Sesonga yasanzwe mu mukingo yapfuye

NYANZA: Umusaza witwa Sesonga Hesron w’imyaka 74 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza, wibanaga mu nzu, yasanzwe mu mukingo yashizemo umwuka.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu Mudugudu wa Gashyenze, Akagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi.

Uyu Sesonga yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyamagana mu Kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi.

Urupfu rwe rwamenyekante ubwo umwarimukazi wigisha mu mashuri abanza yabonye uwo musaza aryamye acuramye mu mukingo ufite uburebure bwa metero ebyiri.

Mwarimukazi yahise atabaza umukwe wa nyakwigendera, araza bamukuramo basanga yakomeretse mu gahanga nyuma yo kumukuramo yahise apfa bagishaka uko bamutwara kwa muganga.

Abaturange bahaye amakuru UMUSEKE bavuga ko batazi aho Sesonga yaravuye kuko Umudugudu atuyemo atari wo yaguyemo.

Hari amakuru ko avuga ko bitewe n’imiterere yaho yaguye bigaraga ko yaguye arimo amanuka kuko aho yanyuraga hari amabuye mato menshi mu kayira yanyuragamo kandi iruhande hari umukoki munini unyurwamo n’amazi ava aho bacukuye amabuye yagaciro .

Urwego RIB rwatangiye iperereza naho umurambo ujyanwa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
1 Comment
  • Iyi nkuru ntiyuzuye, nonese byabaye ryari? Ikindi kibazo, ngo NTIYAPFIRIYE MU MUDUGUDU YARI ATUYEMO, hari itegeko rivuga se ko umuntu agomba gupfira mu mudugudu atuyemo? Muvuge ibyo abaturage bavuze mureke kuyobya uburari. Nyanza hari ubwicanyi bwinshi pe, Police nidutabare

Leave a Reply to Frank Mbereye Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *