Ruhango: ‘Préfet de discipline’ yandikiye umunyeshuri amusaba imbabazi

Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire (préfet de discipline) yanditse asaba imbabazi umunyeshuri ashinzwe kubera ko yamuhannye birengereye.

Bigaragara ko uyu munyeshuri yakomeretse ku kaboko

Mu ibaruwa Umuseke ufite, Préfet de discipline wo ku ishuri College de Bethel APARUDE riherereye mu Kagali ka Nyamagana, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, yandikiye uriya munyeshuri amusaba imbabazi.

Muhire Felix ku wa 04 Gicurasi 2021 nibwo yanditse iriya baruwa abwira umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ko atazongera kumuhana birengereye.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Muhire Felix dushaka kumenya ibirenze kuri iriya baruwa yanditswe na we, umunyamakuru akimara kumumenyesha icyo amushakira ahita akuraho telefone (kuyikupa).

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko ikibazo bakimenye ntibigarukire aho.

Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi Mugabe Aimable yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’umunyeshuri na Préfet de discipline cyabereye muri APARUDE (ishuri rirebererwa n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi) bakimenye bakagikurikira.

Avuga ko amakuru bamenye ari uko ikibazo cyaturutse ku kuba Préfet de discipline yari gusaba abanyeshuri kujya kurya ageze mu ishuri uwakubiswe yigamo, abanyeshuri bamutera ingwa ararakara aramukubita amukomeretsa ku kaboka.

Ati “Ntibyarangiriye aho ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk’igihano ibindi biracyakurikiranwa.”

Kuri Twitter uwitwa Ndoli ya Ndahiro yanditse atabariza uriya munyeshuri avuga ko bimwe mu bigo by’amashuri byahindutse ‘ibagiro’ asaba ko umunyeshuri wakubiswe arenganurwa.

Kuri Twitter REB yamusubije ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Mu Rwanda gukubita no gukomeretsa bihanwa n’amategeko kuko biba bigize icyaha ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwibukije abarezi ko guha umwana ibihano bibabaza umubiri bitemewe kandi bidakwiye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/RUHANGO

Share This Article
13 Comments
  • Ndabona iyi baruwa uko yanditse ubwabyo n’amakosa y’imyandikire menshi arimo wibaza niba koko mu mashuri yacu harimo abarimu babishoboye, babikwiriye, bafite ubumenyi bwa nyabwo. Imyandikire y’iyi baruwa ubwayo ishobora kukwereka ishusho y’ireme ry’uburezi mu Rwanda.

    • hhhhh cinema ziragwira iyi yo irarenze. iyo mbonye ukuntu abazungu benshi bandika nabi njye nk”umuntu utuye America ntekereza ko babiterwa no kuba benshi muri bo bandikisha imoso ariko uyu ubeshyerwa kuba mwarimu witiranya M na W igikwiriye ni ugusubira kwiga cyangwa se uwacuze iriya nyandiko akabiryozwa. hhhhhh ngonjyewemuhirefelixmweneyirirwahandiimpamvugusabaimbabaziumwonobayubahadelineruhangorwanyanza hh this is so funny.

    • Uyu muperefe yanditse kuriya abishaka. Ntiwashobora abantu b’ubu.
      N’ikigoroba kirasomeka man. Ubwo se yaba akora akazi ate?

    • Ndabona iyi baruwa Atari we we wayanditse.Uyu mukono ntabwo ari uwe rwose.Ahubwo aha hashobora kuvamo ikindi cyaha cyo guhimba inyandiko.(Niko mbitejereza igihe yaba Atari we wayanditse).
      Abaye ariwe rero twaba dufite ikibazo gikomeye mu uburezi cg se akaba yarayanditse ari mu bihe bigoye/Bibi(mauvaises conditions.

  • Cyakora Prefet ubanza adashobotse Koko, ngo umunyamakuru yamutelefonnye ahita akupa telephone, imitekerereze ye ijyanye n’imyandikire ye ikocamye

  • Yebaba weeee!!! Umuntu wandika kuriya buriya yize he koko?? Cg yize ikigoroba??? Yeba abarezi bari hanze aha weee!!! Nibahane iryo shyano ryo gatsindwa

  • Sinshyigikiye umurezi wakubise uwo yigisha,ariko se Umunyeshuri byongeye w’umukobwa uri gusoza ayimbuye uhohotera umukuriye we azavamo iki koko? Ubwo sibyabirara byiga byarigize ibyigomeke? Uburenganzira duha abana bubu buzatubyarira amahano! Ubaye uri umubyeyi umwana akaguhohotera harya wasigiriza ugashyagiriza ntuvuge? Kera umwana yarakosaga agacishwaho akanyafu none Ubu ngo ntumukoreho!Nzabambarirwa uburere bw’ubu!

  • Nanjye ndumiwe rwose mbega amakosa !!!!! kugeza naho yandika izina ry'umuntu atangije inyuguti nto koko. Iyi baruwa se yayandikiye nde ? ireme ry'uburezi tuzarigira ryari koko says:

    Nanjye ndumiwe rwose mbega amakosa !!!!! KUgeza naho yandika izina ry’umuntu atangije inyuguti nto koko. Iyi baruwa se yayandikiye nde ? Ireme ry’uburezi tuzarigira ryari koko.

  • Umunyeshuri batinyuka gute gutera ingwa umurezi ese turi kurera abantu bazavamo iki ? Twumvikane binde murezi uzatinyuka ko gera guhana umwanditsi wiyi nkuru arabogamye ntaruhande rwikigo rugaragara muriyi nkuru. Cyangwa uruhande rwubahohotewe nabangenziwe nkabatangabuhamya cyangwa uruhande rwa RIB iyi nkuru nicyukumbuye habe nagato ndasaba banyacyuhiro banyamakuru munjye muzirikana ijwi ryumunyamakuru ingaruka tushobora kugira
    Abanyeshuri ndabasaba kwemera bakarerwa kwaga kurya nikimwe mukimenyetso cyo kwigaragabya gushobanura ikibazo ufite nubinyuza mumyigaragabyo ahubwo arinzira namahirwe mwahawe. Abandi batagize twavuga. Kwitorera ababahagarariye ,ninama yababyeyi niho mugomba kunyuza ibitekerezo byanyu birabarabaze kubona abantu nkaba aribo kuba aribo ndutegereze kuraga igihugu aribo batera ingwa umurezi bakaga kurya iki nigipimo cyakazi muri kunduha cyo kubatoza indagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe. Rubyiruko nkunda nsoza ndabifuzaho ko murangwaho ubworoherane Ubumwe mubiganiro muri byos e

  • Pref yaguye mu mutego nonese niba yakosheje it baruwa yanditse igeze mu itangazamakuru gute?
    Ikindi abantu mujye mwirinda gushuigikira uruhande rumwe ikigaragara abana biga ubungubu cyane 9yrs na 12 yrs Ni ibirara akubwiira ijambo ukumirwa,ikindi bazi ko bashyigikiwe ntiwamutuma umubyeyi ngo umubwiire amakosa ye umwana ahitira ku murenge cg akarere bakamuzana mu modoka agasubira mu ishuri.muzaba mwumva izi ngaruka zo kurera Bajeyi

  • Ni muvuge ibyo mushaka ntimuzi ibibazo biri Mu burezi!!!muzabimenya Mu Minsi iri imbere!core aho nibereye!!!

Leave a Reply to KUBWIMANA Nicolas Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *