Rusizi: Umuhungu w’imyaka 17 bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye

Ku mugorowa wo ku wa Mbere umusore w’imyaka 17 wigaga mu mashuri abanza bamusanze mu mugozi yapfuye birakekwa ko yiyahuye.

Byabereye mu Mugugudu wa Karushaririza, Akagari ka Burunga, mu Murenge wa Gihundwe, mu masaha y’umugoroba ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu yabwiye Umuseke ko amakuru bayamenye ndetse ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukora iperereza.

Ati “Nta yandi makuru, RIB iri mu iperereza ryayo, ni ugutegereza ibyo izatangaza kuko biri mu biganza byayo.

Uyu muyobozi avuga ko umwana afite ababyeyi ariko akaba yabanaga na Nyirasenge. Yavuze ko amakuru afite ari uko yari umunyeshuri mu mashuri abanza, ariko ngo ntazi impamvu yakererewe kwiga.

Amakuru Umuseke ufite ni uko uriya mwana yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Niyibizi agira inama abantu yo kutihererana ibibazo ngo bigere ubwo biyahura. Ati “Umuntu ufite ikibazo yenda atarimo abonera igisubizo umuti si uko yiyahura, ubuyobozi burahari ngo bumufashe kubona igisubizo ku bibazo afite, kwiyahura si wo muti. Umuti ni uko yegera inzego ngo zimufashe ku bibazo afite, icyiza ni uko abantu baganira ku bibazo bafite bikaba byahabwa umurongo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/i Rusizi

Share This Article
3 Comments
  • Ubu se uyu si wa wundi uherutse gusunika umwarimu wamwigishaga? Erega amarira y’umubyeyi ntiyagusiga amahoro. N’abandi mwese mubonereho

  • Ikibabaje nuko mu Rwanda abenshi biyahura ari abakili bato.Akenshi bakoresha kwimanika n’umugozi.Buri mwaka,ku isi yose abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

  • Ngo “muri icyo gihe hazabaho agahinda gakabije ndetse no kwiyahura cyane “! Aho ibi si bimwe Magayane yahanuye ra ?! Nzaba ndora

Leave a Reply to Frank Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *