Ubushera banyoye mu birori bwabateye kujya mu bitaro

Nyanza: Abantu banyoye ubushera mu birori barwariye mu bitaro, Polisi ivuga ko hafashwe ibipimo kugira hamenyekane icyari muri ubwo bushera.

Umwe mu barwariye mu bitaro bya Nyanza yabwiye UMUSEKE ko umubyeyi washyingiye umwana mu mudugudu wa Nyarutovu,  yagiye guhemba abashyira ubushera (umusururu udasembuye).

Bamwe mu bagiye muri ibyo birori ndetse n’abandi banyoye kuri ubwo bushera bararemba, ndetse bajya kwa muganga nk’uko umwe muri bo urwariye mu bitaro bya Nyanza yabibwiye UMUSEKE.

Mu bimenyetso bafite harimo baruka, gucibwamo, no kuribwa mu nda.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, Dr Mfitumukiza Jerôme yabwiye UMUSEKE ko abarwayi bari kubitaho.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko abantu 14 ari bo barwaye, kandi bamwe muri bo batangiye gutaha bava mu bitaro.

Ibyo banyoye byafashweho ibipimo kugira ngo bijye gupimwa harebwa icyabiteye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to Anonymous Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *