Rulindo: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko.

Amakuru avuga ko ibi byabaye  ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021,  maze RIB ihita itangira gukora iperereza.

Icyaha uyu mupadiri w’imyaka 36 akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ku wa 23 Ukwakira, 2021.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko umupadiri watawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa.

Yagize ati “RIB yafunze umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Burehe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa gatatu.’’

Iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mupadiri yahamagaye uyu mwana, akamusaba kumusura iwe ngo amuhembe kuko yitwaye neza mu kizamini, “hanyuma agahita amusambanya.”

Padiri watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Icyo itegeko rivuga

 Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko No 69/2001 ryo kuwa 8/11/2019 rhindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamije n’urukiko iki cyaha cyo gusambanya umwana, ahanisha igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Kiliziya yirengagiza amategeko y’imana menshi yemerera abakozi b’Imana kurongora.Muli 1 Abakorinto 7:9,havuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Nubwo bavuga ko Petero yabaye Paapa wa mbere,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8,umurongo wa 14.Kubera ko kwifata bishobora abantu bacye cyane,Reports nyinshi zerekana ko ibihumbi byinshi by’abapadiri,Abasenyeri na Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988. Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

  • Kiliziya ikwiye kugendera kuli bible aho kugendera ku byemezo bya Paapa na Conciles.Kubera ko kenshi ibyo byemezo biba bidahuye nuko bible ivuga.Nkuko Matayo 15:9 habyerekana,iyo wigisha ibidahuye n’ijambo ry’Imana,bituma Imana itakwemera.Ibyita “amategeko y’abantu” (human traditions).

Leave a Reply to mazina Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *