Nyuma y’imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, yategekaga APR WFC guha ibyangombwa Ihirwe Regine ‘Queen’ bimugira umukinnyi wa Rayon Sports WFC bidasubirwaho, ikipe y’Ingabo yahise ijuririra uyu mwanzuro.
Tariki ya 18 Nyakanga 2025, ni bwo Rayon Sports WFC ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X, yatangaje ko yasinyishije myugariro w’ibumoso w’imyaka 19, Ihirwe Regine wari uvuye muri APR WFC.
Gusa nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Gikundiro, ikipe y’Ingabo yahise ifata icyemezo cyo kutamuha ibyangombwa bimurekura [Release letter], cyane ko yavugaga ko uyu mukinnyi akiyifitiye amasezerano.
Uyu mukinnyi yahise agana inzira yo kurega APR WFC muri Komisiyo y’Amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, aho yasabaga kurenganurwa.
Tariki ya 7 Ugushyingo, Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA yarateranye yumva impande zombi, Ihirwe yisobanura ku kirego yatanze ndetse na APR WFC itangwa ubwiregure bwa yo.
Iyi Komisiyo yasanze Ihirwe yarareze asaba ko yahabwa ibaruwa isaba kurekurwa kuko yagejeje imyaka y’ubukure, akaba mbere yari yarasinyiwe n’ababyeyi be.
Iyi akaba atari impamvu yatuma ahabwa iyo baruwa, ahubwo azayihabwa hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 18.1 y’Amategeko ya FIFA arebana n’uko abakinnyi bahindura amakipe.
Ni ingingo ivuga ko “Umukinnyi uri munsi y’imyaka 18 ashobora gusinya amasezerano mu ikipe ariko akaba atarengeje imyaka itatu.”
Nyuma yo kumva impande zombi, amakuru UMUSEKE wamenye ahamya ko ikipe y’Ingabo yategetswe n’Akanama Gashinzwe ibijyanye no guhindura amakipe kw’abakinnyi muri FERWAFA, guha Regine uburenganzira [Release letter] bwo kuzakinira ikipe yo mu Nzove.
Nyuma yo gutegekwa guha Ihirwe ibyangombwa bimurekura, ikipe ya APR WFC yahise ijuririra iki cyemezo cy’iyi Komisiyo ariko amakuru avuga ko ubujurire bwa bo babujyanye muri Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA ariko na yo ibabwira ko idafite ububasha bwo gufata umwanzuro kuri iki kibazo.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA riteganya ko igihe gito gishoboka umukinnyi ashobora gusinyira ikipe amasezerano, ari ukuva igihe yasinyiye kugeza umwaka w’imikino urangiye mu gihe uru rwego ruvuga ko igihe kinini gishoboka umukinnyi ashobora gusinyira ikipe ari ukuva igihe yasinyiye kugeza ku myaka itanu.
Ikindi gika cy’iyi ngingo y’amategeko arengera abakinnyi, kivuga ko umukinnyi igihe akiri munsi y’imyaka 18 atemerewe gusinya amasezerano y’akazi nk’uwabigize umwuga arenze imyaka itatu [Proffessional contract] nyamara Regine we yari yasinye angana n’imyaka itanu.
Andi makuru UMUSEKE wamenye, avuga ko n’ubwo uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka itanu kandi ubwo yayasinyaga yari akiri munsi y’imyaka 18, ayo yasinye atari amasezerano yo gukina nk’uwabigize umwuga kuko mu by’ukuri akazi ko gukina ruhago atari ko kari kamutunze ahubwo ko amasezerano yagiranye na APR WFC ari ayo kuvuzwa no kwishyurirwa ishuri nta mushahara wari urimo.
Uyu mukinnyi uri mu beza bakina ku ruhande rw’ibumoso inyuma, yari mu bakinnyi APR WFC yakinishaga mu marushanwa ya yo, ndetse ikanabafasha gukomeza amashuri muri Petit Séminaire Baptiste.
Ku wa 28 Ugushyingo 2022, ni bwo APR WFC yari yagiranye amasezerano n’umuryango wa Ihirwe Regine uzwi ku izina rya ‘Queen’, bemeranya ko iyi kipe izamufasha kuzamura impano no kumurihira amashuri mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyi kipe yo mu Nzove yajyanye na Ihirwe muri Kenya mu mikino ya CECAFA y’Abagore ariko nta bwo yari afite ibyangombwa bimwemerera gukinira iyi kipe.
Andi makuru avuga umwanzuro kuri iki kibazo, uzafatwa n’Urwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga rwahawe izina rya ‘Urukiko rw’Ubukemurampaka rwa FERWAFA’ [FERWAFA Arbitration Tribunal].

UMUSEKE.RW
ariko se apr izakomeza kuba prison???