Ubufaransa buraririra umusirikare wiciwe muri Iraq

Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yamaganye igitero ku ngabo ziri muri Iraq

Kuva intamabara ya America na Israel kuri Iran itangiye, igitero cya drone cyahitanye umusirikare w’Umufaransa gikomeretsa abanda benshi.

Aba basirikare bafite ikigo mu Ntara ya Erbil muri Iraq ari naho drone yabasanze nk’uko byemejwe na Perezida Emmanuel Macron.

Umusirikare wapfuye yitwa (Chief Warrant) Arnaud Frion, akaba ari uwa mbere wishwe kuva America na Israel bitangije intambara kuri Iran ubu imaze iminsi 13.

Perezida Macron yagize ati “Ku muryango we, kuri bagenzi be b’abasirikare, ndashaka kugaragaza urukundo no kuba igihugu kifatanyije na we.”

Yakomeje agira ati “Abasirikare bacu benshi bakomeretse. Ubufaransa bwifatanyije n’abantu babo.”

Perezida Macron avuga ko Ubufaransa bwamaganye iki gitero ku ngabo zabwo zagiye kurwanya umutwe wa Islamic State, avuga ko kidakwiye.

Ati “Kuba bari muri Iraq ni mu rwego rwo kurwanya iterabwoba. Intambara ibera muri Iran ntiyakabaye urwitwazo rw’ibitero.”

Ubufaransa bufite ingabo muri Iraq no muri Jordan. Ibirindiro by’ingabo z’Ubufaransa muri

Erbil bikorana n’umutwe wa Peshmerga utajya imbizi na Iran.

Sirwan Barzani uyobora uriya mutwe wa Peshmerga avuga ko ingabo z’Ubufaransa zarashweho zitari mu ntambara ahubwo zitanga imyitozo gusa.

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • **prodentim**

    ProDentim is a distinctive oral-care formula that pairs targeted probiotics with plant-based ingredients to encourage strong teeth, comfortable gums, and reliably fresh breath.

  • **neurosharp**

    Neuro Sharp is a modern brain-support supplement created to help you think clearly, stay focused, and feel mentally confident throughout the day.

Leave a Reply to prodentim Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *