Rusizi: Abaturage bo mu mudugudu wa Cyapa akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe, bavugako bishimira ko ruhurura inyura mu ngo zabo yatunganyijwe icyakora batewe impungenge n’uko idatwikiriye mu gihe cy’imvura inyuramo amazi menshi ashobora gutwara ubuzima bw’abana babo.
Bamwe muri aba baturage baganirije UMUSEKE, bavuga ko nta biraro byo kuyambuka byashyizweho, no kuba idapfundikiye byatumye iba ikibuga cy’abana hari n’abayigwamo bakavunika. Iyo imvura iguye bagira impungege z’amazi ayinyuramo ashobora kwambura ubuzima abana babo, ndetse n’abantu bakuru.
Umucyecuru w’imyaka 75 y’amavuko yagaragaje ko kuba iyi ruhurura yarubatswe ntipfundikirwe, hari abana bajya bayigwamo bakavunika.
Ati “Irubatse ariko ntitwikiriye abana bazashiriramo hari n’uwaguyemo yaravunitse.”
Ufitabe Eugenie ni umubyeyi wo mu mudugudu wa Cyapa, yavuze ko iyo imvura iguye bagiye gushakisha ibitunga imiryango bagira imitima ihagaze ko abana babo bashobora gutembanwa n’amazi.
Ati “Ni ikibazo cyane iyo imvura yaguye kuhanyura biba bigoranye, ntabwo barayipfundikira ngo tubone inzira yo kunyuramo. Icamo amazi menshi n’abana bajya ku ishuri ntibabona aho banyura birirwa bagwamo bakavunika.”
Havugimana Dieudonne na we atuye mu mudugudu wa Cyapa, yavuze ko uretse ibiti bibiri biyiriho banyuraho, abana bo ntibabasha kubinyuraho.
Ati “Nta kiraro badukoreye abana bahatambuka bakambakamba ku biti bibiri badushyiriyeho.”
Abaturage basaba ubuyobozi ko bwapfundikira iyi ruhurura bakabona inzira nyabagendwa, bikagabanya n’ibyago bishobora kuyiturukaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, bwijeje abaturage ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa, bubasaba gukoresha inzira zabugenewe mu rwego rwo kwirinda impanuka bagirira muri ruhurura, cyane cyane mu gihe imvura yaguye.
Sindayiheba Phanuel ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi, agira ati “Ikipe y’Akarere izahasura irebe aho bikwiye ko hapfundikirwa. Abaturage barasabwa gukoresha inzira zabugenewe, bakirinda kunyura ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga cyane mu gihe imvura igwa ari nyinshi.”
Iyi ruhurura inyuramo amazi yo mu bice bitandukanye by’Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe nk’amazi ava mu mifurege y’ahubatse urusengero rwa ADEPER Gihundwe, mu bitaro bya Gihundwe no muri Gare ya Rusizi.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.
Arikose Ngewe Icyonibaza Nkubuyobozi Iyobubonye Nkiyiruhurura Itatwikiriye Nababana Banyura Kurakakararo Kashyira Ubuzima Bwababanamukaga Ntetsenubwabantu Bakuru Abayobozi Bibaza Iki ? Mwitegereze Kuri Iyi Foto Yohejuru Ibanza Reba Uyumwana Uri Imbere Wambaye Agakanzu Kumukara Ukuntu Arikuhanyura Noneho Reba Nuno Uri Inyuma Ufite Ikiziga . Nimwongere Murebe Ifoto Iri Hasi . Nonese Murabona
Ibibintu Bikwiye ? Nukuri Ibibintubirababaje . Niharebwe Icyakorwa Icyicyibazo Cyiyiruhurura Gikemuke Bashyireho Icyiraro .
Akarere nikarebe icyakorwa naho Ubundi iyi Ruhurura yashyira ubuzima bw’Abantu mukaga
Akarere nikarebe buryo ki iyi Ruhurura yatwikirwa vuba naho Ubundi byazashyira ubuzima bw’Abantu mukaga
Really insightful post — Your article is very clearly written, i enjoyed reading it, can i ask you a question? you can also checkout this newbies in classied. iswap24.com. thank you
Ubuse ruhurura yasamye gutya n’umuvumba w’amazi anyuramo murabona umuntu mukuru we itamurwara ubuzima?? Hakwiye kurebwa uko yatwikirwa first kuko itwiririye no kuyinyuraho ntabwoba biba biteye naho ubundi nsabiye abahatuye abana bazahashirira cyangwa abayubatse bazishyurwe babanje kuyitwikira bitabaye ibyo haba harimo urujijo
Mbega ibintu biteye ubwoba! Ubuse uwayikoze azishyurwa atayitwikiriye koko?? Iramutse idatwikiriye haba harakozwe akazi k’imfabusa kuko uku ni ugushyira ubuzima bw’abahaca n’abahatuye mu kaga, ubuyobozi bubirebeho hataragira uhaburira ubuzima
Ariko wagira ngo akarere nako ntabashinzwe gukurikirana imishinga ya leta iri gukorerwa mukarere? Ubuse bo babivugaho iki? Ni aha leta ihombera hakorwa ibintu bidafite gikurikiranwa ababikoze nabi bakishyurwa bakigenda ugasanga ingaruka ziri kuza ku baturage. Rusizi district nibakanire aba bantu bakore ibintu bisobanutse
Iyoooo! Cyokora ba rwiyemezamirimo bahabwa akazi na leta barya iby’ubusa koko! Ubuse tuvugishije ukuri uyu ni umuhanda yakoze kuburyo asiga adatwikiriye yumva ko hazacamo imodoka? Abareberera inyungu z’abaturage nibatabara ababyeyi batarikorera amaboko kuko abana bazahashirira
Nta rwiyemezamirimo uri nkaha rwose, ubuse umuntu utekereza yakora ibintu bidatwikiriye akigendera ngo nawe arakoze! Ubanza atarabyaye niyo mpamvu nta mpuhwe agirira abana bazagwamo ikigo cy’igihugu gishinzwe abana nigitabarize abana bahaca