Stade ya Kigali yahinduriwe izina

Biciye mu busabe bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru (FIFA), u Rwanda rwahinduye izina rya Stade ya Kigali.

Stade ya Kigali yitiriwe Umunyabigwi Péle

Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yasabye ko buri gihugu cyagira Stade yitirirwa Péle nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibyo yakoze.

Mu bemeye ubu busabe, harimo n’u Rwanda rwemeye ko iyari Stade ya Kigali yahindutse Péle Kigali Stadium.

Ibi birasobanura ko iyi Stade niyongera gukinirwaho, izaba ifite iri zina rishya.

Biteganyijwe ko izongera gukinirwaho nyuma y’Inama ya FIFA iteganyijwe kubera i Kigali tariki 16 Werurwe 2023.

Ikibuga cy’ubwatsi cyamaze gushyirwaho

UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
  • Nonese pèle niki yamariye u Rwanda !! cyangwa umupira wamaguru !!abitangiye igihugu ko ntaho njya numva bitiriwe !

  • Pele c niwe wahanze Ruhago kuburyo bamwiturira stade
    Gusa niba birimo cash ntacyi bitwaye ariko wasanga yari ni umunyaruhengeri cg Gisenyi kuko yarakomeye nkumuntu wavukiye mi misozi miremire

  • Pele c niwe wahanze Ruhago kuburyo bamwitirira stade
    Gusa niba birimo cash ntacyo bitwaye ariko wasanga yari ni umunyaruhengeri cg Gisenyi kuko yarakomeye nkumuntu wavukiye mi misozi miremire

  • Akana gasuguro karenze urugero umuntu watsindiye amavubi igitego cya mbere mateka nta rwibutso afite ariko pele tutazi aho ava aje iwacu ubuse gatete watujyanye muri CAN azitirirwa iki?

  • Niba kygura ikibuga cyitirirwa iryo zina bitwinjiriza amadovize, ntacyo byaba bitwaye. Ariko niba nta faranga bitanga nta mpamvu zo kuguma mu bukoroni….

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *