Scandal i Kinshasa – Miliyoni 2$ yafatiwe ku kibuga cy’indege “avuye muri Banki y’Igihugu”

Amafaranga yafatiwe ku kibuga cy'indege i Kinshasa yari muri ibyo bikapu

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye Umushinjacyaha Mukuru gutangiza iperereza nyuma y’akayabo ka miliyoni 2 z’amadolari (arenga miliyari 3.5Frw) yafatiwe ku kibuga cy’indege.

Amashusho yafashwe agakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo umugabo witwa Jean Robert avuga ko amafaranga ahari kandi avuye muri Banki Nkuru.

Uyu Robert abwira undi baba bari kumwe utagaragara ati “Ndakwishyura 200,000$ amafaranga arahari avuye muri Banki Nkuru. Amafaranga arahari, hari amafaranga menshi. Ibihumbi 200,000$ ngibi, amafaranga arahari ahantu hose, no mu bwogero. Urafata ibihumbi 200$ nanjye ndatwara miliyoni imwe y’amadolari.”

Minisitiri w’Ubutabera Guillaume Ngefa Atondoko Andali, yahise yandikira Umushinjacyaha Mukuru amusaba gutangira iperereza ku mafaranga agera kuri miliyoni 1,9 z’amadolari ku kibuga cy’indege cya N’Djili.

Yasabye ko ayo mafaranga ahita ajyanwa kuri Banki Nkuru y’Igihugu hagatangira iperereza.

Kugeza ubu nta we uzi aho ayo mafaranga angana atyo yari ajyiye, cyangwa nyirayo, cyakora abanyamakuru batavuga rumwe na leta, bemeza ko umuhungu wa Perezida Felix Tshisekedi, Antony Tshisekedi yaba abiri inyuma.

Ubutegetsi bwa Congo bwakunze kuvugwaho ko burimo ruswa no kunyereza amafaranga ya leta, ndetse umwe mu babaye Minisitiri w’Imari, ubu wahunze, Nicolas Kazadi yigeze kuvuga ko amafaranga y’inkunga z’amahanga (amafaranga ya Leta), abayobozi bayigabanya.

Minisitiri w’Ubutabera yabujije abafashe ayo mafaranga kuyigabanya hagati yabo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Oh my goodness! Amazing article dude! Thank you,
    However I am having issues with your RSS. I don’t understand why I am
    unable tto join it. Is there anybody getting the same RSS problems?
    Anybody who knows the solution will you kindly respond?
    Thanks!!

  • I feel this is one of the such a lot important information for
    me. And i am happy studying your article. However wanna observation on few basic things,
    The website taste is perfect, the articles is really nice :
    D. Just right task, cheers

Leave a Reply to Criminal Defense Attorney Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *