Shampiyona y’Abakozi iri kugana ku musozo

Ishyirahamwe ry’Imikino ihuza ibigo by’abakozi ba Leta n’ibigo by’abikorera [ARPST], ryatangaje gahunda y’imikino ya nyuma isoza Shampiyona y’Abakozi y’uyu mwaka 2026.

Nyuma y’amezi atanu iyi Shampiyona itangiye, irabura iminsi ibiri gusa kugira ngo i’y’uyu mwaka w’imikino 2025-26, irangire.

ARPST yatangaje ko Shampiyona y’uyu mwaka, izasozwa tariki ya 14 Gashyantare 2025 ariko ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare uyu mwaka, hari undi mukino wa nyuma uzabanza kuba mu cyiciro cy’ibigo by’abakozi bifite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B].

Umukino uzabimburira isozwa ry’iyi Shampiyona, ni uzahuza RDB FC na RAC ejo ku kibuga cya Tapis Rouge Saa Cyenda n’igice z’amanywa.

Indi y’umupira w’amaguru, ni uzahuza RBC FC na DGIE [Immigration] ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare Saa Tanu z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium n’uzahuza Ubumwe Grande Hotel na SKOL uzabera kuri iyi Stade Saa Tatu z’amanywa.

Mu cyiciro cy’abagabo mu mikino y’amaboko ya Basketball, NISR izahura na DGIE Yine z’amanywa kuri Zaria Court mu gihe mu bagore hazakina CHUB na RBC Saa Tanu z’amanywa kuri CSK. Iyi mikino yose izaba ku wa 14 Gashyantare 2026.

Mu cyiciro cy’abagabo mu bigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] muri Volleyball, NISR izakina na DGIE Saa Tanu z’amanywa kuri Petit Stade mu gihe mu bagore hazakina RBC na RRA Saa Tatu z’amanywa kuri CSK.

Muri Catégorie B ho hazakina Minisiteri y’Ubuzima na RAC mu cyiciro cy’abagabo. Ni imikino izakinwa ku wa 14 Gashyantare uyu mwaka.

Mu cyiciro cya Basketball muri Catégorie B mu bagabo, umukino wa nyuma uzakinwa na Gasabo 3D na RAC Saa Yine z’amanywa kuri Zaria Court.

Imikino y’umwanya wa Gatatu, yo yamaze gukinwa. Muri Volleyball mu bagabo muri Catégorie A, Rwandair ni yo yegukanye uyu mwanya itsinze Minisiteri y’Ingabo amaseti 3-0.

Muri Catégorie A mu mupira w’amaguru, NISR yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Minecofin ibitego 3-0 mu gihe mur Catégorie B, Wasac ari yo yawegukanye itsinze RISA kuri penaliti 5-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Muri Catégorie A muri Basketball mu bagabo, Rwandair yatsinze Minisiteri y’Ingabo ibitego 75-58 ihita yegukana umwanya wa Gatatu mu gihe mu cyiciro cy’Ibigo bikoresha abakozi bari munsi y’100, CHUB ari yo yawegukanye itsinze CCI amanota 57-51.

Muri Volleyball y’abagabo y’ibigo bikoresha abakozi bari munsi y’100, RRA ni yo yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda NLA amaseti 3-0.

Ikigo cya RBC, ni cyo cyihariye ibikombe mu mwaka ushize nyuma yo kwegukana igikombe cy’umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball mu bagore mu cyiciro cya Catégorie A.

RBC FC irahabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe
RDB FC yongeye kugera ku mukino wa nyuma
Ni imikino isifurwa n’abasifura Shampiyona y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to phlbest Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *