Rwanda: Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

Pilisi y’u Rwanda ivuga ko ku wa Mbere tariki 05 Mata 2021 yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri, byabaye ku manywa y’ihangu mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umugore bisa n’aho agigirana n’Umupolisi yambaye ubusa

Ni indi nkuru ikurikira iy’abageni barajwe muri Stade ku Cyumweru tariki 04 Mata 2021.

Kuri Twitter uwitwa ‘Indigo’ yashyizeho ifoto y’umugore wambaye ubusa asa n’uhanganye n’umupolisi mu marembo ya Sosiyete ishinzwe ingufu REG.

Arabaza ati “Ibi bintu bibaye ari byo, byaruta tukabaho nta Police tugira mu gihugu.”

Polisi yahise isubiza iti “Muraho, Ku itariki ya 05 Mata 2021 uyu mudamu yahagaritswe na Polisi ubwo yakoraga ubucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko hanyuma ahita yiyambura ubusa nk’uburyo bwo gutera ubwoba Abapolisi kugira ngo batamufata. Murakoze.”

Hari indi screenshot y’umuntu witwa Nsanzubuhoro, uyu avuga ko yari ahari uriya mugore, “yambitswe ubusa”.

 

Turacyagerageza kuvugisha Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.

UMUSEKE.RW

Share This Article
13 Comments
  • Rwose ntitugashake kugondoza Police National du Rwanda, ikindi ntitugashake kuyisebye kuko uyu mugore ibyo yakoze ni ukugira ngo atere abamubonye yambaye ubusa mu muhanda impuhwe kugira ngo bateze umutekano mukeya! Leta yubaha abagore! Ahubwo uriya mugore iriya ni iturufu yashatse gukoresha kugira ngo adafatwa. ikiza niko yiyambuye ubusa abantu bamureba naho ubundi aba yarabeshye uriya mupolice ko yamwambitse ubusa.

  • Nibe n’uyu yambaye ubusa.Muribuka wa musore wo muli Tunisia police yafashe kubera “ubuzunguzayi”,bakanga kumusubiza ibintu bye akitwika na Petrol (essence).Byabyaye imyigaragambyo ikuraho president wa Tunisia.Ndetse imyigaragambyo ikwira mu bihugu by’Abarabu,ikuzaho presidents ba Egypt na Yemen.Igera no muli Syria,uretse ko Russia yatabaye president bagiye kumukuraho nawe.Ubuzunguzayi buterwa n’Ubukene hamwe n’Ubushomeli kandi nta Leta n’imwe yabikuraho.Amaherezo azaba ayahe?Ku munsi wa nyuma,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Ijambo ryayo rivuga muli Daniel 2:44.Ubwo butegetsi bw’Imana buzahabwa Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Nibwo buzagira isi Paradizo,bukureho ibibazo byose,harimo n’UBUZUNGUZAYI.

    • @ Dallys

      Murarambiwe wowe nande se?

      Vana iterabwoba aho kandi ureke kwibeshya no gutekerereza abandi batagutumye?

      • @ John says hanyuma se wowe ninde wagutumye? wowe uri umuvugizi wande? ubwo se ninde utabona ko igihugu cyamaze kuba nk’igihuru? waje ukareba hano mu Rugunga ibibazo bihari uko bimeze!!!! none urarogotwa uvuga sha iminsi irabaze tu.

  • Ariko itangazamakuru rireke kuba byacitse..aba polices ba baye ibikoko nibindi …nkibyo. Turabizi ko abanyamakuru nabo bafashwe barenze ku mabwirizwa …ariko urebye ko italiki 04-04-2021….kubona abantu 234 bapimwe positives kubera ibyo birori nabantu batumva ko ukwo baterana ari benshi niko hafatwa benshi….none police yafashe abageni bibereye mu birori byo GUSABA,DINER….Ariko murebe kuri igihe ngo police yakoze ibitabaho..umuseke nukwo—none ngo police yambuye imyenda umuzunguzaji ..inyuma yo kuraza muri stade abageni…mbega ni Police ikomeje ibikorwa bibi!!!mwisubireho..mufashe abatarumva Covid-19–ukwo yandura muve mwitiku no kuri Police yacu.

  • Kabera ndabona byagatangiye kumucanga hamwe nabasorebiwe ariko icyizere dufite twifitiye muzehewacu arebana ubushishozi Paul kagame oyeeee!!!

    • Ariko uyu mwaka utangiranye udushya twinshi kweli,ba Idamage,abageni muri stade,umuzunguzayi kwambara ubusa mu muhanda,….ubwo sinshizemo ba Rusesa.
      Cyakoze byatumye najye mba interesse mugusoma ibinyamakuru mba nziko buri munsi mbona imiguroko ya police nabaturage muburyo bumwe cga ubundi.

  • Ndabwira wowe witwa @ John. Urarinda ubwira umuntu ngo ararambwiwe na nde wa mwana windaya we ko ufite ubwenge burutwa nubwingirube wa cyo ntazi we ngo aravugira bande, haruyobewe ko police ntamutima igira ari nka marobo ntuzongere.

Leave a Reply to matabaro Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *