Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yishongoye ku byamamare byo mu Rwanda abyibutsa ko ari we kizigenza ubarenze bose mu gukurikiranwa, ko ari we ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Shaddyboo yakije umuriro ku rukuta rwe rwa Twitter abaza Abanyarwanda niba hari umurusha ubwamamare, yabazaga abamukurikira niba babona adakaze aho yavugaga ko ari we cyamamare gikomeye mu Rwanda.
Yanditse ati “None se kuki mu byamamare byose dufite muri Milliyoni 13, kuki ari njye ufite aba Followers benshi kuri Twitter na Instagram ? Erega ndakaze.”
Shaddy Boo akurikirwa n’abantu ibihumbi 800 ku rubuga rwe rwa Instagram akaba akunda kurukoresha ashyiraho ibikorwa bitandukanye byamamaza ndetse n’amafoto atandukanye.
Uyu mugore ukunda kugaragaza ubushotoranyi bitewe n’amafoto ashyira ku mbuga nkoranyamabaga ze yatangiye kugaragara ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yise “Buhoro Buhoro” mu mpera z’umwaka wa 2011.
Afite abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh usanzwe umenyerewe mu gutunganya amashusho mu Rwanda.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Yagombye kwibaza igituma aba ICYAMAMARE.Ubwiza budahesha ikuzo Imana yabuguhaye,ahubwo ugakora ibyo itubuza,biba ari ubusa.Kubera ko bituma umuntu azabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Umuntu mwiza mu maso y’Imana,ni “ukora ibyo idusaba”.Uwo niwe ufite agaciro.Muli Hagayi 2:7,bene uwo muntu Imana imwita “The precious thing” in God’s eyes.Shaddyboo akwiriye kwibuka ko ejo “azasaza” ntihagire uwongera kumureba.Ajye areba ba Celine Dion uko basigaye basa kubera gusaza.Ariko abakora ibyo Imana idusaba,izabazura ku munsi w’imperuka,bongere babe abasore n’inkumi iteka ryose nkuko byahanuwe muli Yobu 33:25.Ubwo nibwo buzima nyakuri.Ibindi ni ubusa nkuko Solomon yavuze.Aho kwirata ubu STAR,Shadyboo nahaguruke ashake Imana.
Shaddyboo ni uwa mbere ntawumuhiga.