UPDATED: Abakozi 5 b’Akarere ka Rutsiro barafunzwe bazira “kwiba imfashanyo y’imyambaro”

Abakozi ba tanu (5) bakora mu karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho kwiba imyambaro yagenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Rwanda News 24 ivuga batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2023.

Abafunzwe barimo abakozi babiri (2) b’urwego rwa DASSO, abakozi babiri (2 ) b’Urwego rw’Akarere ndetse n’umushoferi w’Akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’abakekwa.

Ati “Amakuru yo kuba hari abakozi b’akarere bafunzwe ni ukuri, bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”

 

Ibyamenyekanye…

Ubwo hasakwaga urugo rwa Dasso witwa Ndungutse Jean Pierre hafatiwe imyenda irimo amapantaro 6, ikanzu imwe, ishati imwe, imipira 10, n’amakoti abiri.

Umushoferi w’akarere, Muhire Eliazard na we yafatanwe mu modoka atwara imyenda itandukanye irimo amapantaro abiri, umwambaro wa siporo n’ishati imwe, inkweto z’abana n’imipira y’imbeho.

Dasso Muhawenimana Clauudine na we, mu rugo iwe yafatanwe amapantalo atanu, amakanzu atanu, imipira 14 n’amashati 9.

Kuri aba hiyongeraho abakozi b’akarere ka Rutsiro bakorera mu biro bihuza akazi ko kwita ku ngaruka z’ibiza (command post).

Mujawamariya Nathalie ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugenie ushinzwe amakoperative.

Aba bafunzwe amakuru avuga ko bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’uku kwezi (tariki 2-3 Gicurasi, 2023), yateje ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 135, Guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n’ibyo biza, bafashwa kubona imyambaro, ibiribwa n’ibindi, ndetse ubu haracyakusanywa inkunga.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Ziriya mfashanyo zirimo gutangwa kubahuye n’ibiza mu gihugu zizafungisha benshi,kuko zose siko zizagera kubo zigenewe,hari abazungukira mubyago by’abandi

    • Nanjye ntyo! Abizagera kubo bigenewe ni bike kuko mu nzego z’ibanze harimoubusuma bwinshi ndetse no guhishirana. RIB na POLICE nyabuna mube maso! Mwe twebwe abaturage turabemera, ntimwahangara gufata ibigenewe abantu nk’abo!

  • Barusahurira munduru umuntu utinyuka kwiba ibintu byagenewe gufasha bariya bavandimwe uwo ntaho ataniye ninterahamwe ubaze ibafatanwe bariya ukongeraho nabandi abagenewe gufashwa bazagezwaho 1/100 ubwo nibiribwa nuko Leta yo izavuga ibyaguzwe aliko. ntizamenya ibyo ababigenewe babonye dore uburyo bwiza babihe, igisilikare, polisi, croix rouge aboni bobokwizera,,kugirango bizagere kubo byagenewe byose

  • Kugirango icyo gikorwa kigende neza n’uko byakorwa n’abasirikare nibo nyangamugayo tugira gusa.naho abo mu nzego z’ibanze ni ibisambo gusa!

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *