Ruhango: Utitwaje igikombe cy’irangi ntahabwa impamyabushobozi ye

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’APARUDE buvuga ko bugiye guhana abanyeshuri 34 kubera ko bakingiye ikibaba mugenzi wabo wanditse ku gikuta akacyanduza.

Ubuyobozi bw’Ishuri ryigenga APARUDE mu Karere ka Ruhango,  buvuga ko abarebwa n’iki gihano rusange ari abanyeshuri barangije umwaka ushize wa 2021-2022 bategereje kuza gutwara impamyabushobozi zabo.

Umuyobozi w’iki Kigo Ngaboyayesu Jacques yabwiye UMUSEKE ko  abigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu mashami 2,  umwe muri bo yanditse ku gikuta cy’ishuri asiga.

Ngo abanyeshyuri babajijwe uwakoze iri kosa bararuca bararumira.

Ngaboyayesu avuga ko Ubuyobozi bumaze kubona ko bamukingiye ikibaba, bwafashe icyemezo cy’uko bose bagomba guhanwa batanze igikombe cy’irangi ryo kuhasiga.

Ati “Ntabwo twabaciye amafaranga, ahubwo twasabye ko buri wese atanga igikombe cy’irangi mbere yuko atwara Impamyabushobozi ye.”

Yavuze ko icyatumye bafata iki cyemezo, ari uko banze kuvuga uwabikoze tubona ko nta kindi twakora.

Ati “Igihano cyo cyamaze gufatwa bazaze bitwaje ibyo bikombe by’irangi mbere yo gufata izo mpamyabushobozi.”

Cyakora uyu Muyobozi avuga ko  abo banyeshuri nyuma baje gusaba imbabazi bose, badusezeranya ko bagiye kwishyura umukozi uzahasiga, ariko ibyo tubitera utwatsi tugumishaho igihano.

Bamwe mu babyeyi barerera muri iri Shuri  bavuga ko badashyigikiye ukekwaho ayo makosa, ariko bagatangazwa no kuba aho uwo Munyeshuri yanduje hagomba guhwana n’ibihumbi 408000 by’uRwanda.

Umwe muri abo babyeyi yabwiye Umunyamakuru ati “Igikombe kimwe cy’irangi kigura ibihumbi 12, buri mubyeyi wese muri abo 34 aguze icyo gikombe kuri ayo mafaranga byabasha gusiga ikigo cyose cy’ishuri imbere n’inyuma.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Ruhango Mugabe Aimable avuga ko aribwo yumvise ayo makuru, akavuga ko mu mategeko icyaha ari gatozi ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse uwabikoze akabiryozwa.

Ati “Ngiye kubibaza Ubuyobozi bw’Ishuri ariko ubusanzwe umuntu ahanirwa ikosa umuntu yakoze.”

Ubwo twateguraga iyi Nkuru twabajije Umuyobozi w’APARUDE Ngaboyayesu Jacques ibyanditse kuri icyo gikuta adusubiza ko Ikigo cyarangije kuhasiga irangi kuko hasaga nabi, gusa ayo marangi bakwiriye kuza bayafite uko byagenda kose.


MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango

Share This Article
5 Comments
  • Byagiye bigaragara ko abanyeshuli barangiza bakunda gusiga bakoze urugomo mwarabyumvise abatwika nabangiza ibyo basize icyaha nigatozi guhishira nubufatanyacyaha ayo marangi bayazane kandi uwo muyobozi wishami ryuburezi areke ikigo gihane abo banyeshuli barumuna babo nabo babone isomo babitinye atari ibyo nabandi umwaka utaha bazangiza ibindi
    ababyeyi bajye bigisha abana babo ikinyabupfura aho gusakuza ko basabwe kwishyura Discipline mubigo erebwa nababiyobora nabigisha

  • Imyitwarire idashimishije y’urubyiruko rurangiza amashuri iteye inkecye ; ukurikije uko bitwara bitwaje ko barangije amashuri bagomba guhanwa cyaneeee. Abubwo njye ndumva nicyo gikombe ari gike. Umuco wo kudahana ucike . Ibaze kwanduza igikuta cy’Ishuri ngo nuko urangije ???!!!!!!!!!! Kudakubita imbwa byorora imisega!!!

  • Nibayabace najye nibutse ko muri 2004 niga muri Saint Joseph i Kabgayi banshiye umufuka wa ciment kubera gusimbuka ikigo kandi ntanaho nasenye. Sinzabyibagirwa rwose

  • Ariko abana na bana nyine murera abana nabwo murera abakuze! Kdi ndatecyereza baba batanze insurance , icyo kigo cyirifuza cyane bakwiye guhanwa bakazana Ababa technician bahasiga irindi rangi kuba ikigo cyarabikoze Nuko byari munshingano zabo, naho kuba Hana gucyo bajyiye gutangira ubundi buzima bw’ubushomeri ntacyo mu bamariye icyo kigo ni kibi turacyinenze kuki bataca inkoni izamba, ababyeyi nkaho bajye bahamenya bamenyeko ntabumuntu buhaba , icyo kigo gikunda ifaranga gusa!

    • Nonese amafaranga batanga ya coution amara iki…!? Ayo mafaranga sayo gusana ibyangijwe nabanyeshuri mu kigo…!? Uko nugukunda amafaranga cyane bakarenza urugero

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *