruzinduko rwamaze iminsi 10 muri Tanzania, Hadji Yussuf yavuze ko bigiye byinshi kuri Shampiyona ya Tanzania n’imikorere ya yo yatumye ikora ikaba icuruza.
Ati “Urugendo rwagenze neza, twari dukeneye kumenya uko abandi bari gukora, tukamenya uko Federasiyo ya Tanzania ikorana na League yabo. Icyo twagombaga kumenya ni icyo bibanzeho kugira ngo bigende neza, ibikorwaremezo n’ibindi, byatumye kugeza ubu Shampiyona ya Tanzania igeze ku rwego rwa gatanu muri Afurika, ikaba yarabashije kugira amakipe, imwe igakina umukino wa nyuma, indi ikagera muri ½ muri CAF Confederation Cup na Champions League.”
Yakomeje agira ati “Turashaka rero kubyubakiraho kugira ngo Shampiyona yacu igire aho igera. League na Federasiyo buri wese afite inshingano ze, irushanwa ryo mu Cyiciro cya Mbere rireba League, noneho Federasiyo ikagira izindi nshingano zayo, ariko mu by’ukuri turuzuzanya kuko twese duharanira kugira ngo umupira ugende neza.”
Abajijwe bimwe mu byo bigiye ku mupira wa Tanzania, Mudaheranwa yavuze ko ari byinshi ariko hari raporo izakorwa ibigaragaza kandi bigomba kuzubakirwaho mu kuzamura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Ati “Ni byinshi cyane, iyo urebye uburyo bategura amakipe kuva ku batoya kuzamuka, iyo urebye ibikorwaremezo bamaze kubaka bijyanye no kugira ngo bategure ikipe, imiyoborere yabo uburyo yubatse mu bijyanye n’umupira, mu by’ukuri bigaragara ko hari byinshi twari dukwiye kubigiraho. Muzabibona mu gihe kiri imbere kuko hari ibyo twarebye n’amaso, hari ibyo twafashe amashusho, hari ibiganiro twagiranye. Hari raporo izasohoka ku buryo natwe dushobora kubyubakiraho ngo tugire aho tugera.”
Shampiyona ya Tanzania, ubu iri mu zikomeye ku Mugabane wa Afurika, aho kuri ubu amakipe yayo arimo Simba SC na Yanga SC, atakibura mu matsinda ya CAF Champions League.


What i don’t understood is in reality how you’re now not really a lot more smartly-favored than you might be now. You’re very intelligent. You understand therefore significantly in terms of this topic, produced me personally believe it from a lot of numerous angles. Its like women and men are not interested except it is one thing to accomplish with Woman gaga! Your own stuffs outstanding. Always care for it up!