Uburiganya mu bizamini by’akazi buri kuvugutirwa umuti, ababikora bazajya bataha bamenye amanota

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yatangaga ibisobanuro ku nteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragajwe na raporo ya Komisiyo komisiyo y’abakozi ba leta ya 2019-2020, yasobanuye ko bafashe ingamba zirimo uburyo buri gutegurwa, aho abakoze ibizamini by’akazi bazajya bataha bamenye amanota bagize mu rwego rwo kurandura burundu uburiganya bwagaragajwe mu bizamini by’akazi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari gutegurwa uburyo bw’ikoranabuhanga aho abakoze ibizamini by’akazi bazajya bataha bamenye amanota yabo mu rwego rwo guca uburiganya burimo

Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Ugushyingo 2021, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasobanuriraga Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku ngamba zafashwe ku bibazo byagaragajwe na raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta ku isuzumwa rya raporo y’iyi komisiyo. Ni ibisobanuro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri Gatabazi, yabwiye Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ko ibibazo birebana n’uburiganya bwagaragajwe mu ishyirwa ry’abakozi mu myanya mu turere dutandukanye habayeho iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu rwego rwo guhana abagize uruhare muri aya makosa.

Ati “Aho bitagenze neza natwe ntago bidushimisha, turi gufatanya kugirango haboneke ingamba zatuma ibizamini bitangwa mu buryo abantu babona amahirwe anagana nta wambuwe uburenganzira bwe. Mu rwego rwo kurandura burundu uburiganya bwakunze kugaragara mu bizamini by’akazi mu nzego z’ibanze. MINALOC ifatanyije na MIFOTRA tuzakomeza kuganira n’inzego no kubatoza kwirinda amakosa no guhana twihanukiye abagaragaraho imyitwarire y’uburiganya mu bizamini.”

Aha niho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahereye avuga ko ibi bibazo by’uburiganya mu itangwa ry’akazi harimo hakorwa amavugurura azatuma abantu bazajya bakora ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga maze umuntu akazajya ataha azi amanota yagize.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yatangiye amavugururwa, aho hazashyirwaho uburyo bwo gukora ibizamini by’akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo umukandida azajya akora ikizamini agataha amaze kubona amanota ye kandi mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi bizunganira izindi ngamba zafashwe mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivise kuri RALGA.”

Ibi bibazo by’uburiganya mu itangwa ry’akazi byiganje mu turere twa Kicukiro, Kayonza, Rwamagana, Karongi, Nyamagabe na Kirehe nk’uko raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2019-2020 ibigaragaza.

Gusa MINALOC yagaragaje ko muri buri Karere hari ahabaye iseswa ry’ibizamini ndetse n’abari mu myanya mu buryo bufifitse barahagarikwa ndetse hakorwa ibizamini ku bavukijwe amahirwe yo gukora ibizamini by’akazi ahatanzwe urugero rwo mu Karere ka Nyamagabe.

Gusa mu turere twa Kirehe na Rwamagana imyanya y’akazi iracyashakirwa abakozi biciye mu buryo buzira amanyanga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Ariko ibibazo si mu TURERE gusa. Ni muri LETA muri RUSANGE; Muzibuke gukora kuburyo ikizamini bakora bandika kitanganya amanota na interview; Interview ishyirwe kuri 30%, Ecrit kuri 60%; Hanyuma ubunararibonye buhabwe 10% aho bukenewe ariko. Igihe ntabwo basabye, byaba 30% INTERVIEW na 70% ikizamini cyanditse. Kuko uwatsinze icyanditse aba ashobora kuvamo umukozi ukurikira, kurusha uwahawe akazi kubera ko yatsinze neza interview.

  • Yemwe nimwirekere sinzi ko muzabishobora nimubanze munahangane na restructuring naho murebe bamwe mu bayobozi bahindura profile z’abakozi ndatse banafite uburambe mu rwego rwo kubikiza kubera amarangamutima n’ibindi bidasobanutse bityo abakozi bagahagarikwa banafite imiryango maze barangiza bati turifuza umuryango utekanye kandi ushoboye. Muzabaze mu nama y’igihugu y’abagore ibyahakorewe ndetse n’ahandi bakoze restructiring.

  • Ubu koko ibizamini by’akazi muracyabitaho umwanya? ninde utazi ko ibizamini bikorwa hazwi abazatsinda? ngo hari RALG da? ubundi iki ni igiki koko? Ikintu gikoresha ibizamini ubundi mu Kakarere bakababwira abo bashaka ko bazatsinda? Ubundi byose byicwa ahari n’ubuyobozi bujegajega? ntabwo byumvikana ukuntu iki kibazo gihoraho muri iki kiihugu? Ariko bana b’u Rwanda, nababwira ko Imana ihora ihoze!!!!!

    • Ibaze kweri!!!!! Ngo Imana ihora ihoze.Mbega agahinda ka DOMBORO. Nizere ko mutari benshi. Ariko biranashoboka; Buriya rero, ngo abasangira ubusa bitana ibisambo. IBI BINTU BY’IMYANYA Y’AKAZI rwose inzego zibishinzwe zibikemure vuba na bwangu. Kuko urabona ko ari ibintu byakurura abarakare kandi mu byukuri, ubu NTABWO UMUSHAHARA w’u KWEZI ugifite agaciro cyane. Ubu ikigezweho ni ukwikorera. Leta irebe uko yakworoshya ibintu by’ishoramari binyuze mu nguzanyo nto n’iziciriritse kugirango abantu bareke kurwanira imyanya y’akazi k’umushahara ahubwo binjire mu ishoramari uko ryaba rimeze kwose. Ubuhinzi, ubucuruzi, imyuga, service zinyuranye etc….
      Noneho LETA nayo kuko ikeneye abakozi bashoboye akazi, iyo gahunda yo kuvugurura uko gatangwa ikorwe neza, kandi system katangwagamo ihinduke. INDAKUZI, IKENEWEBO, MUNYANGIRE, bicike burundu mu rwa GASABO. ABANA B’U RWANDA BOSE BARESHYE. TWIMAKAZE NDI UMUNYARWANDA. Ibitari ibi byaba ari ibiduhesha amanota mabi mu ruhando rw’amahanga.

  • Dore ibibazo mbona bikwiriye gucyemuka
    1- Kuza gukora ikizamini hariho abakizi bagihawe mbere yuko gikorwa
    2-Gukererwa mu kizamini umuntu akinjira hashize isaha abandi batangiye gukora
    3-Gukoresha abantu benshi kandi abashinzwe kubagenzura ari bacye. ibaze nawe salle irimo abantu 400 kandi ababagenzura ari 4 kandi abakora bafite telephone ndetse na internet.
    4- Gukererwa muri interview umuntu akaza hashize isaha abantu bakora kandi ibibazo babazwa ari bimwe.
    5. Umuntu ujyana abinjira mu cyumba gikorerwamo interview akwiriye kuba ahita asohoka ntagumemo kuko yumva ibibazo byose bibazwa akaba yabibwira uwo ashaka uri hanze ategereje kwinjira

    Ingero ndazifite nyinshi kuko ibi bizamini narabikoze kenshi..

Leave a Reply to Ishimwe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *