Twagirayezu woherejwe na Denmark kuburana ibyaha bya Jenoside yavuze ko “bamwibeshyeho”

Twagirayezu Wenceslas aburanira mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yaburanye ahakana ubuhamya bw’abatangabuhamya bamushinja avuga ko atari bwo.

Twagirayezu  Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (ARCHIVES)

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira, 2021 Twagirayezu Wenceslas uregwa n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’icyaha cyo kurimbura, nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu yaburanye avuga ko inyandiko mvugo z’abatangabuhamya 25 bamushinja atari izo ibyo yise ko “yahohotewe”.

Ati “Mu mvugo zabo harimo ibintu bitandukanye aho ibyaha byabereye n’igihe byabereye, sinari mpari nari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Twagirayezu avuga ko ibyo abatangabuhamya bamushinja bavuga ko yari Umwarimu mu ishuri ribanza rya Munanira atari byo kuko atigeze aryigishaho, yongeraho ko kuba hari abatangabuhamya bavuga ko yari inspecteur wa Segiteri Rwerere na byo atari byo kimwe n’abavuga ko yari Perezida w’ishyaka CDR, ngo ntiyigeze aba umukuru w’ishyaka cyangwa ngo arijyemo.

Yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu Rwanda atari ahari, ko yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akavuga ko abatangabuhamya “bamwibeshyeho” ko ibyo gutunga imbunda zakoreshwaga mu kwica Abatutsi i Mudende, Komine Rouge na Busasamana abatangabuhamya bavuga atari ukuri, kuko atari ahari.

Ati “Abantu batanze ubuhamya ku muntu batazi cyane ko nanjye nta bazi.”

Twagirayezu yavuze ko atigeze yigisha mu ishuri ribanza rya Munanira ahubwo ko yaryizeho akajya gukomereza amashuri ye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binagendanye n’uko iwabo nta bushobozi bari bafite.

Yemeza ko yagezeyo aguhurirayo n’abantu bakamufasha akabona akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akigisha mu ishuri ryaho mu mwaka w’1993 agaruka mu Rwanda ashakisha akazi mu mashuri ya Leta ngo yigishe ntiyakabona kuko ibyo yasabwaga atari abyujuje abona akazi mu ishuri ryigenga rya College Baptiste Gacuba II ari umucungamutungo icyarimwe anigisha isomo ry’imibare, anaba Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire, nyuma ajya mu biruhuko bya Pasika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye gushimira abamufashije mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka w’1994.

Twagirayezu avuga ko yagarutse mu Rwanda taliki ya 9 Mata, 1994  aje mu kazi yakoraga ko kwigisha bigeze mu kwezi kwa Karindwi mu mwaka w’1994 baza guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire icyo gihe niko yitwaga), nyuma mu mwaka w’2001 ajya mu gihugu cya Denmark.

Twagirayezu yasabye Umucamanza ko yavanwaho icyo yise icyasha agahabwa ubutabera, agasanga umuryango we avuga ko watatanye bitewe n’itabwa muri yombi rye.

Me Bikotwa Bruce wunganira Twagirayezu yavuze ko nta bimenyetso simusiga Ubushinjacyaha bufite, avuga ko mu buhamya bw’abatangabuhamya bushinjura Twagirayezu bose bahuriza ko ubwicanyi bwabereye I Busasamana, Commune Rouge, kuri Kaminuza ya Mudende ubushinjacyaha buvuga ko Twagirayezu yagizemo uruhare, “abatangabuhamya bose bahurizaho ko Twagirayezu atari mu Rwanda, ko yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Me Bikotwa yongeraho ko abo batangabuhamya bemera kuzaza gutanga ubuhamya bwabo mu Rukiko bashinjura Twagirayezu.

Twagirayezu Wenceslas watawe muri yombi n’igihugu cya Denmark yari anafitiye ubwenegihugu mu mwaka wa 2017, yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Perefegitura ya Gisenyi ari Umwarimu.

Twagirayezu  w’imyaka 53 y’amavuko yagiye mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Busasamana i Rubavu, agashinjwa kandi kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende, no kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Institute Saint Fidele bashyizwe mu modoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku wa 1/12/2021, aho urukiko ruzumva abatangabuhamya ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Share This Article
3 Comments
  • Yewe ga TWAGIRAYEZU, akaga kawe ni icyakugaruye taliki ya 9/4/94. Ubonye iyo wihamirayo. None se kuva kuri iyo taliki wagarukiyeho, kugeza mu kwezi kwa karindwi 94 ubwo wasubiraga muri ZAIRE, ni ukuvuga hafi amezi 3 arenga, ko ntacyo uyavuzeho. Wakoraga iki, aho niho ruzingiye nshuti. St FIDELE iri hafi yawe, aho wakoreraga. Kujya ku NYUNDO uvuye Gacuba ya II ni nk’amasogondo mu modoka. Uzabeshye abanyaburayi. Genoside yabaye ku manywa y’ihangu. Bose bareba. Ntabwo wakwihisha, wapi. Si ndi umucamanza, reka bakore akazi kabo.

  • (Umugenzi yejyeze kuvuga ati : « sobanura icyo uyu mugani uvuze, kandi ibisobanuro ubishyire munyandiko).
    (–Munene ngiyi inyandiko.)
    « Uhonger’umwanzi amar’inka. »
    Twisegura,twabanza yenda tukavuga ibi.
    1)(umugani ),uremwa n’ubuhanga bwabantu mubinyejana…
    Bityo,interuro imwe nkiyi(birumvikana) iba yarasimbuye kurondogora…
    Umuntu rero abajije ati uyu mugani usobanur’iki ?,
    Dusubije iki kibazo,ntibyashoboka gutanga interuro imwe.
    Byaba arukubeshya ko ibi binyejana, n’ubuhanga bwabantu, byahinduye kurondogora interur’imwe, bingana nigikorwa gurtya cya hato na hato…

    Hariho abagabo babiri(Ngombyire na Ruhinankiko).
    Ngombyire yarafite umwana witwa Munyamukenke ;Ruhinankiko afite abana babiri(Mugugu na Sehene).
    Ngombyire akaba databuja wa Ruhinankiko.
    Igihe kigeze kugera, Ngombyire baramunyaga batwara abanabe,umugore,nibyo yaratunze byose.
    Nyuma yiki gihano,yahise yiyahura ;nuko, Ruhinankiko amaze guherekeza Mugenzi we Ngombyire,nawe ariyahura.
    Abana babo babiri, baza kumenya ibyo nyuma…,ntibari baratwawe muricyo gihe cyo kunyaga, kuko bari barahawe nababyeyi babo kunshuti zabo ngo bababere abana ;izo nshuti zibarere,bazabe abagabo.
    Munyamukenke ubwo,yabaga kwa Bizimana(Inshuti ya Ngombyire).
    Mugugu we aba kwa kajuga(Inshuti ya Ruhinankiko).
    Ariko kubera ibyo bihano,Bizimana afata icyemezo cyo guhungisha Munyamukenke,Kajuga nawe ,nyuma,aza guhungisha Mugugu.
    Mubuhunzi Mugugu na Munyamukenke babayeho ibihe bitoroshojye(ubucyene nibiwukomokaho),ibihe byasabaga kwihangana.
    Ariko baramenyana murubwo buhunzi,ndetse baba n’inshuti.
    Nubwo hafi ya byose byari bibahuje,bari batandukanye nkukwezi n’izuba.
    Mugugu yarafite ubuhanga bugaragarira buri wese,ariko afite umutima mubi,ushobora kuba waratewe nubwo buzima yabagamo…
    Mugugu akaba numuntu ukunda ibisubizo,nibikorwa bimuha ibisubizo ashaka.
    Munyamukenke nawe yar’ umuhanga,ariko afite ubuhanga bugaragarira bake.
    We agasa nkaho ibisubizo ntacyo bimubwiye,icyari ngombwa kuriwe nukwemera ubwo bukene yabagamo, no kugerageza gutera intabwe imwe kuyindi, kubune nubwo yaba ari ntoya.
    Munyamukenke yaje kugwa akiri muto.
    Mugugu yajyezaho ava muriyo mibereho yabagamo aba umukire.
    Munyamukenke aribukwa nyuma yibinyejana.

    –« Uhonger’umwanzi amar’inka ! »
    Umwanzi arahongerwa ariko akaguma ar’umwanzi ?
    « Uhonger’umwanzi amar’inka ! »
    Ninde wahongera umwanzi ?:Mugugu cyangwa Munyamukenke ?
    Munyamukenke yahongera Inshuti ?
    None ni gute yagira umwanzi inshuti ?Ese biranashoboka ?
    Cyangwa umwanzi numwanzi, inshuti ikaba inshuti ?
    –« Uhonger’umwanzi amar’inka ! »

    Igitekerezo kimwe cyo gusoza,ni gite kimwe(ibihugu/society) z’ambere zabashaga kugira (imvugo,ibisakuza,ibisigo,imigani,…),muri make ubuhanzi kandi izo kimwe za cyera zari zicyennye ?(ko dufite ubucyenne kuki ubuhanzi budahari ? )
    Ubu ubumamyi bukaba bwitiranwa n’ubuhanzi ?
    Abasomyi bimpirimbanyi bakwiga iki kibazo.
    Ubundi kimwe(ibihugu) bitangiye kwitiranya ubuhanzi nubumamyi,ni kimwe mubimenyetso byerekana izimira z’ibyo bihugu.
    Ngiyi inyandiko ;muvandimwe,mugenzi, Munene.

Leave a Reply to Kanyarwanda Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *