Shampiyona ya Handball yagarutse

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wa Handball mu Bagabo, hagiye gutangira gukinwa iyo kwishyura mu mpera z’iki cyumweru.

Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda [FERWAHAND], ryatangaje ko guhera tariki ya 21-22 Gashyantare 2026, iyi mikino yo kwishyura izatangira gukinwa.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare 2026, hazakinwa imikino itatu izabera muri ADEGI. Iyi irimo uzahuza ADEGI Gituza HC na GS Tabagwe HC Saa yine z’amanywa, uzahuza GS Tabagwe HC na APR HC Saa sita z’amanywa n’uzahuza APR HC na ADEGI Gituza HC Saa munani z’amanywa.

Bucyeye ku cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka, hazakinwa imikino ine ariko itatu muri iyo izabera mu Ruhango.

ES Kigoma izakina na Police HC Saa yine z’amanywa, Police HC izakira Nyakabanda HC Saa sita z’amanywa, Nyakabanda HC izakira ES Kigoma Saa munani z’amanywa mu gihe Gicumbi HC izakina na Musanze HC Saa tanu z’amanywa mu mukino uzabera mu Karere ka Gicumbi.

Ubwo Shampiyona yaherukaga gukinwa mbere y’uko hakinwa Igikombe cya Afurika cyabereye i Kigali, ADEGI Gituza HC, APR HC na Police HC, zari zitwaye neza zibona intsinzi.

Shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru
APR HC iri mu zihanzwe amaso

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Harley Hines Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *