Sheikh Omar ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Sheikh Nshimiyimana Damascène uzwi ku mazina ya ‘Sheikh Omar Joseph’ ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga akazi ko mu rugo.

Sheikh Nshimiyimana Damascène uzwi ku mazina ya ‘Sheikh Omar Joseph’

RIB ivuga ko yataye muri yombi Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 ku wa 14 Mata 2021,  akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 16.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, avuga ko uyu Sheikh Nshimiyimana yafashwe ndetse ari gukorwaho iperereza.

Ati “Uyu Sheikh Omar yafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Yakomeje avuga ko Umwana bikekwa ko yasambanyije yajyanywe ku Bitaro bya Nyamata ngo akorerwe isuzuma, ndetse hafatwe n’ibimenyetso bizakoreshwa mu rukiko.

Sheikh Nshimiyimana yabaye Imam w’Umusigiti wa Ngoma mu Karere ka Huye mu 2014, mbere y’uko aba Imam w’Umusigiti w’Akarere ka Bugesera mu 2019.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya Burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
6 Comments
  • Muravuga ko afite imyaka 50.Mwarangiza mukavuga ko yavutse muli 1967.Bisobanura ko afite imyaka 54.Ni umusaza usambanya abana kandi afite umugore.Aho kugirango ubusambanyi bugabanyuke ku isi,buriyongera.Noneho bageze n’aho bambika impeta Robots z’ingore,bagakora ubukwe.Byarabaye ejobundi mu gihugu cya Turkmenistan.Capote n’Imiti igabanya ubukana,byatumye abantu batagitinya Sida nka kera.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu bakomeza gusuzugura amategeko y’Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo iteka ryose,abandi bajye mu Ijuru.Gutinda siko guhera.Imana ifite Gahunda yayo ikoreraho.

  • Nkuko History ibyerekana,n’intumwa Muhamadi yakundaga abagore n’abakobwa,ku buryo igihe yapfaga,yali atunze abagore 9 bose.Ikindi yakundaga ni intambara.Muribuka igitero yagabye I Maka aturutse I Madina.Umuntu yakwibaza niba bene uwo muntu yali intumwa y’Imana koko.Benshi biyita intumwa z’imana atari zo.

    • @ Gatare,nibyo.Abiyita intumwa z’imana ni benshi cyane.Pastors,abapadiri,bishops,Apotres,Paapa,etc…,bose bitwa Intumwa z’Imana kandi ntihagire ubahakanya.Ahubwo bakabona abayoboke benshi babazanira amafaranga.Bakababwira ko babaha umugisha,birukana Inyatsi,Umwaku,Karande,etc..Ntabwo ariko Yezu n’Abigishwa be bakoraga.

    • Wa mugabo we wakomeje imyemerere yawe n’abayehova bene wanyu iby’abandi urabishakaho iki uretse gushaka kuduteza rwaserera z’aba bantu?

  • “mbere y’uko yongera kuba Imam w’Umusigiti w’Akarere ka Bugesera mu 2019” ABIGA ITANGAZAMAKURU MUMBWIRE. ESE UYU YARI YARAYOBOYE UMUSIGITI WA BUGESERA MBERE?

Leave a Reply to mahoro jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *