Rusizi – Hari icyuho mu kwitabira gushora imari ahagenewe kubaka inganda

Komite nshya ya PSF i Rusizi, iyobowe na akaba yungirijwe na Imaniriho Joel

*Komite nshya y’Abikorera yiyemeje kuzamura imyumvire y’abacuruzi

Rusizi: Bamwe mu bikorera bavuga ko ubumenyi buke, imyumvire n’ubuhanga ku bijyanye n’inganda ari yo mbogamizi ikomeye ituma badashora imari mu kubaka inganda mu cyanya cyabugenewe.

Byagrutsweho ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, hatorwaga Komite Nshya y’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rusizi.

Bamwe mu bikorera, abaganirije UMUSEKE bavuga ko kuba icyanya cyahariwe inganda cyo muri aka karere abahakorera badashora imari mu kubaka inganda, atari uko badafite amafaranga ko ahubwo biterwa n’ubumenyi buke bafite mu bijyanye n’imikorere yazo.

Eugene Rutagarama umwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa Rusizi, yavuze ko kuba badashora imari mu cyanya cy’inganda bidaterwa no kubura amafaranga.

Ati “Kugeza ubu nta Munya-Rusizi utarabwiwe ko hari umwanya wo gushora imari, ikibazo si amafaranga ahubwo ni imyumvire n’ubuhanga kuko ibintu by’inganda bisaba ubumenyi buhanitse, si bya bindi ubyuka ngo ngiye gukora igikorwa cy’ubucuruzi.”

Kankera Monique na we ni umwe mu bacuruzi bakorera mu mujyi wa Rusizi, we avuga ko amahirwe buri wese ayabona, ariko ikibazo kikiri mu myumvire itarazamuka.

Ati “Amahirwe agaragarira buri wese, Akarere kabikemura neza kegera abacuruzi. Mbona kuba Abanya-Rusizi batarakangukira gushora imari mu cyanya cy’inganda, ni imyumvire itarazamuka.”

Niyonkuru Rodrigue ni we watorewe kuba Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), kimwe na Imaniriho Joel watorewe kuba Visi Perezida wa mbere na Kankere Monique Visi Perezida wa kabiri, nk’amaraso mashya y’urubyiruko, basanzwe bakora ubucuruzi, bavuga ko iki kibazo kizakemurwa no gushishikariza bagenzi babo gushora imari mu nganda, ubukangurambaga n’amahugurwa ngo bizongerera ubumenyi bagenzi babo bazamure imyumvire.

Ati “Hano hari abashoramari, icyo tuzakora ni ukubegera tugakora ubukangurambaga tukabereka icyiza cyo gushora imari mu cyanya cy’inganda.”

Yavuze ko ababonye amafaranga bose batajya kuyashora ahandi, hari abagaruka bakayashora i Rusizi, ariko urwego biriho rudashimishije.

Niyonkuru Rodrigue  ati “Turifuza gutanga ubukangurambaga n’amahugurwa kugira ngo buri wese afunguke amaso, abone ibyiza biri mu karere kacu.”

Ubuyoyozi bw’Akarere ka Rusizi bwashimiye ubufatanye bwagiranye na komite nyobozi ya PSF icyuye igihe, butangaza ko bwiteguye impinduka mu ishoramari rizazamurwa na komite nyobozi nshya yatowe yiganjemo abakiri bato.

Habimana Alfred ni umuybozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe itermbere ry’ubukungu, ati “Turashimira komite y’urwego rw’abikorera icyuye igihe twakoranye neza, badufashije byinshi. Uyu munsi komite nshya yatowe turizera ko na yo tuzakorana neza tukuzuzanya, tukazagera kuri byinshi.”

Icyanya cy’inganda ni gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2011, mu rwego rwo kongera ibikorwa mu Rwanda no kugabnya ingaruka abaturage bashobora guterwa no guturana n’inganda.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibyanya icyenda by’inganda biri mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Rusizi, Rwamagana, Nyagatare, Muhanga, Nyabihu, Musanze na Huye.

Icyanya cy’inganda cy’akarere ka Rusizi gifite ubuso bungana na Hegitari 44. Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere  igaragaza ko ubu kirimo inganda 3 gusa.

Basabwe gukorana neza n’ubuyobozi bw’karere nkabo basimbuye

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/i Rusizi

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to 🥜 Withdraw +1.824589 Bitcoin. Next - yandex.com/poll/PdZ7vgekGrNakuXZcpiB6b?hs=9cb54c260c8036155a8f16509f86554d& 🥜 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *