Rusizi: Leta nitabare ikoreshe Ambulance nyinshi zapfiriye ku Bitaro bya Mibirizi ntizakoreshwa

Rusizi: Imikorere mibi y’abari abayobozi b’ibitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba yabaye intandaro y’ubuke bw’imbangukiragutabara, izakabaye zifasha abarwayi zibyagiye ku butaka aho zapfiriye.

Imwe muri Ambulance z’ibitaro bya Mibirizi zatagikora

Ubu Ibitaro bya Mibirizi byugarijwe n’ubukene butuma bitabasha gukoresha imbangukiragutabara (Ambulance) ziparitse zidakora.

Nta gihe gishize UMUSEKE tubagejejeho inkuru y’uko abarwayi bo ku Kigo nderabuzima cya Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha batabasha kugera kwa muganga ku gihe kubera ibura rya Ambulance, kuko kuyisaba ku Bitaro bya Mibirizi bishobora kumara umunsi wose.

https://umuseke.rw/2023/05/abaturage-bivuriza-ku-kigo-nderabuzima-cya-rwinzuki-barahangayika-iyo-bakeneye-ambulance/

Ubuyobozi bwa Koliziya Gaturika Diyoseze ya Cyangugu, bwabwiye UMUSEKE ko buhumuriza abaturage bubasaba kwihangana, ko mu gihe gito ikibazo cy’ibura rya ‘Ambulance’ kiba gikemutse.

Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Sinayobye Eduard urwego ayobora ni rwo rufite ibitaro bya Mibirizi mu nshingano, yadutangarije ko kuba imbangukiragutabara zaragiraga ikibazo ntizikoreshwe, ntihashakwe n’izindi byatewe n’abari abayobozi b’ibitaro bya Mibirizi, batakoraga neza.

Ubu ngo bamaze kwirukanwa, abayobozi bashya bari guhangana n’ibibazo bihari n’ingaruka z’iyo mikorere.

Ati “Ni ibibazo twagize by’abakozi bari abayobozi batari beza, MINSANTE (Minisitiri y’Ubuzima) yarabirukanye, twavuguruye ubuyobozi n’imikorere, turi mu ngaruka zo guhandura ibibazo bihari harimo ikibazo cy’ubukene imbaraga ziba nke, mu buryo bwo kubona ubushobozi bwo gukoresha Ambulance no gushaka izindi”.

Musenyeri Sinayobye Edouard yakomeje avuga ko nubwo barimo kurwana urugamba rugoye, bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima ngo iki kibazo kizakemuka, anasaba abaturage bivuriza ku Bitaro kumva ubuyobozi.

Ati “Turarwana urugamba rutuvuna, ibisubizo tubirimo twebwe na MINSANTE twaravuganye, turigushaka igisubizo barebe ko badufasha. Turasaba abaturage ngo batwumve”.

Mu bitaro bya Mibirizi bifite Ibigo Nderabuzima 11, imbangukiragutabara zirimo gufasha abaturage babyivurizamo ni 2 gusa. Imodoka zapfuye ziparitse zidakora ni 7 zirimo n’izindi zo mu bwoko bwa pick up eshatu.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW I Rusizi.

Share This Article
3 Comments
  • Bimwe mu binyabiziga biparitse ku bitaro bya Mibilizi bidakoreshwa, ni ibinyabiziga byangiritse cyane nk’uko byagaragajwe na Garage ikorana n’ibitaro bya Mibilizi , aho yagaragaje ko kubikoresha byaba ari ugukomeza guteza igihombo ibitaro. Ubuyobozi bw’ibitaro bwandikiye inzego zibishinzwe busaba kubitwara kugira ngo bitezwe cyamunara, dutegereje ko bazaza kuzitwara.
    Ubu hari nkeya dukoresha, dufasha abarwayi n’ubwo zidahagije , ntabyacitse ihari.

  • Ejo narabyanditse ahubwo Mibilizi nibyo bitaro byo mu Rwanda biriho imodoka nke zapfuye mbisubiremo ibitaro byo mu Rwanda na H C biparitseho imodoka zidakora zibarirwa muli magana kandi zihaborera zimwe abashoferi naba kanishi bazimazemo ibyuma zarahagaze zimwe zigenda haraho usa imodoka zirenga 10 zitagenda zimwe ibihuru byazirenzeho aliko ibya Leta bicungwa nande reka Mibilizi jya Gihundwe jya Bushenge jya Kibuye jya Murunda urahasanga mirongo ingahe ubare ibitaro ubare iziri kuma Centre de Santé ureba izo zose ni amamilioni ali kuborera mubigo byiibitaro kandi nyamara zigurishijwe cyamunara zavamo amafaranga aguze Ambulance nshya zahabwa abazikene ubu mbahaye umurongo aliko ntibikorwa wapi ntawe bireba

Leave a Reply to Fay Baby Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *